Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yeremiya 33 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Imigi izubakwa bundi bushya

1 Igihe Yeremiya yari afungiye mu gikari cy’inzu y’imbohe, Uhoraho yongera kumubwira ati

2 «Uhoraho, we waremye isi, akayibumba akayikomeza — izina rye rikaba Uhoraho — avuze atya:

3 Ambaza izina ryanjye, nzagutabara nguhishurire ibintu bikomeye, wowe utazi.

4 Koko rero, Uhoraho Imana ya Israheli avuze atya ku mazu y’uyu mugi no ku mazu y’abami ba Yuda: Ayo mazu mwarayashenye, mugira ngo amabuye yayo muyasanishe inkike zirusheho gukomera,

5 mubone uko murinda Abakalideya. Nyamara ntibizabuza uyu mugi kuzura intumbi z’abo nzaba nishe kubera umujinya n’uburakari bwanjye, kuko ntakibitayeho bitewe n’ubugome bwabo.

6 Ariko rero, nyuma y’ibyo, nzabazanzamura, mbakize ndetse mbahishurire icyabazanira amahoro n’umutekano.

7 Yuda na Israheli nzabasubiza agaciro kabo nk’uko bari bameze mbere,

8 nzabahanaguraho ibyaha bari barangiriye byose; nzabagirira imbabazi z’ibyaha byose bankoreye, ubwo banyivumburagaho.

9 Izina rya Yeruzalemu rizaba izina ry’ibyishimo; izampesha icyubahiro n’ububengerane imbere y’amahanga yose y’isi. Igihe azamenya ibyiza byose ngiye gukorera Yuda na Israheli, azashya ubwoba, ahindagane kubera ibyo byiza byose n’amahoro nzabahundagazaho.

10 Uhoraho avuze atya: Aha hantu muvuga ko ari itongo ritagira abantu n’amatungo, mu migi ya Yuda no mu mayira yasibye ya Yeruzalemu itakirangwamo abantu, abaturage cyangwa inyamaswa,

11 hazongera humvikane urusaku rw’ibyishimo n’umunezero, indirimbo y’umukwe n’imbyino y’umugeni, ndetse n’indirimbo z’abazanye ibitambo byo gushimira mu Ngoro y’Uhoraho, bagira bati «Nimusingize Uhoraho Umugaba w’ingabo kuko ari umugwaneza; urukundo rwe rugahoraho iteka!» Ni koko — uwo ni Uhoraho ubivuze — iki gihugu nzakivugurura, gisubire uko cyahoze mbere.

12 Uhoraho Umugaba w’ingabo avuze atya: Muri aya matongo atagira abantu n’amatungo no mu migi yaho yose, hazongera hubakwe ibiraro maze abashumba babicyuremo amatungo yabo.

13 Mu migi yo mu misozi n’iyo mu mirambi, mu migi ya Negevu no mu gihugu cya Benyamini, mu mpande za Yeruzalemu no mu migi ya Yuda, imikumbi y’intama izongera itambagire imbere ya nyirazo azibare. Uwo ni Uhoraho ubivuze.


Ivugururwa ry’inzu ya Dawudi

14 Igihe kiregereje — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze nzuzuze amasezerano nagiriye umuryango wa Israheli n’uwa Yuda.

15 Icyo gihe nyine, mu muryango wa Dawudi nzahagobora umumero, umwuzukuruza w’indahemuka, maze azaharanire ubutungane n’ubutabera mu gihugu.

16 Ubwo rero Yuda izarokorwa, Yeruzalemu iture mu mutekano. Dore izina bazita uwo mugi: Uhoraho ni we butabera bwacu.

17 Uhoraho avuze atya: Ntihazabura na rimwe muri bene Dawudi, uzicara ku ntebe y’ubwami mu muryango wa Israheli.

18 No mu baherezabitambo b’abalevi ntihazaburamo abazahagarara imbere yanjye, bagatura ibitambo bitwikwa n’andi maturo, kandi bakantura ibitambo iminsi yose.


Isezerano ridakuka

19 Uhoraho abwira Yeremiya iri jambo:

20 Uhoraho avuze atya: Nimushobora kwica gahunda nahaye umunsi n’ijoro, maze ntibibere igihe mbishakiye,

21 ni bwo isezerano nagiranye n’umugaragu wanjye Dawudi rizakuka, yoye kuzagira umukomokaho wicara ku ntebe y’ubwami. Ibyo bizamera bityo no ku baherezabitambo b’abalevi, ari bo bakozi banjye.

22 Uko ibinyarumuri byo mu kirere badashobora kubibara, n’umusenyi wo mu nyanja ntibashobore kuwupima, ni ko nzagwiza abakomoka kuri Dawudi, umugaragu wanjye n’abalevi bankorera.

23 Uhoraho abwira Yeremiya iri jambo:

24 Nk’uko ubyibonera, bariya bantu bibwira ko Uhoraho yatereranye ya miryango ibiri yihitiyemo. Ni yo mpamvu basuzugura umuryango wanjye, kuko kuri bo utakiri igihugu.

25 Nyamara ariko, Uhoraho avuze atya: Jyewe wagennye gahunda y’umunsi n’ijoro, ngaha amategeko ijuru n’isi,

26 natererana nte inkomoko ya Yakobo n’iy’umugaragu wanjye Dawudi? Ese ubwo nareka gutora mu buzukuru be abatware b’umuryango wa Abrahamu, Izaki na Yakobo? Oya, nzabagarura, kuko nabagiriye impuhwe.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan