Yeremiya 31 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIsraheli izagarurwa mu gihugu cyayo 1 Icyo gihe — uwo ni Uhoraho ubivuze — nzaba Imana y’imiryango yose ya Israheli, na yo izambere umuryango. 2 Uhoraho avuze atya: Umuryango warokotse inkota mu butayu wangizeho ubutoni. Israheli igiye kwiruhutsa. 3 Uhoraho yambonekeye mu gihugu cya kure, agira ati «Nagukunze urukundo ruhoraho, kandi ubudahemuka ngufitiye ni bwo butuma nkwiyegereza. 4 Ndashaka kukubaka bundi bushya, kandi koko uzubakwa, wowe mwari Israheli. Uzasubirana ingoma zawe, maze ushagarwe n’abantu bari mu birori. 5 Uzongera utere imizabibu ku misozi ya Samariya, kandi abazaba bayihinze babe ari na bo bayisarura.» 6 Koko, hateganyijwe umunsi abarinzi bazatera hejuru ku musozi wa Efurayimu, bagira bati «Duhaguruke! Tuzamuke i Siyoni; dusange Uhoraho Imana yacu.» Uhoraho azagarura umuryango we i Siyoni 7 Uhoraho avuze atya: Nimuvugirize Yakobo impundu z’ibyishimo, nimwakirane amashyi y’urufaya umutware w’amahanga! Nimwiyamire, mwishime, mugira muti «Uhoraho yakijije umuryango we, agasigisigi ka Israheli!» 8 Nzabavana mu gihugu cyo mu majyaruguru, mbakoranye mbakuye mu mpera z’isi. Muri bo hari impumyi, ibirema, abagore batwite n’abaramutswe, bose bagarutse hano ari imbaga nyamwinshi. 9 Baje barira, bantakira ngo ’Tubabarire’; maze mbajyana mu bibaya bitemba amazi, banyuze mu nzira iboneye, aho batazatsikira. Ni koko, ndi umubyeyi wa Israheli, Efurayimu ni we buriza bwanjye. Umubabaro uzahindukamo ibyishimo 10 Mahanga yose, nimwumve ijambo ry’Uhoraho, muryamamaze mu ntara za kure, mugira muti «Uwatatanirije Israheli impande zose arayikoranije, azayirinda nk’uko umushumba arinda ubushyo bwe.» 11 Uhoraho yacunguye Yakobo, aramuharanira, kandi amugobotora mu maboko y’umunyembaraga. 12 Bazaza batera indirimbo z’ibyishimo ku musozi wa Siyoni; bahadendeze basanga ibyiza by’Uhoraho: ingano, divayi nshyashya n’amavuta, amatungo magufi n’amaremare. Baziyumvamo ubuzima bushya nk’ubusitani buvomerewe neza, ntibazongera kunanirwa ukundi. 13 Ubwo inkumi zizabyina zidagadure, kimwe n’abasore n’abasaza. Umubabaro wabo nzawuhinduramo ibyishimo, mbakomeze, abagowe mbahe kwidagadura. 14 Abaherezabitambo nzabahaza ku nyama z’urugimbu, n’umuryango wanjye nzawuhaze ibyiza byanjye.» Uwo ni Uhoraho ubivuze! Uhoraho azatabara abe 15 Uhoraho avuze atya: I Rama harumvikanira ijwi ry’amaganya n’imiborogo ikomeye: ni Rasheli uririra abana be, kandi yanze guhozwa kuko batakiriho.» 16 Uhoraho avuze atya: Rekeraho wikomeza kuganya, hanagura amarira ku maso yawe! Uhawe ingororano y’umubabaro wawe — uwo ni Uhoraho ubivuze — abana bawe bazagaruka bave mu gihugu cy’abanzi. 17 Mu gihe kizaza cyuzuye amiringiro — uwo ni Uhoraho ubivuze — abana bawe bazagaruka mu gihugu cyabo. 18 Numvise neza amaganya ya Efurayimu, agira ati «Warampannye ndabyemera nk’ikimasa cyananiranye; ngarura maze mbone ubugaruka, kuko wowe Uhoraho, uri Imana yanjye. 19 Koko rero, maze kugutera umugongo, nisubiyeho, narisuzumye none nikubise agashyi, naramwaye, nkorwa n’isoni; ni koko, nari mfite umugayo mu busore bwanjye. None mbonye ingaruka zabyo.» 20 — Ese Efurayimu ntakiri umwana wanjye nkunda, umwana rwose nihitiyemo? Buri gihe ntekereje kumuhana, numva anteye impuhwe. Mbega igishyika mufitiye! Ndamukunda, koko ndamukunda cyane, uwo ni Uhoraho ubivuze. Israheli garuka! 21 Shinga ibimenyetso ku nzira yawe, urore neza umuhanda wanyuzemo. Israheli, mwari w’isugi, garuka hano, garuka usange imigi yawe! 22 Uzarekeraho kubwerabwera ryari, mwari wigize ishyano? Uhoraho ariho ararema ibintu bishyashya ku isi: umugore arashakashaka umugabo we. Yuda yongera kubakwa 23 Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, avuze atya: Nimara kubagandura, mu gihugu cya Yuda no mu migi yacyo bazongera bavuge bati «Uhoraho naguhe umugisha, wowe kibanza cy’ubutabera ukaba n’umusozi mutagatifu!» 24 Abahinzi n’aborozi bose bazatura hamwe muri Yuda no mu migi yayo. 25 Nzahembura abishwe n’inyota, kandi ndamire abanyantege nke bose. 26 Icyo gihe, ni bwo nakangutse, maze numva nasinziriye neza. Imana iri maso kugira ngo yubake kandi ibibe imbuto 27 Dore igihe kiregereje — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze inzu ya Israheli n’iya Yuda nzazigwizemo abantu n’amatungo. 28 Nk’uko nabahagurukiye ngira ngo mbarandure, mbahirike, mbasenye, mbatsembe kandi mbagirire nabi, ni ko nzabahangaho amaso ngira ngo nubake kandi ntere imbuto. Uwo ni Uhoraho ubivuze! 29 Icyo gihe, ntibazongera kuvuga ngo «Ababyeyi bariye imizabibu idahishije, none amenyo y’abana babo yaramunzwe.» 30 Oya, ahubwo buri muntu azazira icyaha cye bwite; kandi urya imizabibu idahishije, amenyo ye bwite ni yo azamungwa. Isezerano rishya 31 Igihe kiregereje — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze nzagirane Isezerano rishya n’umuryango wa Israheli n’uwa Yuda. 32 Rizaba ritandukanye n’iryo nagiranye n’abasekuruza babo, igihe nabafataga ukuboko nkabakura mu gihugu cya Misiri. Bo bishe Isezerano ryanjye — uwo ni Uhoraho ubivuze — ariko jye nakomeje kubabera umutegetsi. 33 Dore iryo Sezerano nzagirana n’umuryango wa Israheli nyuma y’iyo minsi — uwo ni Uhoraho ubivuze — amategeko yanjye nzayabacengezamo, nyabandike mu mutima, bityo mbabere Imana na bo bambere umuryango. 34 Ntibazongera kwigishanya bavuga ngo «Menya Uhoraho», kuko bose bazaba banzi, uhereye ku muto kugeza ku mukuru — uwo ni Uhoraho ubivuze — nkabababarira ubugome bwabo, sinongere no kwibuka icyaha cyabo ukundi. Imana ishobora byose ntizahemukira Israheli 35 Uhoraho Umugaba w’ingabo, we waremye izuba ngo ribe urumuri rw’amanywa, agashyiraho ukwezi n’inyenyeri mu mwanya wabyo kugira ngo bimurikire ijoro, akaba ari we utera inyanja kwivumbagatanya, imivumba igahogera, avuze atya: 36 Ayo mategeko asanzwe agenga ijuru n’isi aramutse ahindutse — uwo ni Uhoraho ubivuze — ubwo n’inkomoko ya Israheli yareka burundu kuba igihugu mu maso yanjye! 37 Uhoraho agize ati «Nihagira ushobora gupima aho ijuru rigarukira, agatahura aho inkingi z’isi zitereye, icyo gihe nanjye nzabona gutererana inkomoko ya Israheli kubera ibyo yakoze byose» — uwo ni Uhoraho ubivuze. Yeruzalemu izongera yubakwe 38 Dore igihe kiregereje — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze umugi wongere wubakirwe Uhoraho, guhera ku munara wa Hananeli kugeza ku irembo ry’Iguni. 39 Hanyuma umugozi wo kugeresha uzongere uramburwe neza kugera ku musozi wa Garebi, maze uzazenguruke ugana i Gowa. 40 Ikibaya cyose cy’intumbi n’ivu ry’ibinure, n’imirima yose yerekeye ku kibaya cya Sedironi, kugeza ku iguni ry’irembo ry’Amafarasi ahagana iburasirazuba, aho hose hazegurirwa Uhoraho; ntihazongera gusenywa bibaho. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda