Yeremiya 30 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUmubabaro uzasimburwa n’ihumure 1 Uhoraho abwira Yeremiya iri jambo: 2 «Uhoraho Imana ya Israheli avuze atya: Uzandike mu gitabo amagambo yose nakubwiye. 3 Igihe kiregereje — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze nzagandure Israheli umuryango wanjye; yo na Yuda mbagarure mu gihugu nahaye abasekuruza babo, bazagihabweho umurage.» 4 Dore amagambo Uhoraho yavuze kuri Israheli no kuri Yuda : 5 Uhoraho agize ati «Turumva induru ziteye ubwoba, igikuba kiracitse, nta mahoro ariho. 6 Nimubaririze, murebe: ese hari igitsinagabo kiramukwa? Ndabona umugabo wese ukomeye akorakora inda ye nk’umugore uramutswe! Mu maso hose hasuherewe, hijimye. 7 Karabaye! Ni koko, uwo munsi urakomeye, nta wundi usa na wo. Kuri Yakobo, ni igihe cy’umubabaro, ariko azawukira. 8 (Uwo munsi — uwo ni Uhoraho Umugaba w’ingabo ubivuze — nzamukura ku buretwa bwamushenguraga ijosi, ingoyi zabwo nzicagagure; yoye kuzongera guhakwa n’abanyamahanga ukundi. 9 Bazakorera Uhoraho Imana yabo, hamwe na Dawudi, umwami wabo ngiye kubimikira.) 10 Wowe Yakobo, mugaragu wanjye, ntugire ubwoba, Israheli, ntukangarane! Uwo ni Uhoraho ubivuze. Dore ngiye kugukiza nkuvanye mu bihugu bya kure, n’urubyaro rwawe ndukure mu buretwa. Yakobo azagaruka ashyitse umutima mu nda, aruhuke; nta n’uzamutera ubwoba bibaho. 11 Ndi kumwe nawe kugira ngo ngukize, — uwo ni Uhoraho ubivuze — ngiye gutsemba amahanga yose nabatatanirijemo, ariko wowe sinzagutsemba. Ahubwo nzaguhana uko bikwiye, kuko sinakureka ntaguhannye. 12 Ni jye ubwanjye wabatangarije umukiro, kandi nywubagezaho; nta bwo ari imana y’inyamahanga iba iwanyu. Bityo rero, muri abahamya banjye, naho jye ndi Imana — uwo ni Uhoraho ubivuze — 13 Nta muntu ufite wo kukurengera, igikomere cyose kibonerwa umuti, ariko icyawe nta miti yakivura. 14 Abakunzi bawe bose barakwirengagije, ntibakikwitayeho! Naragukomerekeje boshye ukubiswe n’umwanzi; ari na cyo gihano cyawe kubera ibicumuro byawe bitagira ingano, n’ibyaha byawe bidahwema kwigaragaza. 15 Kuki utakishwa n’uruguma rwawe? Igikomere cyawe ntigishobora gukira! Nakugize ntyo kubera ibicumuro byawe bitagira ingano, n’ibyaha byawe bidahwema kwigaragaza. 16 Cyakora abakurimbura bose, na bo bazashirira ku icumu, abanzi bawe bose bazajyanwa bunyago, abakunyaga na bo bazanyagwa, abagusahura na bo bazasahurwa. 17 Kuko nzakuvura, nkagukiza ibikomere byawe — uwo ni Uhoraho ubivuze — wowe bitaga «Igicibwa», na «Siyoni itagira uyitaho.» 18 Uhoraho avuze atya: Nzavugurura amahema ya Yakobo, abayatuye mbagirire impuhwe: buri mugi uzongera wubakwe ku musozi wawo, na buri nzu nziza isubire mu kibanza cyayo. 19 Abantu bazavuza impundu zo gushimira, ziherekezwe n’amajwi menshi y’ibyishimo. Nzabaha kororoka ubutazagabanuka, nzabubahiriza kandi ntibazasuzugurwa. 20 Abana babo bazasubizwa ubutoneshwe bahoranye, umuryango wabo ushinge imizi imbere yanjye, maze mpane ababashikamiraga bose. 21 Umwami wabo azaba ari umwe muri bo, umutware wabo azabakomokemo, kandi nzamuzane mwiyegereze. Ni nde rero watinyuka kunyegera? Uwo ni Uhoraho ubivuze. 22 Muzambera umuryango, nanjye mbabere Imana. Uburakari bw’Uhoraho buzavubukira ku banyabyaha (reba na 23.19–20 ) 23 Dore umuhengeri uraje, ni uburakari bw’Uhoraho, inkubi y’umuyaga igiye guhuherera ku mutwe w’abanyabyaha. 24 Uburakari bw’Uhoraho ntibuzashira atamaze kurangiza umugambi yiyemeje. Ibyo muzabisobanukirwa neza hanyuma. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda