Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yeremiya 3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Umuryango w’Imana wabaye nk’umugore w’umuhemu

1 Uhoraho avuze atya: Iyo umugabo asenze umugore we bagatandukana, nyuma uwo mugore agashaka undi mugabo, bakongera kubana se? Ubwo se uwo mugore ntaba yarahumanye burundu? Wowe rero wasambanye n’abagabo batagira ingano, none ngo urangarukiye! Uwo ni Uhoraho ubivuze.

2 Ubura amaso urebe mu mpinga zose: aho waba utasambaniye ni he? Wahoraga mu mayira nk’Umwarabu mu butayu, utegereje abasambane bawe. Igihugu waragihumanije kubera ubuhabara n’ingeso mbi byawe.

3 Ibyo byatumye imvura itagwa, ndetse n’iyo mu itumba irabura, ariko wowe wakomeye ku busambanyi bwawe, ntibwagutera isoni.

4 Nyamara na n’ubu uracyatinyuka kuntakira uti «Dawe, ni wowe ncuti y’amagara yo mu buto bwanjye!

5 Mbese uzahwema ryari kungirira inzika no kundakarira?» Nyamara n’ubwo uvuga utyo, ntibikubuza kohoka mu bibi no kubikomeza.


Imiryango ya Israheli n’uwa Yuda yahemukiye Uhoraho

6 Ku ngoma y’umwami Yoziya, Uhoraho arambwira ati «Ese wabonye ubuhakanyi bwa Israheli, ukuntu yagiye kuri buri musozi muremure, no mu nsi ya buri giti gitoshye, maze ikahasambanira?

7 Nahoze nibwira ko nimara gukora ibyo byose, izangarukira, ariko ntiyigeze igaruka. Na Yuda, mwene nyina w’umugambanyi, ibyo byose yarabyiboneye.

8 Yabonye ukuntu nasenze Israheli w’umuhakanyi kubera ubusambanyi bwayo, nkayiha urwandiko rw’ubusende. Nyamara, Yuda mwene nyina w’umugambanyi ntiyatinye, na we yaragiye yiroha mu busambanyi,

9 bituma igihugu cyose gihumana kubera ubuhabara n’ingeso mbi ze; asambanya ibyo abonye byose, ari igiti, ari n’ibuye.

10 Ibyo byose Yuda w’umugambanyi yabirenzeho, ntiyangarukira n’umutima we wose, ahubwo ibyaha bye abyicuzanya uburyarya. Uwo ni Uhoraho ubivuze.»


Uhoraho ahamagara Abayisraheli ngo bamugarukire

11 Uhoraho arambwira ati «Israheli n’ubwo yanyihakanye, irusha ubutungane Yuda yangambaniye.

12 Genda rero ugana mu majyaruguru, maze urangurure ijwi, ugira uti ’Israheli wanyihakanye, ngarukira, sinzongera kukurakarira. Uwo ni Uhoraho ubivuze. Jyewe ndi umudahemuka; kandi inzika yanjye ntimara igihe. Uwo ni Uhoraho ubivuze.

13 Gusa, emera icyaha cyawe: wemere ko witeruye kuri Uhoraho Imana yawe. Wabungagiye hirya no hino mu banyamahanga, mu nsi ya buri giti gitoshye, wanga kumva ijwi ryanjye. Uwo ni Uhoraho ubivuze.’»


Ikoraniro ry’Abayisraheli bose i Yeruzalemu

14 Uhoraho avuze atya: Nimungarukire, mwa nyoko y’abahakanyi mwe, kuko ari jye mutware wanyu. Nzagenda mpabavana, umwe mu mugi, abandi babiri mu muryango, maze mwese mbajyane i Siyoni.

15 Nzabaha abashumba banogeye umutima wanjye, maze babaragirane ubushobozi n’ubwitonzi bwinshi.

16 Icyo gihe, nimumara kororoka, mukagwira mu gihugu — uwo ni Uhoraho ubivuze — nta we uzaba akivuze ngo «Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho!» Ni koko nta we uzabutekereza, nta we uzongera kubwibuka cyangwa ngo abwiteho, nta we uzababazwa n’uko butakiriho, ndetse nta n’uzongera gukora ubundi Bushyinguro.

17 Icyo gihe Yeruzalemu izitwa «Intebe y’Uhoraho», maze amahanga yose azaze ayigana, kuko izaba yitiriwe Uhoraho; kandi, ayo mahanga azareka gukurikiza inama z’imitima mibi yayo yanangiye.

18 Muri iyo minsi, inzu ya Yuda izasanga iya Israheli, maze zombi zituruke mu majyaruguru, zitahe mu gihugu nahaye abasekuruza babo ho umurage. (Uhoraho:)


Umuryango wayobye nugarukire Uhoraho

19 Jyewe nahoze nibwira nti «Icyampa ngo nshobore kugutandukanya n’abandi bana, nguhe igihugu gitoshye, n’umurage uhebuje andi mahanga ubwiza.» Naribwiraga nti «Muzajya munyita ’Dawe’, kandi ntimuzongera kwitandukanya nanjye ukundi.»

20 Nyamara ariko nk’uko umugore ahemukira umugabo we, namwe, bantu bo mu muryango wa Israheli, ni ko mumpemukira. Uwo ni Uhoraho ubivuze.

21 Induru ni yose mu mpinga y’imisozi; ayo ni amarira n’amaganya y’Abayisraheli, kuko bayobye inzira, birengagiza Uhoraho Imana yabo.

22 Nimungarukire, mwa birara mwe, ndashaka kubakiza ubwo buhakanyi bwanyu.» (Rubanda:) Ngaha turaje, turagusanze kuko turi abawe; ni wowe Uhoraho, Imana yacu.

23 Ni koko, kwiringira ibikorerwa mu mpinga y’imisozi n’ibihavugirwa nta kamaro; umukiro w’ukuri wa Israheli, uri muri Uhoraho Imana yacu.

24 Ariko kuva tukiri bato, gusenga ibigirwamana byatsembye ibikorwa by’abasokuruza bacu, biyogoza amatungo yabo, amagufi n’amaremare, bigeza no ku bahungu n’abakobwa babo.

25 Isoni nizidukore maze ikimwaro kitworose! Rwose, kuva mu buto bwacu kugeza uyu munsi, twacumuye kuri Uhoraho Imana yacu, twanga gutega amatwi ijwi rye.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan