Yeremiya 29 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIbaruwa Yeremiya yandikiye aba mbere mu bajyanywe bunyago 1 Dore amagambo akubiye mu ibaruwa umuhanuzi Yeremiya yanditse ari i Yeruzalemu, akayoherereza abakuru b’umuryango bose mu bajyanywe bunyago, abaherezabitambo, abahanuzi n’umuryango wose Nebukadinetsari yari yaranyaze i Yeruzalemu, akabajyana i Babiloni. 2 Ibyo byabaye igihe umwami Yekoniya, umugabekazi n’ibyegera by’ibwami, abatware ba Yuda na Yeruzalemu, abacuzi n’abanyabukorikori bari bamaze kuva i Yeruzalemu. 3 Iyo baruwa yajyanywe na Eleyasa mwene Shafani na Gemariya mwene Hilikiya, ari bo Sedekiya, umwami wa Yuda yari yohereje i Babiloni, abatumye kuri Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni. 4 Yari iteye itya : «Dore ibyo Uhoraho, Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli abwiye abajyanye bunyago i Babiloni bose, bavuye i Yeruzalemu: 5 Nimwubake amazu muyaturemo, muhinge ubusitani murye imbuto zabwo, 6 nimushake abagore mubyare abahungu n’abakobwa, mushyingire abasore n’inkumi zanyu na bo bunguke abahungu n’abakobwa. Aho muri mwororoke, ntimukagabanuke bibaho! 7 Nimuharanire amahoro y’umugi mwajyanywemo bunyago, kandi muwusabire kuri Uhoraho kuko amahoro yawo ari ayanyu. (8–9) 10 Kuko Uhoraho avuze atya: Imyaka mirongo irindwi nishira muri i Babiloni, nzabitaho maze nuzuze amasezerano yanjye yo kubagarura aha hantu. 11 Jyewe nzi imigambi nabagiriye — uwo ni Uhoraho ubivuze — ni imigambi y’amahoro itari iy’amakuba: nzabaha kugera ku bihe bizaza no kwizera. 12 Nimunyiyambaza kandi mukaza kunsenga, nanjye nzabumva. 13 Nimunshakashaka muzambona. Nimunshakashake mubikuye ku mutima, 14 nzabareka mumbone — uwo ni Uhoraho ubivuze — nzabahumuriza, mbakoranye mbakuye mu mahanga n’ahantu hose nabatatanyirije — uwo ni Uhoraho ubivuze — mbagarure aho nabakuye nkabajyana bunyago. 15 Ni koko muravuga muti ’Uhoraho yadutumyeho abahanuzi i Babiloni.’ 8 Nyamara Uhoraho, Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, avuze atya: Ntimukemere ko abahanuzi n’abapfumu bari muri mwe bababeshya, ntimukite ku nzozi murota; 9 ibyo babahanurira mu izina ryanjye ni ibinyoma — uwo ni Uhoraho ubivuze — sinigeze mbatuma. 16 Ni koko, dore ibyo Uhoraho abwiye umwami wicaye ku ntebe ya Dawudi, n’abantu bose bagituye muri wa mugi, ari bo bavandimwe banyu batajyanywe bunyago hamwe namwe: 17 Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya: Nzabahuramo inkota, inzara n’icyorezo, nzabagenzereza uko bagira imbuto z’imitini zaboze, zikaba mbi ku buryo zidashobora kuribwa. 18 Nzabakurikirana n’inkota, inzara n’icyorezo, mbagire urugero rw’abavumwe bose bo ku isi; nzabahindura itongo riteye ubwoba. Mu mahanga yose nzabatatanyirizamo bazahinduka iciro ry’imigani, 19 kuko banze kumva amagambo yanjye — uwo ni Uhoraho ubivuze — kandi ntarahwemye kubatumaho abagaragu banjye b’abahanuzi, nyamara bo, ntibanyumva — uwo ni Uhoraho ubivuze. 20 Naho mwebwe, abajyanywe bunyago, nkabirukana i Yeruzalemu mukajya i Babiloni, nimwumve ijambo ry’Uhoraho! 21 Dore ibyo Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, avuze kuri Akabu mwene Kolaya, no kuri Sedekiya mwene Maseya, bihaye kubahanurira ibinyoma mu izina ryanjye: Nzabagabiza Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, abatsembere mu maso yanyu. 22 Abajyanywe bunyago bose bari i Babiloni bizabaviramo umuvumo, kuko bazavuga bati ’Uhoraho azakugenzereze uko yahannye Sedekiya na Akabu, batwitswe n’umwami w’i Babiloni!’ 23 Icyaha cyabo, ni uko bakoze ishyano muri Israheli: basambanije abagore ba bagenzi babo, biha guhanura ibinyoma mu izina ryanjye kandi ntarabibatumye. Jye ndabizi, mbibereye n’umuhamya. Uwo ni Uhoraho ubivuze!» Shemayahu, umuhanuzi w’ibinyoma 24 (Uhoraho abwira Yeremiya iri jambo:) Uzabwire Shemayahu w’i Nahalamu, uti 25 «Uhoraho, Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, avuze atya: Woherereje umuryango wose uri i Yeruzalemu, n’umuherezabitambo Sefaniya mwene Maseya, n’abaherezabitambo bose, amabaruwa wiyandikiye ubwawe uvuga ngo 26 ’Uhoraho ni we wagushyize mu mwanya w’umuherezabitambo Yehoyada, kugira ngo ugenzure umuntu wese uvuga amahomvu n’uwiha guhanura mu Ngoro, maze umushyire ku ngoyi. 27 None dore nturakarira Yeremiya w’i Anatoti wiha guhanurira muri mwe, 28 kandi yaratwandikiye turi i Babiloni avuga ngo: Uburetwa buzashira kera! Nimwubake amazu muyaturemo, muhinge ubusitani, maze murye imbuto zabwo.’ . . . » 29 Iyo baruwa ya Shemayahu, umuherezabitambo Sefaniya ayisomera umuhanuzi Yeremiya. 30 Nuko Uhoraho abwira Yeremiya iri jambo, ati 31 «Oherereza abantu bose bajyanywe bunyago ubu butumwa Uhoraho avuze kuri Shemayahu w’i Nahalamu, ati ’Kubera ko uwo mugabo yihaye kubahanurira kandi ntaramwohereje, akiha kubabeshyeshya ibinyoma, 32 nzamuhagurukira, we n’abamukomokaho. Nta n’umwe muri bo uzagira umwanya muri uyu muryango wanjye kugira ngo anezezwe n’ibyiza nzawukorera. Uwo ni Uhoraho ubivuze! None se si we watoje abantu kwivumbura kuri Uhoraho?’» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda