Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yeremiya 27 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Umwami w’i Babiloni azaganza

1 Sedekiya mwene Yoziya, umwami wa Yuda, amaze kwima, Uhoraho abwira Yeremiya iri jambo, agira ati

2 «Shaka ibiziriko n’ingeri z’ibiti, ubyishyire ku ijosi;

3 maze ubyoherereze umwami wa Edomu, uwa Mowabu, uw’Abahamoni, uwa Tiri n’uwa Sidoni. Bizajyanwa n’intumwa zabo zaje i Yeruzalemu kwa Sedekiya, umwami wa Yuda.

4 Uzabatume kuri ba shebuja, uti ’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli avuze atya: Muzabwire ba shobuja, muti:

5 Ni jye waremye isi, n’abantu, n’inyamaswa ziyiriho, mbikesheje imbaraga zanjye n’ububasha bwanjye, maze nyiha uwo nihitiyemo.

6 Na n’ubu rero, ibi bihugu mbigabiye umugaragu wanjye Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni; ndetse n’inyamaswa zo mu ishyamba, ndazimweguriye zimukorere’.

7 (Amahanga yose azamuyoboka, umuhungu we, n’umwuzukuru we, ariko igihe cyagenwe nikimara kugera, amahanga akomeye n’abami b’ibihangange bazamutsinda.)

8 Igihugu cyangwa umuryango bizanga kuyoboka Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, ngo byemere uburetwa bwe, nzabyahuramo inkota, inzara n’icyorezo, kugeza ubwo nzatuma abarimbura, uwo ni Uhoraho ubivuze.

9 Naho mwebwe, nimwime amatwi abahanuzi banyu, abapfumu banyu, ababasobanurira inzozi, abacunnyi n’abanyamayeri banyu, kuko bababeshya babizeza ko mutazagaragira umwami w’i Babiloni.

10 Ibyo babahanurira ni ibinyoma, bizatuma muva mu gihugu cyanyu. Ni koko, nzabatatanya maze murimbuke.

11 Nyamara ariko, igihugu kizemera uburetwa bw’umwami w’i Babiloni, kikamukorera, nzakirekera ku butaka bwacyo kibeho mu mahoro, kizanabutureho. Uwo ni Uhoraho ubivuze!»

12 Naho Sedekiya, umwami wa Yuda, mutangarije ibi bikurikira: «Emera uburetwa bw’umwami w’i Babiloni, umuyoboke n’abe bose, bityo uzabaho.

13 Ni kuki wakwemera gupfa, wowe n’umuryango wawe, mukarimburwa n’inkota, inzara n’icyorezo nk’uko Uhoraho yabyemeje ku gihugu kizanga kuyoboka umwami w’i Babiloni?

14 Nimwime amatwi abahanuzi babemeza ko mutazigera mugaragira umwami w’i Babiloni. Ibyo babahanurira ni ibinyoma.

15 Sinigeze mbohereza — uwo ni Uhoraho ubivuze — kandi ibyo bahanura mu izina ryanjye ni ibinyoma; ni yo mpamvu nzabatatanya, mukarimbuka, mwebwe n’abahanuzi babahanurira.»

16 Abaherezabitambo n’uwo muryango wose, ndababwiye nti «Uhoraho avuze atya: Nimwime amatwi abahanuzi babahanurira ngo ibikoresho by’Ingoro y’Uhoraho biri i Babiloni bizahita bigarurwa bidatinze. Ibyo babahanurira ni ibinyoma;

17 ntimukabumve na gato. Nimukorere umwami w’i Babiloni, bityo muzabaho. Ni kuki mwashaka ko uyu mugi wahinduka itongo?

18 Niba ari abahanuzi, bakaba bifitemo ijambo ry’Uhoraho, nibinginge Uhoraho Umugaba w’ingabo, kugira ngo ibikoresho bikiri mu Ngoro, mu gikari n’i Yeruzalemu bitajyanwa i Babiloni.

19 Ni koko, Uhoraho, afite ijambo ku byerekeye inkingi, ikizenga cy’amazi, ibitereko n’ibindi bikoresho bikiri muri uyu mugi,

20 mbese ibikoresho byose Nebukadinetsari atatwaye igihe ajyanye bunyago Yekoniya mwene Yoyakimu, umwami wa Yuda, akamuvana i Yeruzalemu amujyana i Babiloni, hamwe n’abanyacyubahiro bose ba Yuda n’ab’i Yeruzalemu.

21 Ni koko, Uhoraho Umugaba w’ingabo avuze atya ku byerekeye ibikoresho bikiri mu Ngoro, mu gikari n’i Yeruzalemu:

22 bizajyanwa i Babiloni bihagume kugeza umunsi nzabyitaho — uwo ni Uhoraho ubivuze — icyo gihe ni ho nzabizamura, nkabigarura aha hantu.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan