Yeremiya 26 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIII. IBYAGO BIRIHO BIZASIMBURWA N’AMAHORO ADAHUNGABANA Abakuru ba Yuda banze kumva Yeremiya (reba na 7.1–15 ) 1 Yoyakimu mwene Yoziya, umwami wa Yuda, amaze kwima, Uhoraho abwira Yeremiya, ati 2 «Uhoraho avuze atya: Hagarara ku kibuga cy’Ingoro y’Uhoraho, maze abaturage bose b’imigi ya Yuda baza gusenga bapfukamye mu Ngoro y’Uhoraho, ubatongere amagambo yose ngutegetse kuvuga, nta na rimwe usize. 3 Ahari wenda bazumva, maze buri wese yihane imyifatire ye mibi, bityo nanjye ndeke amakuba nari ngiye kubateza kubera ubugome bwabo. 4 Uzababwire uti ’Uhoraho avuze atya: Niba mutanyumviye ngo mwite ku mategeko yanjye nabahaye, 5 kandi ngo mutege amatwi abagaragu banjye b’abahanuzi ndahwema kubatumaho, nyamara ntimubumve, 6 iyi Ngoro nzayigenzereza nka Silo, n’uyu mugi nywugire urugero rw’ibivume mu mahanga yose y’isi.’» 7 Abaherezabitambo, abahanuzi n’umuryango wose bari bateze amatwi Yeremiya igihe yavugiraga ayo magambo mu Ngoro y’Uhoraho. 8 Yeremiya arangije kuvuga ibyo Uhoraho yari yamutegetse kubwira umuryango wose, abaherezabitambo, abahanuzi na rubanda baramufata, bavuga bati «Wiciriye urwo gupfa! 9 Uratinyuka guhanura mu izina ry’Uhoraho ngo ’Iyi Ngoro izaba nka Silo, n’uyu mugi uzarimbuke, ushiremo abaturage bawo!’» Ubwo bose bakikiza Yeremiya mu Ngoro y’Uhoraho. 10 Abatware ba Yuda bumvise iyo nkuru, bava ibwami bajya mu Ngoro y’Uhoraho, maze bicara mu irebe ry’Umuryango Mushya w’Ingoro. 11 Abaherezabitambo n’abahanuzi ni ko kubwira abatware n’umuryango wose, bati «Uyu muntu akwiye igihano cyo gupfa! Yavugiye kuri uyu mugi amagambo namwe ubwanyu mwiyumviye.» 12 Yeremiya abwira abatware n’umuryango wose, ati «Uhoraho ni we wanyohereje guhanurira kuri iyi Ngoro no kuri uyu mugi ibyo namwe mwiyumviye. 13 Ariko guhera ubu, nimuvugurura imyifatire yanyu n’imigenzereze yanyu, mukumva ijwi ry’Uhoraho Imana yanyu, Uhoraho azareka amakuba yari yariyemeje kubateza. 14 Naho jyewe, ndi mu maboko yanyu; nimunkoreshe icyo mushaka, icyo mubona gikwiye. 15 Cyakora nimuramuka munyishe, mumenye ko mwebwe, kimwe n’uyu mugi n’abaturage bawo, muraba mwihamije icyaha cyo kwica umwere, kuko mu by’ukuri, Uhoraho ari we wanyohereje kuvuga aya magambo yose kugira ngo muyumve.» 16 Abatware n’umuryango wose babwira abaherezabitambo n’abahanuzi, bati «Uyu muntu ntakwiye igihano cyo gupfa: yatubwiye mu izina ry’Uhoraho Imana yacu.» 17 Bamwe mu bakuru b’umuryango barahaguruka, babwira imbaga yose yari ikoraniye aho, bati 18 «Mika w’i Moresheti wari umuhanuzi ku ngoma ya Hezekiya, umwami wa Yuda, yabwiye umuryango wose wa Yuda, ati ’Uhoraho Umugaba w’ingabo avuze atya: Siyoni izahingwa nk’umurima, Yeruzalemu ibe itongo, naho umusozi w’Ingoro ube impinga y’ibihuru.’ 19 Hari ubwo se Hezekiya, umwami wa Yuda n’imbaga ye bigeze bica uwo muhanuzi? Ahubwo ntibagaragarije Uhoraho icyubahiro, bagahagurukira kumwurura? Uhoraho na we areka amakuba yari yiyemeje kubateza, none twebwe twari tugiye kwikururira ishyano.» 20 Hari n’undi muntu wahanuraga mu izina ry’Uhoraho: ari we Uriyahu, mwene Shemayahu, w’i Kiriyati‐Yeyarimu. Yavugiye kuri uyu mugi no kuri iki gihugu, amagambo asa n’aya Yeremiya; 21 nuko umwami Yoyakimu, abasirikare be, n’abatware be babyumvise, bashaka kumwica. Uriyahu abimenye agira ubwoba, ahungira mu Misiri. 22 Ariko umwami Yoyakimu yohereza abantu mu Misiri; hagenda Elinatani mwene Akubori n’abandi bagera mu Misiri. 23 Bakuye Uriyahu mu Misiri bamuzanira umwami Yoyakimu, aramwica maze intumbi ye ayijugunya mu rwobo bahambagamo rubanda. 24 Yeremiya we, yari ashyigikiwe na Ahikamu mwene Shafani, ni yo mpamvu atagabijwe abahigiraga kumwica. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda