Yeremiya 25 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIbikubiye mu nyigisho Yeremiya yatanze mu myaka makumyabiri n’itatu 1 Dore ijambo ryabwiwe Yeremiya ryerekeye umuryango wa Yuda wose, mu mwaka wa kane w’ingoma ya Yoyakimu mwene Yoziya, umwami wa Yuda. Ubwo kandi hari mu mwaka wa mbere w’ingoma ya Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni. 2 Iryo jambo rero, umuhanuzi Yeremiya aritangariza abantu ba Yuda bose, n’abaturage bose ba Yeruzalemu, agira ati 3 «Kuva mu mwaka wa cumi n’itatu w’ingoma ya Yoziya mwene Amoni, umwami wa Yuda, kugeza aya magingo, ni ukuvuga igihe cy’imyaka makumyabiri n’itatu, nashyikirijwe ijambo ry’Uhoraho nanjye ndibabwira ubutitsa, ariko mwe ntimwanyumva. 4 Uhoraho ntiyahwemye kuboherereza abagaragu be bose b’abahanuzi, ariko ntimwabumva, ntimwirirwa mutega amatwi kugira ngo mubumve. 5 Uhoraho yarababwiye ati ’Nimwihane imyifatire yanyu mibi n’ibikorwa byanyu by’ubugome, bityo muzatura mu gihugu Uhoraho yabahaye kuva kera na kare, mwebwe n’abasekuruza banyu. 6 Ntimukiruke inyuma y’ibigirwamana kugira ngo mubikorere cyangwa mubipfukamire, nimureke kundakaza mukora nabi, nanjye sinzabakura.’ 7 Ariko nta bwo mwumvise — uwo ni Uhoraho ubivuze — ahubwo mwarandakaje, ari na byo byago byanyu, mukomeza gukora nabi. 8 None rero, Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya: Kubera ko mutumvise amagambo yanjye, 9 ngiye gukoranya imiryango yose yo mu majyaruguru — uwo ni Uhoraho ubivuzempuruze umugaragu wanjye Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, maze mbagabize iki gihugu n’abagituye, hamwe n’amahanga yose agikikije. Nzabatsemba ubudasubirwaho; iwabo hazahinduka ahantu hateye ubwoba; mbese hazabe itongo ubuziraherezo. 10 Ntihazongera kumvikana urusaku rw’ibyishimo n’amagambo y’umunezero, indirimbo y’umukwe cyangwa imbyino y’umugeni; ntihazumvikana ijwi ry’urusyo kandi ntibazongera kubona urumuri rw’itara. 11 Iki gihugu cyose kizahinduka amatongo n’ahantu hateye ubwoba, kandi bazagaragire andi mahanga mu gihe cy’imyaka mirongo irindwi. 12 Ariko, iyo myaka mirongo irindwi nishira, nzahagurukira umwami w’i Babiloni n’iri hanga kubera ibyaha byabo — uwo ni Uhoraho ubivuze — ndetse n’igihugu cy’Abakalideya na cyo, nzagihindure itongo ubuziraherezo. 13 Amagambo yose maze kuvugira kuri iki gihugu nzayuzuza, hamwe n’ibyanditswe muri iki gitabo byose. Dore ibyo Yeremiya yahanuye byerekeye amahanga yose, II. IBIBANZIRIZA IBYAHANURIWE AMAHANGA Inkongoro ya divayi, ikimenyetso cy’urubanza 14 (kuko na bo bazakandamizwa n’amahanga menshi, ndetse n’abami b’ibihangange.) Koko rero, jyewe Uhoraho nzabaryoza ibikorwa byabo n’imigenzereze yabo. 15 Dore ibyo Uhoraho, Imana ya Israheli yambwiye: «Akira iyi nkongoro ya divayi iri mu kiganza cyanjye, ni divayi y’uburakari, maze uzayihe amahanga yose nzakoherezamo. 16 Bazanywa, badandabirane, basaragurike babitewe n’inkota nzahura muri bo rwagati.» 17 Nakiriye iyo nkongoro yari mu kiganza cy’Uhoraho, maze nyiha amahanga yose Uhoraho yari yanyoherejemo: 18 ari yo Yeruzalemu, imigi ya Yuda, abami bayo n’abatware bayo; kugira ngo aho hose harimbuke, hasigare ari ahantu hateye ubwoba n’urugero rw’ibyavumwe — mbese nk’uko bimeze ubu! 19 Bazakurikirwa na Farawo, umwami wa Misiri, abagaragu be, abatware be n’imbaga ye; 20 ab’uruvange rw’amoko yose n’abami bose bo mu gihugu cya Uzi; abami bose bo mu gihugu cy’Abafilisiti: uw’i Ashikeloni, Gaza, Ekironi n’abasigaye bo muri Ashidodi; 21 abo muri Edomu, i Mowabu, n’Abahamoni; 22 abami bose b’i Tiri n’i Sidoni, n’abami bose bo mu ntara yo hakurya y’inyanja; 23 ab’i Dedani, i Tema, i Buzi, n’Abogoshe imisaya; 24 Abarabu n’abami babo bose, abami bose b’uruvange rw’amoko atuye mu butayu; 25 abami bose bo muri Zimuri, abami bose ba Elamu, abami bose b’Abamedi; 26 abami bose bo mu majyaruguru, ari aba hafi ari n’aba kure buri muntu azagira igihe cye; mbese ingoma zose zo ku isi, (maze umwami wa Sheshaki abaheruke.) 27 Uzababwira uti «Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, avuze atya: Nimunywe, musinde! Muruke, mugwe ubutabyuka kubera inkota mbahuyemo. 28 Nibanga kwakira iyo nkongoro iri mu kiganza cyawe ngo bayinyweho, uzababwire uti ’Uhoraho Umugaba w’ingabo avuze atya: Muzayinywaho ntakabuza.’ 29 None se ko ngiye guteza amakuba mpereye ku mugi witiriwe izina ryanjye, mwebwe mwarokoka mute? Oya, ntimuzarokoka, kuko ngiye kwahura inkota mu baturage bose bo ku isi. Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo ubivuze!» 30 Nawe rero, uzababwira aya magambo yose abahanura, ugira uti «Uhoraho ararakaye cyane, aho ari mu Ngoro ye ntagatifu aranguruye ijwi. Ararakaye, ni koko arakariye igihugu cye, aravugiriza akamu abaturage bose b’isi, nk’ak’abenga imizabibu. 31 Urusaku rwageze no ku mpera z’isi; Uhoraho ashoje urubanza arega amahanga, araburanya icyitwa ikinyamubiri cyose, maze abanyabyaha abagabize inkota, uwo ni Uhoraho ubivuze!» 32 Uhoraho Umushoborabyose avuze atya: Ibyago bizava mu muryango bijya mu wundi, kandi inkubi y’umuyaga ituruke mu mpera z’isi. 33 Kuri uwo munsi, abo Uhoraho azaba yishe ntibazaririrwa; ntibazakoranywa kugira ngo bahambwe, ahubwo bazaba ifumbire y’ubutaka. 34 Bashumba, nimuboroge kandi mutabaze! Nimwikurunge hasi, mwebwe batware b’ubushyo, kuko igihe cyanyu cyo kwicwa cyageze, muzabagwa ak’ibisekurume by’intama. 35 Nta buhungiro bw’abashumba, nta bwihisho abatware b’ubushyo bazabona. 36 Abashumba barataka, abatware b’ubushyo bakaboroga, kuko Uhoraho yatsembye inzuri zabo. 37 Ibiraro byarimo amahoro, byasenyutse kubera uburakari bw’Uhoraho. 38 Baragiye ak’intare itaye indiri yayo; igihugu cyabo cyabaye amatongo kubera inkota kirimbuzi n’ubukana bw’uburakari bwe. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda