Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yeremiya 24 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Ibitebo bibiri by’imbuto z’umutini

1 Uhoraho yanyeretse ibitebo bibiri byuzuye imbuto z’umutini, biteretse imbere y’Ingoro ye. Ubwo hari nyuma y’uko Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, yajyanaga bunyago Yekoniya mwene Yoyakimu, umwami wa Yuda, hamwe n’abatware ba Yuda, abacuzi n’abanyabukorikori, akabavana i Yeruzalemu abajyana i Babiloni.

2 Igitebo kimwe cyarimo imbuto z’umutini nziza cyane zatanze izindi guhisha, ikindi kirimo imbuto mbi cyane ku buryo zitashoboraga kuribwa.

3 Nuko Uhoraho arambaza ati «Yeremiya, urabona iki?» Ndasubiza nti «Ndabona imbuto z’umutini. Inziza zirasa neza cyane, naho imbi zirasa nabi cyane ku buryo zidashobora kuribwa.»

4 Nuko Uhoraho arambwira ati

5 «Uhoraho Imana ya Israheli avuze atya: Uko umuntu abona izi mbuto nziza z’umutini, ni na ko ndebana umutima ukeye abantu ba Yuda bajyanywe bunyago, nkaba narabirukanye aha hantu nkabajyana mu gihugu cy’Abakalideya.

6 Mbarebana umutima ukeye, kandi nzabagarura muri iki gihugu; nzabubakira kandi sinzongera kubatsemba ukundi; nzabakomeza, ubutazongera kubarimbura ukundi.

7 Nzabaha umutima wo kumenya, jyewe Uhoraho: bazambera umuryango, nanjye mbabere Imana, kandi bazangarukira babikuye ku mutima.

8 Nyamara ariko, uko bagenza imbuto mbi z’umutini, imbuto mbi zigeze aho zidashobora kuribwa — uwo ni Uhoraho ubivuze — ni ko nzagenzereza Sedekiya, umwami wa Yuda, abatware be bose n’abasigaye muri Yeruzalemu bose, abasigaye muri iki gihugu bose, hamwe n’abatuye mu gihugu cya Misiri bose.

9 Nzabagirira ibya mfura mbi, mbatangeho urugero ruzakangaranya ingoma zose zo ku isi. Ahantu hose nzabatatanyiriza, bazaba iciro ry’imigani n’urw’amenyo, babatuke kandi babahindure ruvumwa.

10 Nzabahuramo inkota, inzara n’icyorezo, kugeza ubwo bazashira mu gihugu nabahaye, bo n’abasekuruza babo.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan