Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yeremiya 23 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Abashumba babi bazasimburwa n’umwami ukiza

1 Baragowe abashumba batererana ubushyo bwanjye bukagwa mu rwuri! Uwo ni Uhoraho ubivuze.

2 None rero, Uhoraho Imana ya Israheli avuze atya ku bashumba baragiye umuryango wanjye: Ni mwebwe mwatereranye ubushyo bwanjye, murabutatanya, ntimwabwitaho. Nyamara ariko jyewe — uwo ni Uhoraho ubivuze — ngiye kubahagurukira, mbahanire ubugome bwanyu!

3 Jyewe nzakoranya ayarokotse mu mashyo yanjye, nyavane mu bihugu byose nayatatanyirijemo, nyagarure mu biraro byayo, maze yororoke.

4 Nzayashinga abashumba bayaragire; kuva ubwo ntazongera kugira ubwoba cyangwa ngo akangarane, kandi nta na rimwe muri yo rizongera kuzimira — uwo ni Uhoraho ubivuze.

5 Igihe kiregereje — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze nzagoborere Dawudi umumero, umwuzukuruza w’indahemuka; azaza ari umwami ufite ubushishozi, kandi uharanira ubutabera n’ubutungane mu gihugu.

6 Ku ngoma ye, Yuda izarokorwa, maze Israheli iture mu mutekano. Izina azitwa ni iri «Uhoraho ni we butabera bwacu.»

7 Ni koko, igihe kiregereje — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze boye kuzongera kuvuga ngo «Uhoraho ni Nyir’ubuzima, we wakuye Abayisraheli mu gihugu cya Misiri»,

8 ahubwo bajye bagira bati «Uhoraho ni Nyir’ubuzima, we wakuye urubyaro rw’Abayisraheli mu gihugu cyo mu majyaruguru no mu bindi byose yari yarabatatanyirijemo, kugira ngo abatuze ku butaka bwabo.»


Abahanuzi n’abaherezabitambo batabikwiye

9 Ku byerekeye abahanuzi: Nashengutse umutima, ndatengurwa ingingo zose; nahindutse nk’umusinzi, boshye umuntu wishwe na divayi, kubera Uhoraho n’amagambo ye matagatifu.

10 Mu gihugu, bose ni abasambanyi; igihugu cyose kiri mu cyunamo, kandi cyuzuye imivumo; none inzuri zo mu butayu zagwengeye; nta kindi kibashishikaje uretse ikibi, n’umwete wo gusenya.

11 Abahanuzi n’abaherezabitambo barahumanye — uwo ni Uhoraho ubivuze — bigera n’aho nsanga ubugome bwabo mu ngoro yanjye.

12 None rero, inzira yabo izazamo ubunyereri, bazimirire mu mwijima, maze bahagwe. Umwaka wo kubiryozwa nugera, nzabaterereza amakuba — uwo ni Uhoraho ubivuze!

13 Mu bahanuzi bo muri Samariya nahabonye ibintu biteye ishozi: bahanura mu izina rya Behali, bakayobya umuryango wanjye Israheli.

14 Ariko mu bahanuzi b’i Yeruzalemu, ho nahabonye amahano arushijeho: bohotse mu busambanyi, batsimbarara ku kinyoma kandi bashyigikira abagizi ba nabi, ku buryo nta n’umwe ushobora kuzibukira ubugome bwe. Bose bambereye nk’abantu ba Sodoma, abaturage ba Yeruzalemu bameze nk’ab’i Gomora.

15 Ni yo mpamvu Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya kuri abo bahanuzi: Ngiye kubagaburira ibamba, mbuhire amazi aroze, kuko mu baherezabitambo b’i Yeruzalemu, ari ho haturuka ubugome bwanduza igihugu cyose.

16 Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya: Nimwime amatwi amagambo y’ibinyoma; abo bahanuzi bahanura! Babigisha ibyo umutima wabo wihimbiye, nta bwo bituruka mu kanwa k’Uhoraho.

17 Batinyuka kubwira abasuzugura ijambo ry’Uhoraho, ngo «Mwebwe byose bizabahira!» Naho umuntu wese ukomeje kunangira umutima, bakamubwira ngo «Nta cyago kizagutera!»

18 Ese hari uwigeze ajya mu nama y’Uhoraho, ngo yitegereze kandi yumve ijambo rye? Ni nde witondeye ijambo rye maze akaryumva?

19 Nguwo umuhengeri w’Uhoraho, uburakari bwe buragurumanye, umuyaga w’ishuheri uriho urahuhera ku mitwe y’abanyabyaha.

20 Uburakari bw’Uhoraho ntibuzashira mbere y’uko asohoza umugambi yiyemeje: muzabisobanukirwa neza mu minsi iri imbere!

21 Bariya bahanuzi sinigeze mbatuma, ariko bariruka hose! Sinigeze mvugana na bo, ariko barahanura!

22 Iyo baba mu nama yanjye, bari kugeza ku muryango wanjye amagambo nivugiye, bakabatoza kuzibukira imyifatire yabo mibi n’ibikorwa byabo by’ubugome!


Uhoraho aba hose, ku isi no mu ijuru

23 Ese naba ndi Imana y’abandi bugufi gusa? — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze abandi kure simbabere Imana?

24 Ubwo se umuntu yashobora kwihisha ahiherereye — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze jye simubone? Ni ko se, si jye wuzuye ijuru n’isi? Uwo ni Uhoraho ubivuze!


Amahomvu y’abahanuzi n’ijambo ry’Imana

25 Numvise uburyo abahanuzi bahanura ibinyoma mu izina ryanjye, bavuga ngo «Nabonekewe mu nzozi! Nabonekewe mu nzozi!»

26 Ibyo bizagarukira he? Ubwo se abo bahanuzi bahanura ibinyoma bafite ubwenge buzima? Ibyo bahanura ni amahomvu bihimbiye!

27 Iyo barotorerana izo nzozi zabo, baba bagamije kwibagiza izina ryanjye mu muryango wanjye, nk’uko abasekuruza baryibagiwe kubera Behali.

28 Umuhanuzi warose, narotore inzozi ze, ariko ufite ijambo ryanjye, naritangaze uko rimeze! Ese umurama uhuriye he n’ingano? Uwo ni Uhoraho ubivuze.

29 Ijambo ryanjye se ntirimeze nk’umuriro, cyangwa inyundo imenagura urutare?

30 None rero, ngiye guhagurukira abo bahanuzi — uwo ni Uhoraho ubivuze — kuko bakingakingana amagambo yanjye.

31 Nzahagurukira abo bahanuzi — uwo ni Uhoraho ubivuze — kuko bafite akarimi karyohereye ko kuvuga ibyabo.

32 Ngiye guhagurukira abahanuzi barota inzozi zoshya — uwo ni Uhoraho ubivuze — bakazirotora, maze ibinyoma byabo n’amahomvu yabo akayobya umuryango wanjye. Jyewe sinabohereje kandi sinigeze ngira icyo mbasaba, nta cyo bamariye uriya muryango. Uwo ni Uhoraho ubivuze.

33 Nihagira umuntu wo mu muryango, yaba umuhanuzi cyangwa umuherezabitambo, wakubaza ngo «Umuzigo w’Uhoraho ni uwuhe?» uzamusubize uti «Ni mwebwe muzigo, kandi ngiye kubatererana — Uwo ni Uhoraho ubivuze!»

34 Kandi nihagira umuhanuzi, umuherezabitambo, cyangwa undi wo mu muryango uvuga ngo «Mbega umuzigo uremereye Uhoraho yatugeretseho!» uwo muntu nzamwikoma hamwe n’urugo rwe.

35 Dore rero ibyo muzajya mubwirana: «Uhoraho ashubije iki? Uhoraho atangaje iki?»

36 Naho iryo jambo «Umuzigo w’Uhoraho», ntimuzongere kurihingutsa ukundi. Nta wundi muzigo wa buri muntu, uretse ijambo rye bwite, kuko muhindanya amagambo y’Imana nzima, Uhoraho Umugaba w’ingabo akaba n’Imana yacu.

37 Dore ibyo uzabwira umuhanuzi: «Uhoraho agushubije iki? Uhoraho atangaje iki?»

38 Ariko nimuvuga ngo «Umuzigo w’Uhoraho», kandi narababujije kuvuga mutyo,

39 nzabikorera, maze mbajugunye kure yanjye, hamwe n’umugi nabahaye mwebwe n’abasekuruza banyu.

40 Nzabambika ikimwaro ubuziraherezo; umugayo uzabokama, kandi ntibizibagirana.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan