Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yeremiya 22 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Uhoraho avuze atya: Manuka ujye mu rugo rw’umwami wa Yuda, uhavugire aya magambo uti

2 «Mwami wa Yuda uganje ku ntebe ya Dawudi, umva ijambo ry’Uhoraho, wowe n’abagaragu bawe, n’abantu bawe bose banyura muri aya marembo!

3 Uhoraho aravuze ngo: Nimuharanire ubutabera n’ubutungane, uryamirwa mumukize ingoyi y’umurenganya, ntimukagire uwo mukandamiza cyangwa ngo mugirire nabi umunyamahanga, imfubyi n’umupfakazi; muzirinde kumena aha hantu amaraso y’indacumura.

4 Koko rero nimugenza mutyo, muri aya marembo hazakimbagira abami baganje ku ntebe ya Yuda, bari ku magari y’intambara n’amafarasi, bashagawe n’abagaragu babo n’imbaga yabo.

5 Naho rero nimutumva ayo magambo, ndabirahiye ubwanjye — uwo ni Uhoraho ubivuze — uru rugo nzaruhindura itongo.»

6 Koko rero Uhoraho avuze atya ku rugo rw’umwami wa Yuda: N’ubwo umereye nka Gilihadi, ukaba umeze nk’impinga y’umusozi wa Libani, sinzashidikanya kuguhindura ubutayu, nk’imigi idatuwe.

7 Nzagutumaho abakurimbura, buri muntu yitwaje intwaro ze, amasederi yawe meza bayateme, maze bayarohe mu muriro.

8 Abanyamahanga bose nibanyura hafi y’uyu mugi, bazajye babwirana bati «Ni kuki Uhoraho yagenjereje atya uyu mugi wari ukomeye?»

9 Nuko bazabasubize bati «Ni ukubera ko batubahirije Isezerano ry’Uhoraho Imana yabo, bagapfukamira ibigirwamana, kandi bakabikorera.»


Ibya Shalumi mwene Yoziya

10 Mwiririra uwapfuye cyangwa ngo mumugire mu cyunamo! Ahubwo nimuririre ugiye, kuko atazongera kubona ukundi igihugu cye kavukire.

11 Koko rero, Uhoraho avuze atya kuri Shalumi mwene Yoziya, umwami wa Yuda, wari warazunguye se ku ngoma none akaba amaze kuva muri iki gihugu: Ntazakigarukamo ukundi,

12 kuko azagwa aho bamujyanye bunyago; naho iki gihugu ntazongere kukibona ukundi.


Ibya Yoyakimu , undi mwami wazunguye Yoziya

13 Aragowe uwubaka inzu ye adakurikiza ubutabera, akagerekeranya amagorofa yayo atita ku butungane, agakoresha abandi ku busa, ntabahe igihembo,

14 ahubwo akavuga ngo «Ndiyubakira inzu nini y’amagorofa magari», maze akayicamo amadirishya, akayisakaza amasederi, kandi akayisiga irangi ritukura!

15 Urakeka ko kwitandukanya n’abandi usakaza amasederi, ari byo bizatuma ubwami bwawe bukomera? So yararyaga, akanywa, ariko agaharanira ubutabera n’ubutungane, kandi byaramuhiriye!

16 Yarwanaga ku muntu w’insuzugurwa cyangwa uw’umukene, bimuviramo ihirwe! Utabigenza atyo se, yaba anzi ate? Uwo ni Uhoraho ubivuze.

17 Amaso n’umutima byawe birarikiye inyungu gusa, icyawe ni ukumena amaraso y’indacumura, ukabikorana ubuhubutsi n’ubunyamaswa.

18 None rero Uhoraho avuze atya, kuri Yoyakimu mwene Yoziya, umwami wa Yuda: Ntihazagire umuririra avuga ngo «Bavandimwe, mbega ibyago! Bashiki banjye, mbega ishyano!» Ntihazagire rwose umuririra, avuga ngo «Mbega ibyago, databuja! Mbega ibyago, nyakubahwa!»

19 Azahambwa nk’uko bazika indogobe! Bazamukurubana, bamujugunye kure y’amarembo ya Yeruzalemu!


Yeruzalemu izakorwa n’isoni

20 Zamuka ujye muri Libani utere hejuru, urangurure ijwi muri Bashani; mbese ahantu hose uhacure imiborogo, kuko abakunzi bawe bose nabatsembye.

21 Narakuvugishije igihe wari umerewe neza, uransubiza ngo: Ndacurangira abahetsi! Ibyo ni byo wakoze kuva mu buto bwawe, nta bwo wigeze wumva ijwi ryanjye!

22 Abashumba bawe bose umuyaga uzababungereza, kandi abakunzi bawe bazajyanwe bunyago. Koko rero, ikimwaro n’umugayo bizakomaho, kubera ubugome bwawe bwose.

23 Wowe utuye muri Libani, ukagira inzu yawe mu masederi hagati, mbega ukuntu uzaboroga nuhura n’imibabaro, n’ibise nk’iby’umugore uramutswe!


Ibya Koniyahu mwene Yoyakimu

24 Ndabirahiye ubwanjye — uwo ni Uhoraho ubivuze — kabone n’iyo Koniyahu mwene Yoyakimu, umwami wa Yuda, yaba ari nk’impeta nambaye ku kiganza cyanjye cy’iburyo, nayikuraho.

25 Ni koko, nzakugabiza abaguhigira kandi utinya, ari bo Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, n’Abakalideya.

26 Wowe na nyoko wakubyaye, nzabajugunya mu kindi gihugu mutavukiyemo; ni na ho muzagwa.

27 Igihugu muzifuza kugarukamo, ntimuteze kuzagisubiramo ukundi!

28 Ese Koniyahu uwo ntiyaba ari nk’ikibindi cyamenetse, cyangwa icyungo kitagikenewe? Ni kuki babajugunye we n’abana be, bakabata mu gihugu batazi?

29 Gihugu cyanjye, rwose gihugu cyanjye, tega amatwi ijambo ry’Uhoraho:

30 Uhoraho aravuze ngo «Muzandike kuri uwo muntu, muti ’Ni incike, ni umuntu utagize icyo yimarira mu buzima bwe.’ Mu bana be, nta n’umwe uzicara ku ntebe ya Dawudi, ngo aganze ku butegetsi muri Yuda.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan