Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yeremiya 20 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Yeremiya azirikwa ku nkomanizo z’umuryango

1 Umuherezabitambo Pashuri mwene Imeri akaba n’umutware w’Ingoro y’Uhoraho, yumva Yeremiya ahanura ibyo byose.

2 Pashuri akubita umuhanuzi Yeremiya, amubohera ku nkomanizo z’umuryango wa ruguru wa Benyamini, ari wo w’Ingoro y’Uhoraho.

3 Bukeye, Pashuri aje kumubohoza, Yeremiya aramubwira ati «Uhoraho ntakikwita Pashuri, ahubwo akwise ’Iterabwoba hose’.

4 Koko rero, Uhoraho avuze atya: Wowe n’incuti zawe zose, kuva ubu ngiye kubahindura ibishushungwe; bazarimburwa n’inkota y’abanzi babo, naho wowe uzabibere umuhamya! Abantu ba Yuda, nzabagabiza umwami w’i Babiloni, abajyane bunyago cyangwa abicishe inkota.

5 Ibyahunitswe muri uyu mugi byose, ibyo baruhiye byose, ibintu byose by’agaciro batunze, umutungo wose w’abami ba Yuda, byose nzabigabiza abanzi babo babisahure, maze babijyane i Babiloni.

6 Naho wowe Pashuri, n’ababa mu rugo rwawe bose, muzajyanwa muri imbohe; ujye i Babiloni, abe ari ho uzapfira. Ni ho uzahambwa, wowe n’incuti zawe zose wahanuriye ibinyoma.»


Yeremiya yerurira Imana ko ananiwe

7 Uhoraho, wantwaye umutima, nanjye nemera gutwarwa. Warangwatiriye, maze undusha amaboko. Umunsi wose nahindutse urw’amenyo, bose bangize iciro ry’imigani.

8 Igihe cyose ngize ngo ndavuze, ngomba kurangurura ijwi, nkamagana ububisha n’ubusahuzi. Ijambo ry’Uhoraho ryambereye impamvu yo gutukwa no kunnyegwa umunsi wose.

9 Ubwo nkibwira nti «Sinzongera kumucisha mu ijwi kandi sinzasubira kuvuga mu izina rye», ariko mu mutima wanjye risa n’umuriro utwika uvumbitse mu magufa yanjye; nkagerageza kwipfukirana, ariko simbishobore.

10 Numvise imigambi y’ubugome bwa rubanda, iterabwoba impande zose ngo «Nimumushinje, natwe tumushinje!» Abahoze ari incuti zanjye, bari barekereje ko nagwa, bati «Wenda ahari yashukika tukamubona uburyo, tukamwihimura.»

11 Cyakora Uhoraho ari kumwe nanjye, ak’intwari idahangarwa; abanzi banjye ni bo bagiye kudandabirana, batsindwe. Bazakorwa n’ikimwaro cy’uko batsinzwe; bazahorane ikimwaro iteka, ubutazabyibagirwa.

12 Uhoraho Imana, Umugaba w’ingabo, ni wowe uzi imibereho y’intungane, ugasuzuma umutima n’ibitekerezo bye, nzareba ukuntu uzabantsindira kuko ari wowe naragije akaga kanjye.

13 Nimuririmbire Uhoraho, mumusingize, kuko yaruye ubugingo bw’umuzigirizwa mu minwe y’abagiranabi.

14 Uragatsindwa umunsi navutseho! Umunsi mama yambyayeho, urakabura umugisha!

15 Aragatsindwa uwagiye kubwira data, ngo «Wabyaye umwana w’umuhungu», agasabwa atyo n’ibyishimo.

16 Uwo muntu arakaba aka ya migi, Uhoraho yoretse nta cyo yikanga; ahore yumva induru ya mu gitondo n’urwamo rw’intambara ku manywa y’ihangu.

17 Yanze kunyicira mu nda ya mama; ubwo mama yari kumbera imva, nkamurigitiramo ubuziraherezo.

18 Ubu se koko mama yaba yarambyariye iki kugira ngo nicwe n’ishavu n’agahinda, iminsi y’ubugingo bwanjye iherekezwe n’ikimwaro?

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan