Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yeremiya 2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Kera Israheli yakundaga Uhoraho, none yaramutaye

1 Uhoraho ambwira iri jambo agira ati

2 «Genda! Urangurure mu matwi ya Yeruzalemu, uti ’Uhoraho avuze atya: Ndakwibutsa ubuyoboke bwo mu bukumi bwawe, n’urukundo wari umfitiye ukirambagizwa. Icyo gihe wankurikiraga mu butayu, mu butaka butagira ikibumeramo.

3 Israheli yari umwihariko w’Uhoraho n’umuganura umugenewe; uwawuryagaho wese yarawuryozwaga, maze agaterwa n’ibyago. Uwo ni Uhoraho ubivuze.


Ubuhemu bw’inkundwakazi

4 Nimwumve ijambo ry’Uhoraho, mwebwe abo mu nzu ya Yakobo, namwe abo mu miryango yose ya Israheli.

5 Uhoraho avuze atya: Ba so bangaye iki cyabateye kunyitaza? Birutse inyuma y’ibidafite akamaro, none na bo barinze guhinduka imburamumaro.

6 Nta bwo bibajije bati «Uhoraho wadukuye mu gihugu cya Misiri ari he, we watuyoboye mu butayu, akatunyuza mu bihugu by’amayaga n’imanga, ahantu h’agasi n’umwijima w’icuraburindi, ahantu hatagendwa ntihanaturwe?»

7 Nabazanye mu gihugu cy’uburumbuke kugira ngo murye ku mbuto zacyo, kandi munyurwe n’ibyiza byacyo. Nyamara mwebwe mukigezemo, muragihindanya, maze umurage wanjye muwuhindura umwaku.

8 Abaherezabitambo ntibagize bati «Uhoraho ari he?» Abazi amategeko yanjye baranyirengagije, abayobora rubanda banyiteruyeho. Abahanuzi bahanura mu izina rya Behali, maze biruka inyuma y’ibidafite akamaro.

9 Ni cyo gituma ngiye kubashinja, mwebwe n’abuzukuru banyu. Uwo ni Uhoraho ubivuze.

10 Nimujye ku birwa by’Abakitimu maze murebe, mutume kubaririza i Kedari mubimenye neza; murebe niba hari ibintu nk’ibi byigeze bibayo.

11 Mbese igihugu kigeze kwimura imana zacyo ngo kiyoboke izindi? Nyamara kandi nta n’ubwo twazita imana! Umuryango wanjye wo, waguranye Uhoraho ikuzo ryawo, ibidafite akamaro.

12 Juru, ibyo nibigutangaze, wumirwe kandi ujunjame. Uwo ni Uhoraho ubivuze.

13 Koko, umuryango wanjye wakoze amahano abiri: barantaye, jye soko y’amazi afutse, bifukurira amariba yabo bwite, amariba yatobotse adashobora no kuregamamo amazi.


Umuryango witandukanije n’Imana yawo

14 Mbese Israheli ni umugaragu? Yavukiye se mu buja, kugira ngo bamugire ingaruzwamuheto?

15 Ibibwana by’intare birabwejagura biyitontomera. Israheli yahindutse umwirare, imigi yayo yaratwitswe, nta muturage ukiyirangwamo.

16 Dore ndetse ab’i Nofu n’i Dafune baragukandagira ku gahanga!

17 Ibyo wabitewe n’iki, atari uko witandukanyije n’Uhoraho Imana yawe, igihe yakuyoboraga mu nzira?

18 None se kuki ujya mu Misiri kunywa amazi ya Nili? Ni kuki ujya muri Ashuru kunywa amazi y’Uruzi rwabo?

19 Uragahanirwa ubugome bwawe, maze ubugambanyi bwawe uburyozwe! Iyumvishe ukuntu ari bibi kandi bibabaje kuba warihakanye Uhoraho Imana yawe, maze wangera imbere ntuhinde umushyitsi! Uwo ni Nyagasani, Uhoraho Umugaba w’ingabo, ubivuze.


Umuryango wivumbuye, uyoboka ibigirwamana, witesha agaciro

20 Kuva kera, washatse kwigobotora ubuhake, uca ingoyi zawe, ugira uti «Sinshaka kuba umuja ukundi.» Nuko urambarara kuri buri musozi no mu nsi ya buri giti gitoshye, boshye umugore w’indaya.

21 Nyamara jyewe nari naraguteye uri umuzabibu nihitiyemo, uko wakabaye utagira amakemwa. Waje guhinduka ute umuzabibu w’ishyamba, ukera imbuto zirura?

22 Naho wakwiyuhagiza ibimeze bite, ugakoresha amasabune y’amoko yose, ububi bwawe buracyari nk’ico mu maso yanjye. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.

23 Watinyuka ute kuvuga ngo «Sinanduye», cyangwa uti «Sinayobotse za Behali»? Ibuka imyifatire yawe aho wanyuze mu kabande, maze wemere icyo wakoze. Wari umeze nk’ihene y’ishashi yariye isoni, itana igana impande zose,

24 cyangwa indogobe y’ingore imenyereye ubutayu! Iyo yarinze ireha umuyaga, ni nde wayirindura? Ingabo ziyishaka ntizirirwa ziruha, ziyitegera mu kwezi kwayo.

25 Reka kwirukanka utyo, utava aho ubura epfo na ruguru, n’umuhogo wawe ukumagara. Ariko uravuga uti «Biramaze! kuko nkunda abanyamahanga, kandi nkaba nshaka kubayoboka.»

26 Mbese nk’uko igisambo kimwara iyo gifashwe, ni ko n’Abayisraheli bamwaye, bo n’abami babo, abatware babo, abaherezabitambo babo n’abahanuzi babo.

27 Barahura n’igiti bakakibwira ngo «Uri data!» babona ibuye bati «Ni wowe wambyaye!» Banteye umugongo aho kunyerekeza amaso, nyamara kandi basumbirizwa n’ibyago, bakantakambira ngo «Haguruka udukize!»

28 Ni ko se, gihugu cya Yuda: ibigirwamana wikoreye biri ahajya he? Ngaho nibihaguruke niba bishobora kugukiza, igihe uzaba uri mu makuba; dore ko byabaye byinshi nk’imigi yawe!

29 Ni iki gitumye munshyira mu rubanza? Mwese uko mungana mwarampemukiye. Uwo ni Uhoraho ubivuze.


Imana iterwa agahinda n’ubuhemu bw’umuryango wayo

30 Abana banyu narabahannye, ariko biba iby’ubusa ntibumva. Inkota yanyu yatsembye abahanuzi, boshye intare kirimbuzi.

31 None rero, bantu b’aya magingo, nimwumve ijambo ry’Uhoraho: Israheli se naba nayibereye ubutayu, cyangwa igihugu cy’umwijima? Ni iki se gituma umuryango wanjye uvuga uti «Tuzigira aho dushaka, ntituzakugarukira ukundi?»

32 Umukobwa ukiri muto yakwibagirwa imirimbo ye, cyangwa se uwashyingiwe akibagirwa umweko we? Nyamara umuryango wanjye waranyibagiwe, hashize igihe kirekire.

33 Ushoboye rwose gucuragana ushakisha uwagukunda. Nyamara kugira ngo ubigereho, wageze n’aho kwica abantu ubigira akamenyero.

34 Amaraso y’abakene n’intungane bayasanga ku bishura by’imyambaro yawe, kandi ari nta n’umwe muri bo wafatiye mu cyuho.

35 Ibyo byose ubirengaho ukavuga ngo «Ndi intungane, uburakari bwe ntibungeraho.» Jyewe rero, ngiye kugushinja kuko wivugira uti «Sinacumuye.»

36 Uko witesha agaciro witwaje uburiganya, mu Misiri uzahakura ikimwaro, nk’icyo wavanye muri Ashuru.

37 Naho uzahava wubitse umutwe kuko Uhoraho adashaka abo wari wiringiye, kandi nta n’amahoro uzagira uri kumwe na bo.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan