Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yeremiya 19 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Ikibindi cyajanjaguritse

1 Uhoraho abwira Yeremiya ati «Genda ugure ikibindi, maze uhitemo bamwe mu bakuru b’umuryango no mu baherezabitambo.

2 Hanyuma uzasohokera mu kibaya cya Bene Hinomi, ku irembo ry’Injyo, maze uhatangarize amagambo ngiye kukubwira.

3 Uzavuga uti ’Nimwumve ijambo ry’Uhoraho, bami ba Yuda namwe baturage ba Yeruzalemu. Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli avuze atya: Ngiye guterereza aha hantu icyago, ku buryo uzabyumva wese azumirwa.

4 Kubera ko bantaye, bakanduza aha hantu bahatwikira ibitambo by’izindi mana batigeze bamenya, ari bo ubwabo, ari n’abasekuruza babo cyangwa abami ba Yuda; bahasendereje amaraso y’abana b’indacumura.

5 Bubaka intambiro za Behali, kugira ngo bazazitwikireho abana babo, babatura Behali, kandi ibyo ntarigeze mbitegeka, ntarigeze mbivuga ndetse habe no kubitekereza!

6 Noneho rero, igihe kirageze — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze aha hantu hoye kuzongera kwitwa Tofeti cyangwa ikibaya cya Bene Hinomi, ahubwo hazitwe ikibaya cy’Urwicaniro.

7 Nzahungabanya ubutegetsi bwa Yuda na Yeruzalemu, nzabamarisha inkota imbere y’abanzi babo. Nzabagabiza ikiganza cy’ababahigira maze mbagaburire ibisiga n’ibikoko byo mu ishyamba.

8 Uyu mugi nzawuhindura ahantu hateye ubwoba, uzawunyura hafi azumirwe, kandi nabona iryo tongo na we acure imiborogo iteye ubwoba.

9 Nzabagaburira abahungu babo n’abakobwa babo; bazasubiranamo baryane, biturutse ku gahinda n’umubabaro bazaterwa n’abanzi babo bashaka kubarimbura.’

10 Hanyuma uzajanjagurire cya kibindi mu maso y’abazaba baguherekeje,

11 maze ubabwire uti ’Uhoraho Umugaba w’ingabo avuze atya: Nzarimbura uyu muryango n’uyu mugi, nk’uko bajanjagura ikibindi cy’umubumbyi nticyongere gusanwa ukundi. I Tofeti na ho hazahinduka irimbi, kuko aho bahambaga hazaba hababanye hato.

12 Nguko uko nzagira aha hantu n’abahatuye — uwo ni Uhoraho ubivuze — ngahindura uyu mugi nka Tofeti.

13 Bazahumanya amazu y’i Yeruzalemu n’ay’abami ba Yuda, ahinduke nka Tofeti; ni koko ayo mazu yose batwikiraho ibitambo basenga ibinyarumuri byo mu kirere, bakanayamishaho ibitambo biseswa baramya izindi mana, azahumana uko angana.’»

14 Yeremiya yavuye i Tofeti aho Uhoraho yari yamwohereje guhanura, ahagarara mu kibuga cy’Ingoro y’Uhoraho, maze abwira umuryango wose, ati

15 «Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli avuze atya: Ngiye guteza muri uyu mugi no mu yindi yose iwukikije, ibyago byose nawuteganyirije kuko banshinganye ijosi, banga kumva amagambo yanjye.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan