Yeremiya 18 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuYeremiya ajya iw’umubumbyi 1 Uhoraho abwira Yeremiya ati 2 «Manuka bwangu ujye iw’umubumbyi, ni ho nzakubwirira amagambo yanjye.» 3 Nuko ndamanuka njya iw’umubumbyi, nsanga ariho arabumba. 4 Iyo yagiraga ibyago agacikwa n’icyo yabumbaga, yakoraga ikindi akurikije uburyo bw’umubumbyi w’umuhanga. 5 Nuko Uhoraho arambwira ati 6 «Bantu ba Israheli — uwo ni Uhoraho ubivuze — murakeka ko ntabagira nk’uko uriya mubumbyi abigenza? Bantu ba Israheli, muri mu kiganza cyanjye nk’ibumba riri mu kiganza cy’umubumbyi! 7 Hari ubwo niyemeza kurandura, guhirika no kurimbura iki gihugu cyangwa iriya ngoma; 8 ariko, icyo gihugu cyakwihana ubugome bwacyo nkisubiraho nkareka icyo cyago nari ngiye kugiteza. 9 Hari n’ubwo niyemeza kubaka no gushinga iki gihugu cyangwa se iriya ngoma; 10 ariko bakwanga kumva ijwi ryanjye, ahubwo bagakora ikibi nanga, nkisubiraho nkareka ibyiza nari niyemeje kubakorera. 11 Noneho rero, ubwire abantu ba Yuda n’abaturage ba Yeruzalemu, uti ’Uhoraho avuze atya: Ndiho ndabategurira amakuba, kandi hari n’undi mugambi mbafitiye. Nimwihane rero imyifatire yanyu mibi, maze muvugurure imyifatire n’imigenzereze yanyu! 12 Ariko bo baravuga bati ’N’iyo yagira ate, tuzakomeza imigambi yacu kandi buri muntu atsimbarare ku bubi bw’umutima we.’» Israheli yibagiwe umutegetsi wayo 13 Ni yo mpamvu Uhoraho avuze atya: Muzabaririze mu mahanga muti «Hari uwaba yarigeze kumva ibintu nk’ibi?» Koko umwari wa Israheli yakoze amahano akabije! 14 Hari ubwo se urubura rwo kuri Libani rwigeze rushonga, rugashira mu mpinga yayo? Cyangwa se amazi afutse amanuka ku misozi, hari ubwo yigeze akama? 15 Nyamara umuryango wanjye wo, waranyibagiwe, utwikira imibavu ibidafite akamaro, bituma uteshuka inzira zawo, inzira za kera na kare, maze uyoboka amayira n’imihanda idatunganye. 16 Uko ni ko bahinduye igihugu cyabo urw’amenyo, gihinduka ahantu hateye ubwoba; abahanyuze bose bakumirwa, bakazunguza umutwe. 17 Nk’uko umuyaga w’iburasirazuba utumura umukungugu, ni ko nanjye nzabatatanyiriza imbere y’umwanzi; kandi umunsi bazaba batsinzwe nzabatera umugongo, aho kubereka uruhanga rwanjye. Yeremiya asabira ibihano abamugambanira 18 Baravuga ngo «Nimuze dutegure imigambi mibi irwanya Yeremiya; kuko nitumara kumwigizayo, ntituzabura abandi baherezabitambo ngo batwigishe Itegeko ry’Imana, n’abasheshe akanguhe ngo batugire inama, cyangwa abahanuzi ngo batubwire ijambo ryayo. Nimuze, tumusarike tumusebya, twoye kwita ku magambo ye.» 19 Uhoraho, ndakwinginze ngo untege amatwi, kandi wumve ibyo abandega bavuga. 20 Ese inyiturano y’ineza ni inabi? Bo, barancukurira urwobo ngo ngwemo. Ibuka ukuntu naguhagaze imbere mbavuganira kugira ngo ubakureho uburakari bwawe. 21 None rero, abana babo, bananguze inzara, unabarimbuze ubugi bw’inkota! Abagore babo ubacuze abana n’abagabo; abagabo na bo bicwe na nyamunsi, naho abasore barimburwe n’inkota ku rugamba! 22 Iwabo hazacure imiborogo, igihe uzaba ubateje igitero kibatunguye, kuko banteze imitego ngo bamfate bayiteze aho nyura hose. 23 Uhoraho, wowe uzi neza imigambi yabo mibi bangiriye. Ntubahanagureho icyaha cyabo, igicumuro cyabo ntigisibangane mu maso yawe. Nibadagadwe imbere yawe; igihe uzabarakarira uzabumvishe! |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda