Yeremiya 17 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIcyaha kitazasibangana cy’umuryango wa Yuda 1 Icyaha cya Yuda cyandikishijwe ikaramu y’icyuma ifite umusyi wa diyama; cyanditswe mu mitima yabo no ku mahembe y’intambiro zabo, 2 cyanditswe kuri za nkingi z’amabuye basenga, no ku biti bihora bitoshye byeguriwe imana zabo, biri mu mpinga z’imisozi cyangwa mu bibaya. 3 Baturage ba Yuda mwe, ubukungahare bwanyu n’umutungo wanyu wose, nzabitegeza ababinyaga, kubera ibyaha mwakoreye mu masengero y’ahirengeye, aho ari hose, mu gihugu cyanyu. 4 Muzanyagwa umurage nari narabahaye; nzabagira abacakara b’abanzi banyu mu gihugu mutazi, kuko mwatumye umuriro w’uburakari bwanjye ugurumana, ukazatwika ubuziraherezo. Umutekano utari wo n’umutekano nyakuri 5 Uhoraho avuze atya: Aravumwe umuntu wiringira abandi bantu, kuko imbaraga zimurimo ziba ari iz’umubiri, umutima we ukirengagiza Uhoraho! 6 Ameze nk’agati mu mayaga, katazigera gakura ngo kagare, kuko kibera ahantu hashyuhiranye mu butayu, mu butaka bw’urusekabuye budashobora guturwa. 7 Arahirwa umuntu wiringira Uhoraho, kuko Uhoraho amubera ikiramiro. 8 Ameze nk’igiti giteye ku nkombe y’amazi, kigashora imizi yacyo ku nkengero y’umugezi. Nta cyo cyumva iyo icyokere kije, amababi yacyo ahora atohagiye mu gihe cy’amapfa. Ntakigikangaranya kandi ntigihwema kurumbuka imbuto. 9 Mu nda y’umuntu ni ho kure, kuruta ahandi hose; ni nde wacengera umutima we mubi ngo awuhane? 10 Ni jye Uhoraho ucengera ibitekerezo, nkagenzura imitima, kandi ngahembera buri wese imyifatire ye, nkurikije imbuto z’ibikorwa bye. 11 Nk’uko inkware irarira ayo itateye, n’uwakijijwe n’ubuhendanyi ni ko ameze; umukiro we umusiga mu bukwerere, amaherezo agahinduka igishushungwe. 12 Intebe y’ikuzo iri mu ijuru kuva mu ntangiriro, ngiryo isengero ryacu. 13 Uhoraho, mizero ya Israheli, abakwanga bazakorwa n’isoni, abakwihunza bazahanwa, kuko bihungije isoko y’amazi afutse, ari yo Uhoraho. Yeremiya asaba Imana kumushyigikira 14 Uhoraho, numvura nzakira, nundokora nzabaho; kuko ari wowe shingiro ry’ikuzo ryanjye! 15 Barambaza ngo «Ubu se ijambo ry’Uhoraho riri he? Ngaho niryigaragaze!» 16 Jyewe sinateye mu ryawe ngo nkunde ntebutse amakuba, sinigeze nifuza umunsi w’icyorezo, wowe urabizi; iryamvuye mu kanwa, narivugiye imbere yawe. 17 Wintera gukangarana, kandi ari wowe buhungiro bwanjye mu gihe cy’amakuba! 18 Abantoteza, ni babe ari bo bakorwa n’isoni, aho kuba ari jyewe umwara! Ni babe ari bo bakangarana, aho kuba ari jyewe uhindagana! Baterereze umunsi w’amakuba, ubarimbuze icyago gikubye kabiri. «Nimwubahirize umunsi w’isabato» 19 Uhoraho avuze atya: Genda uhagarare imbere y’irembo rya rubanda, abami ba Yuda binjiriramo bakanarisohokeramo, no ku marembo yose ya Yeruzalemu. 20 Uzababwire uti «Nimwumve ijambo ry’Uhoraho, bami ba Yuda, bantu ba Yuda, baturage ba Yeruzalemu, namwe mwese mwinjirira muri aya marembo. 21 Uhoraho avuze atya: Muririnde kuzana imitwaro ku munsi w’isabato, no kuyinjirana mu miryango ya Yeruzalemu. 22 Ntimuzasohokane ngo mujyane imitwaro hanze y’amazu yanyu ku munsi w’isabato, ntimuzagire umurimo n’umwe mukora, ahubwo muzatagatifuze umunsi w’isabato nk’uko nabitegetse abasokuruza banyu. 23 Bo nyine banze kunyumva, ntibantega amatwi; banshinganye ijosi, banga kumva no kwakira inyigisho. 24 Mwebwe rero nimunyumva — uwo ni Uhoraho ubivuze — ku munsi w’isabato mukirinda kwinjirana imitwaro mu marembo y’uyu mugi, mugatagatifuza umunsi w’isabato ntimugire umurimo uwo ari wo wose mukora, 25 ni bwo abami bicaye ku ntebe ya Dawudi bazinjirira mu marembo y’uyu mugi bashagawe n’abatware babo. Abo bami bazinjira bari mu magari y’intambara no ku mafarasi, bashagawe n’abatware babo, n’abantu ba Yuda n’abaturage ba Yeruzalemu, maze uyu mugi uzahore utuwe ubuziraherezo. 26 Nuko mu migi ya Yuda n’ahakikije Yeruzalemu, mu gihugu cya Benyamini, mu karere k’imirambi n’ak’imisozi miremire no muri Negevu, hazaturuke abantu bazanywe no gutura ibitambo bitwikwa, n’iby’ubuhoro, bazose n’imibavu, kugira ngo bashimire Uhoraho mu Ngoro ye. 27 Naho nimutanyumva ngo mutagatifuze umunsi w’isabato mwirinda kwikorera imitwaro no kuyinjirana mu marembo ya Yeruzalemu kuri uwo munsi w’isabato, ubwo kuri iyo miryango nyine nzahakongeza umuriro udateze kuzima, uzayogoze amazu meza y’i Yeruzalemu. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda