Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yeremiya 15 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Umuryango w’Imana ucirwa urubanza burundu

1 Uhoraho arambwira ati «Kabone n’aho Musa na Samweli baba bampagaze imbere, nta bwo nagirira impuhwe bariya bantu. Bankure imbere bamvire aha!

2 Nibakubaza bati ’None se ubu tujye he?’, uzabasubize uti ’Uhoraho avuze atya: abagenewe gupfa, bazapfa! abagenewe kwicishwa inkota, bazazira inkota! abagenewe kwicwa n’inzara, bazazira inzara! abagenewe kujyanwa bunyago, bazajyanwa bunyago!

3 Mbateganyirije ibi bintu bine — uwo ni Uhoraho ubivuze — : inkota izabica, imbwa zizabakurubana, inyoni zo mu kirere n’ibisimba byo mu ishyamba bizabatanyagura, bibatsembe.

4 Nzabatangaho urugero ruzakangaranya ibihugu byose byo ku isi kubera ibyo Manase mwene Hezekiya, umwami wa Yuda, yakoreye muri Yeruzalemu byose.»


Nta mbabazi zizongera kubaho

5 Yeruzalemu, ni nde wakugirira impuhwe, ni nde ugufitiye umutima ukwitayeho, ni nde wakwitera umwanya abaririza uko umerewe?

6 Ni wowe wanyanze, untera umugongo. Uwo ni Uhoraho ubivuze! Nakuramburiyeho ikiganza ngo nkurimbure, kuko narambiwe guhora nkugirira imbabazi!

7 Nabagoshoje intara, mbatatanyiriza mu midugudu yo mu gihugu. Umuryango wanjye ndawutsemba, nywuvutsa abana, ariko ntiwahinduye imyifatire.

8 Nagwije umubare w’abapfakazi, baruta ubwinshi umusenyi wo ku nkombe z’inyanja. Ku manywa y’ihangu, nazanye umurimbuzi, atera nyina w’umusore w’indwanyi, namuguye gitumo mugusha mu gihirahiro.

9 Uwabyaye abahungu barindwi yacitse intege, arahumekana impumu. Izuba rye ryarenze amanywa ava; yakozwe n’isoni, aramwaragurika. Ibyo bari basigaranye, ngiye kubigabiza inkota n’ibitero by’abanzi babo. Uwo ni Uhoraho ubivuze! (Yeremiya:)


Yeremiya yinuba, Imana ikamuhumuriza

10 Mbega ibyago, mawe, kubona warambyaye! None nkaba ndi umuntu igihugu cyose kinubira, kikanamvuguruza. Nta we nigeze nguza cyangwa ngo mugurize, ariko bose baramvuma!

11 Mu by’ukuri, Uhoraho, ese sinagukoreye uko nshoboye? Ese sinakwinginze mu gihe cy’ibyago n’amakuba? Ni wowe ubizi! (Uhoraho:)

12 Icyuma giturutse mu majyaruguru, cyangwa umuringa, hari ikindi cyuma se cyashobora kubicamo kabiri?

13 Ubukungu bwawe n’umutungo wawe, Yuda, byose mbigabije ababisahura. Icyo ni cyo gihembo cy’ibyaha byawe wakwije mu gihugu cyawe.

14 Nzakugira umucakara w’abanzi bawe mu gihugu utazi. Umuriro w’uburakari bwanjye uragurumanye, ugiye kubatwika. (Yeremiya:)

15 Uhoraho, nyibuka, unyiteho, maze umporere abantoteza; sinzarinde gupfa nzize ubwihangane bwawe. Ubimenye neza ko nihanganira ibitutsi kubera wowe.

16 Iyo numvise amagambo yawe, ndayamira: ijambo ryawe ryaranyuze, rinsendereza umunezero. Nitiriwe izina ryawe, Uhoraho Imana, Umugaba w’ingabo.

17 Sinshakira ibyishimo byanjye gushyikirana n’abikinira; ikiganza cyawe kintegeka kubitarura kuko wantegetse kuvugana ubukana.

18 Kuki akababaro kanjye kambayeho akaramata, igikomere cyanjye ntigikire, kikananira imiti? Rwose wambereye nk’isoko idashobora kwizerwa, ntigire amazi igihe cyose. (Uhoraho:)

19 None rero, Uhoraho avuze atya: Nungarukira ari jye ukugaruye, uzampagarara imbere. Nuvuga amagambo ashyira mu gaciro, ukareka amahomvu, umunwa wawe uzaba uwanjye. Bazakugarukira, ariko wowe ntugomba kubasanga.

20 Imbere y’abo bantu, nkugize nk’inkike ikomeye y’umuringa. Bazakurwanya, ariko nta cyo bazagukoraho; humura turi kumwe, ndagutabara kandi nkurenganure. Uwo ni Uhoraho ubivuze!

21 Ndakuvana mu kiganza cy’abagome, nkugobotore mu nzara z’abanyarugomo.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan