Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yeremiya 14 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Isengesho rya Yeremiya mu gihe cy’amapfa

1 Dore ijambo Uhoraho yabwiye Yeremiya ku byerekeye amapfa:

2 Yuda iri mu cyunamo, imigi yayo irasenyutse, iri mu kababaro kandi yakangaranye, none induru izamutse ituruka i Yeruzalemu.

3 Abatware barahatira rubanda rugufi kuvoma amazi: rwagera ku bidendezi rugasanga byarakamye, rukagaruka rufite isoni, rwumiwe kandi rwashobewe, ibivomesho birimo ubusa.

4 Ubutaka bwiyashije imitutu kubera kubura imvura, abaturage barumiwe, barashoberwa.

5 Mu gasozi, imparakazi irabyara umwana, ikamuta aho kubera kubura urwuri rutoshye.

6 Indogobe zirahagarara ku mpinga z’imisozi, zikareha umwuka nk’imbwebwe, amaso yazo akananizwa no gushakisha ubwatsi butakibaho. (Rubanda:)

7 Niba ibyaha byacu bidushinja, Uhoraho, gira icyo ukora uheshe izina ryawe ikuzo! Ni koko, ntidusiba kukwihakana, imbere yawe turi abanyabyaha.

8 Mizero ya Israheli, wowe ukiza mu gihe cy’amagorwa, ni kuki wakwitwara nk’umunyamahanga mu gihugu, cyangwa umugenzi ushaka icumbi?

9 Ni kuki wakwitwara nk’umuntu wakangaranye, cyangwa intwari itagishoboye gukiza? Nyamara ariko, Uhoraho, uri muri twe rwagati, twitiriwe izina ryawe: sigaho kudutererana.

10 Uhoraho abwiye atya uwo muryango: Koko bakunda kubungera, ntibitondere ingendo zabo. Kubera ko badashimisha Uhoraho, ubu arabibutsa ububi bwabo, akabahanira amakosa yabo.

11 Uhoraho arambwira ati «Ntiwirirwe utakambira uyu muryango, cyangwa ngo uwifurize amahirwe!

12 N’iyo basiba, sinakumva amaganya yabo, n’iyo bantura ibitambo bitwikwa n’andi maturo, nta bwo byanshimisha. Nzabatsembesha inkota, inzara n’icyorezo.»

13 Nuko ndavuga nti «Ariko rero, Nyagasani Mana, dore uko abahanuzi bababwira: Ntimuzigera mubona inkota, kandi inzara ntizabatungura; kuko aha hantu nzahabahera amahoro y’umudendezo.»

14 Uhoraho aransubiza ati «Ibyo abahanuzi bahanura mu izina ryanjye ni ibinyoma. Sinabohereje, nta cyo nigeze mbategeka, nta n’ubwo nigeze mbavugisha. Ubuhanuzi bwabo ni amabonekerwa y’ibinyoma, ni ubupfumu, amateshwa n’amahomvu bitagira shinge.

15 Ni yo mpamvu Uhoraho avuze atya: Abo bahanuzi bahanura mu izina ryanjye ntarabohereje, n’ubwo babeshya ko inkota n’inzara bitazatungura iki gihugu, ahubwo ni bo inkota n’inzara bizatsemba.

16 Abantu bahanuriwe na bo, bazararikwa mu mayira ya Yeruzalemu bazize inzara n’inkota. Nta muntu n’umwe bazabona wo kubahamba, ari bo ubwabo, abagore babo, abahungu babo n’abakobwa babo. Bityo nzabacubanurireho ntyo ubugome bwabo.»

17 Uzababwire aya magambo, uti «Amaso yanjye ahongoboka amarira adakama umunsi n’ijoro, kuko icyago gikomeye cyavunaguye umukobwa w’isugi, umuryango wanjye ukaba washegeshwe n’intikuro idakira.

18 Ngana mu mirima nkahasanga abishwe n’inkota, nagaruka mu mugi ngahura n’abahonyorwa n’inzara. Abahanuzi n’abaherezabitambo barazenguruka igihugu, ariko ntibasobanukirwe.» (Rubanda:)

19 Waba se waratereranye Yuda, Siyoni ukaba warayizinutswe? Ni kuki uduteza ibyago bidakira? Twari twiringiye amahoro, none nta n’icyiza tubona, igihe twari gukira, ahubwo dutashywe n’ubwoba!

20 Uhoraho, tuzi neza ububi bwacu, ndetse n’ubuhemu bw’abasekuruza bacu; ni byo koko, twagucumuyeho.

21 Girira icyubahiro cy’izina ryawe, maze woye kutugaya, wisuzuguza intebe y’ikuzo ryawe! Ibuka isezerano watugiriye, maze ureke kuryirengagiza!

22 Mu bigirwamana by’amahanga se, hari na kimwe kigusha imvura? Ijuru se ni ryo ubwaryo rigusha imvura y’umuvumbi? Si wowe se Uhoraho, Imana yacu? Turakwiringiye rero, kuko ari wowe ukora ibyo byose.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan