Yeremiya 13 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuYeremiya n’umukandara wa hariri 1 Dore uko Uhoraho ambwiye: «Genda ugure umukandara wa hariri, maze uwukenyere, nyamara ariko wirinde kuwumesa.» 2 Naguze umukandara nk’uko Uhoraho yari yabivuze, maze ndawukenyera. 3 Uhoraho yongera kumbwira ati 4 «Haguruka ugende ukenyeye wa mukandara waguze, maze ujye i Perati, nuhagera uzawuhishe mu isenga ry’urutare.» 5 Naragiye nywuhisha i Perati, nk’uko Uhoraho yari yabintegetse. 6 Hashize iminsi myinshi, Uhoraho arambwira ati «Haguruka ujye i Perati uvaneyo wa mukandara nari nagutegetse guhishayo.» 7 Ubwo nagiye i Perati gushakashaka no kuvanayo wa mukandara aho nari narawuhishe. Umukandara nsanga warononekaye, nta cyo ukimaze. 8 Nuko Uhoraho arambwira ati 9 «Uhoraho avuze atya: Nguko uko nzahindanya ubwirasi bwa Yuda, n’ubwirasi bukabije bwa Yeruzalemu: 10 uyu muryango mubi, wanze kumva amagambo yanjye, ugakomeza kunangira umutima, ukiruka inyuma y’ibigirwamana kugira ngo ubiyoboke kandi unabipfukamire. Uragahinduka nk’uwo mukandara utagifite akamaro! 11 Nk’uko umuntu akenyera umukandara, nanjye nari nariziritse ku bantu ba Israheli n’aba Yuda, kugira ngo bambere umuryango, ubwamamare, ikuzo n’umutako, ariko bo banze kunyumva. Uwo ni Uhoraho ubivuze.» Divayi y’uburakari bw’Imana 12 Uzababwira iri jambo, uti «Uhoraho Imana ya Israheli avuze atya: Ikibindi icyo ari cyo cyose, bacyuzuzamo divayi. Nibagusubiza bati ’N’ubundi tuzi neza ko ikibindi cyose bacyuzuzamo divayi’, 13 uzababwire uti ’Uhoraho avuze atya: Abaturage bose bo muri iki gihugu, abami bakomoka kuri Dawudi bicaye ku ntebe ye, abaherezabitambo, abahanuzi n’abaturage bose ba Yeruzalemu, nzabahindura abasinzi buzuye. 14 Nzabahuramo umwiryane, abagabo n’abahungu babo bose hamwe bacagagurane — Uwo ni Uhoraho ubivuze. Ari impuhwe, ari amatakirangoyi cyangwa imbabazi, ntibizambuza kubarimbura.’» Nimutege amatwi bitaragera kure 15 Nimwumve, mutege amatwi, mureke kwirarika: Uhoraho ni we uvuze! 16 Nimukuze Uhoraho Imana yanyu, mbere y’uko aboherereza umwijima, mbere y’uko ibirenge byanyu bitsikira mu misozi yaguweho n’ijoro. Mutegereje urumuri, ariko yaruhinduyemo umwijima, arugira igicu cyijimye. 17 Nimudatega amatwi, nzigunga mu mfuruka yanjye, maze kubera ako kababaro, amaso yanjye azengemo kandi ahongoboke amarira, kuko ubushyo bw’Uhoraho bujyanywe bunyago! Igihano cy’umuryango w’abahemu 18 Bwira umwami n’umugabekazi uti «Nimuce bugufi noneho! Ikamba ryanyu ry’agatangaza ryahanantutse ku mutwe wanyu. 19 Imigi ya Negebu yafunzwe, nta muntu n’umwe uza kuyifungura. Yuda yose yajyanywe bunyago, bayinyaze yose uko yakabaye.» Yeruzalemu iterwa ishozi n’ubwomanzi bwayo 20 Ubura amaso maze urebe: baturutse mu majyaruguru! Ubushyo bwakuragijwe buri he? Intama zawe z’agahebuzo ziri he? 21 Uzongera kuvuga iki kandi ubwo uzaba wahagurukiwe n’abo wigeze kwitabaza bakaguhinduka? Ni koko, uzafatwa n’ububabare, nk’uko bufata umugore uramutswe. 22 Ubwo ujye unyuzamo wibaze uti «Ni kuki ibi bimbaho?» Ni ukubera ubwomanzi bwawe, butuma bazamura ingutiya yawe, maze bakagukorera amarorerwa. 23 Umwirabura ashobora se guhindura uruhu rwe, cyangwa urusamagwe rugahindura ubwoya bwarwo? Naho se mwebwe mumenyereye ikibi, mushobora se gukora icyiza? 24 Ngiye kubanyanyagiza nk’isa y’ubwatsi mu muyaga wo mu butayu. 25 Nguwo umugabane wawe, umunani ngukebeye — uwo ni Uhoraho ubivuze — wowe unyibagirwa ugahitamo kwishuka. 26 Dore ngiye guterera ingutiya yawe ku mutwe wawe, maze babone igitsina cyawe. 27 Mbega ubusambanyi bwawe n’urusaku rwawe! Mbega ubwomanzi bwawe ngo buratera ishozi! Ku misozi no mu mirima, ndahabona imyanda yawe! Yeruzalemu, uragowe wowe udashaka kwisukura ngo unkurikire. Ibyo se bizahereza he? |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda