Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yeremiya 12 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Yeremiya abaza Imana ibyerekeye amahirwe y’abagiranabi

1 Wowe Uhoraho, uri intungane! Nyamara ariko ndashaka kugira icyo nkuburanya. Ni koko, ndagira ngo tujye impaka ku bibazo bimwe na bimwe. Ni kuki imigambi y’abagome ibahira? Ni kuki abagambanyi bose bamererwa neza?

2 Urabatera bagashinga imizi, bakageza n’aho bera imbuto. Uba bugufi y’umunwa wabo, ariko ukaba kure y’umutima wabo.

3 Wowe Uhoraho, uranzi, urambona, kandi usuzuma ibitekerezo byanjye, biri kumwe nawe. Abagome bashyire ukwabo nk’intama zigomba kubagwa; ubazigamire umunsi wo kubica!

4 Isi izahora mu cyunamo kugeza ryari, ibyatsi byo ku gasozi bizahereza he kumirana? Inyamaswa zose zirarimbutse, kubera ubugome bw’abaturage bayo, bo bibwira ngo «Uhoraho ntabona inzira zacu.» (Uhoraho:)

5 Niba wiruka n’abanyamaguru bakakunaniza, uzashobora ute gusiganwa n’amafarasi? Niba ugomba igihugu kirimo amahoro kugira ngo ugire ituze, uzifata ute mu nzitane za Yorudani?

6 Ndetse n’abo muva inda imwe, abo mu muryango wawe, na bo barakugambanira, bakaguca inyuma, bagakoranya abandi ngo bagushandikire utabizi. Ntukabizere, kabone n’iyo bakubwirana umutima mwiza.


Imana itererana igihugu cyayo n’umuryango wayo

7 Inzu yanjye ndayitereranye, ntaye umurage wanjye; uwo nari narakundwakaje mugabije abanzi be.

8 Umurage wanjye wambereye nk’intare mu ishyamba, urantontomera, none narawuzinutswe.

9 Ese umurage wanjye waba ari nk’inyoni y’amabara ibyaruzi biza bishikira biturutse impande zose? Nimugende, mukoranye ibikoko byo mu ishyamba byose; mubizane mu munsi mukuru!

10 Igitero cy’abashumba cyayogoje imizabibu yanjye, kindibatira umurima utagira uko usa, kiwuhindura ubutayu bw’umwirare.

11 Bawuhinduye umwirare, ndawureba imbere yanjye warangiritse, uteye agahinda. Igihugu cyose cyabaye umwirare, nyamara ariko nta n’umwe ubyitayeho.

12 Mu mpinga zose z’imisozi yo mu butayu, haturutse abasahuzi. Inkota ibanguwe n’Uhoraho ihinguranyije isi, irayitsemba: nta n’umwe ukiranganwa amahoro.

13 Barabiba ingano, bagasarura amahwa; baragoka ariko nta cyo bageraho. Nimukozwe isoni rero n’ibyo musaruye, bitewe n’uburakari bugurumana bw’Uhoraho.


Uko Uhoraho ashaka kurera amahanga

14 Uhoraho avuze atya: Abagome bose duturanye bigabiza umurage nahaye Israheli, umuryango wanjye, ngiye kubarimbura ku butaka bwabo; abantu ba Yuda na bo, nzabarandura, mbavangure na bo.

15 Ariko, nimara kubarandura, nzabagirira impuhwe bundi bushya, maze ngarure buri muntu mu murage we, no mu gihugu cye.

16 Nibitoza kwitwara neza nk’umuryango wanjye, bakageza aho barahira izina ryanjye bati «Mu izina ry’Uhoraho muzima», mbese bakagenza nk’uko bigishije umuryango wanjye kurahira mu izina rya Behali, bityo bazashobora gutura mu muryango wanjye rwagati.

17 Ariko nibatumva, iki gihugu nzakirimbura burundu, maze ngitsembe. Uwo ni Uhoraho ubivuze.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan