Yeremiya 10 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIbigirwamana imbere y’Imana y’ukuri 1 Nimutege amatwi ijambo Uhoraho ababwira, bantu ba Israheli! 2 Uhoraho avuze atya: Ntimugakurikize imico y’abanyamahanga; ibimenyetso byo mu kirere ntibikabakangaranye, amahanga ni yo akangaranywa na byo. 3 Ni koko, imigenzo yayo ni amanjwe: baratema igiti mu ishyamba, umunyabukorikori akakigegenesha icyuma, 4 akagitakisha feza na zahabu, maze akagitera imisumari, akoresheje inyundo, kugira ngo kitajegajega. 5 Ibyo bigirwamana bimeze nk’ibishusho bikanga inyoni mu murima w’imyungu; ntibivuga kandi bagomba kubyikorera kuko bidashobora kugenda. Ntibizabatere ubwoba, kuko nta kibi byabakorera, ariko na none nta n’akamaro byabagirira! 6 Uhoraho, nta n’umwe muhwanye! Uri igihangange, n’izina ryawe ni ikirangirire, kubera ibigwi byaryo. 7 Ni nde utakubaha, mwami w’amahanga? Ibyo ni wowe bikwiye, kuko mu bahanga bose b’amahanga no mu bihugu byose, nta n’umwe muhwanye. 8 Bose, nta n’umwe usigaye, bihinduye ibicucu maze bata ubwenge. Inyigisho bahabwa muri ubwo bucucu, ni zo zatumye bamera batyo. 9 Ibyo bigirwamana ni feza isennye ituruka i Tarishishi, cyangwa zahabu yo muri Ufazi; byakozwe n’umunyabukorikori hamwe n’umucuzi, babitakisha ibara ry’isine n’iritukura. Nyamara ariko ntibibibuza kuba bikozwe n’abanyabukorikori. 10 Ariko Uhoraho Imana ni umunyakuri, ni Imana nzima, akaba n’umwami ubuziraherezo. Iyo arakaye, isi ihinda umushyitsi, amahanga ntashobora guhangara uburakari bwe. 11 (Dore ibyo muzababwira: imana zitaremye isi n’ijuru, zigomba gucibwa ku isi no mu nsi y’ijuru!) 12 Uhoraho ni we waremesheje isi ububasha bwe, ibiyituye abihangana ubuhanga, ubwenge bwe aburamburisha ijuru. 13 Iyo avuze wagira ngo ni amasumo y’amazi mu ijuru, ni we ukoranya ibicu nyamunini mu mpera z’isi, akarekura imirabyo imvura ikagwa, kandi agakura imiyaga mu ndiri zayo. 14 Umuntu wese arumirwa, bikamubera urujijo, umucuzi wese agaterwa isoni n’ikigirwamana cye: rwose amashusho ye ni ibinyoma, nta mwuka uyarimo. 15 Byose ni ubucucu n’amanjwe baseka, igihe cyo guhanwa nikigera, bizarimburwa. 16 Naho Imana, yo mugabane wa Yakobo si uko iteye! Yo, ni umuremyi wa byose; Israheli ikaba ari umuryango yeguriweho umugabane; Uhoraho Umugaba w’ingabo, ni ryo zina rye. (Yeremiya:) Amakuba aregereje 17 Ngaho terura imitwaro yawe, wowe wugarijwe! 18 Kuko Uhoraho avuze atya: Ubu noneho ngiye kujugunya ku gasi abaturage b’iki gihugu, kandi nkomeze mbabe hafi, kugira ngo batancika. (Yeruzalemu:) 19 Ndagowe! Mbega amakuba! Igikomere cyanjye nticyomorwa! Jyewe naribwiraga nti «Ibyago byanjye ni ibyo, nzabyihanganira! 20 None ihema ryanjye ryasenyutse, imigozi yaryo yose yarandutse. Abana banjye ntibakiriho. Nta muntu ugihari ngo anshingire ihema ryanjye, ngo anyegurire ingando yanjye!» (Yeremiya:) 21 Abashumba babaye ibicucu: ntibagishaka Uhoraho. Ni yo mpamvu nta cyo bagishoboye, amatungo akaba yaratereranywe. 22 Ndumva induru ivuga itugana, ni umuriri munini uturutse mu gihugu cy’amajyaruguru, uje guhindura imigi ya Yuda itongo, n’isenga y’imbwebwe. Yeremiya asabira umuryango we 23 Uhoraho, nzi ko umuntu atari we utegeka inzira ye; umugenzi ntagene ubwe iby’urugendo rwe. 24 Uhoraho, nkosora ariko mu rugero, utabigiranye uburakari, kuko wahita unkuraho. 25 Homborera umujinya wawe ku mahanga adashaka kukumenya, ku bihugu bitiyambaza izina ryawe; kuko baconcomeye inzu ya Yakobo, barayiconcomera, bayitsembaho, igihugu cye barakiyogoza. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda