Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yeremiya 1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Igitabo cy’Umuhanuzi Yeremiya

1 Ngaya amagambo ya Yeremiya, mwene Hilikiyahu, wari umwe mu baherezabitambo babaga i Anatoti mu ntara ya Benyamini,

2 ari na ho Uhoraho yamubwiriye ijambo rye; ubwo hari mu mwaka wa cumi n’itatu w’ingoma ya Yoziya, mwene Amoni, umwami wa Yuda.

3 Uhoraho yongeye kumubwira ijambo rye mu gihe cya Yoyakimu, mwene Yoziya, umwami wa Yuda, kugeza ku ndunduro y’ingoma ya Sedekiya, na we wari mwene Yoziya, umwami wa Yuda. Ubwo hari mu mwaka wa cumi n’umwe w’ingoma ye, mu kwezi kwa gatanu, igihe abaturage ba Yeruzalemu bajyanwaga bunyago.


I. UBUHEMU BWA YUDA NA YERUZALEMU Imana ihamagarira Yeremiya kuyibera umuhanuzi

4 Uhoraho yambwiye iri jambo, agira ati

5 «Ntarakuremera mu nda ya nyoko, nari nkuzi; nakwitoreye utaravuka, nkugira umuhanuzi w’amahanga.»

6 Ubwo nanjye ndatakamba nti «Rwose Nyagasani Mana, sinashobora kuvuga, dore ndacyari muto!»

7 Nuko Uhoraho arambwira ati «Wivuga ngo ndacyari muto, kuko aho nkohereza hose uzajyayo, kandi n’ibyo ngutuma byose, ukazabivuga.

8 Ntugire umuntu utinya, humura turi kumwe, ndagutabara. Uwo ni Uhoraho ubivuze.»

9 Uhoraho anyegereza ikiganza, ankora ku munwa, maze arambwira ati «Dore nshyize amagambo yanjye mu kanwa kawe.

10 Umenye ko uyu munsi nguhaye ububasha ku mahanga no ku bihugu byose, kugira ngo urandure kandi uhirike, utsembe kandi usenye, kugira ngo wubake kandi utere imbuto.»


Yeremiya abona ishami ry’umurinzi n’inkono ibira

11 Uhoraho ambwira iri jambo agira ati «Yeremiya, urabona iki?» Ndasubiza nti «Icyo mbona ni ishami ry’umurinzi.»

12 Uhoraho arambwira ati «Urebye neza! Nanjye rero ndi umurinzi, ngaharanira kuzuza ijambo ryanjye.»

13 Uhoraho yongera kumbwira iri jambo agira ati «Urabona iki?» Ndasubiza nti «Icyo mbona, ni inkono ibira, umuriro wenyegejwe n’umuyaga uturuka mu majyaruguru.»

14 Uhoraho arambwira ati «Koko mu majyaruguru ni ho haturuka ibyago bikayogoza abaturage bose bo mu gihugu.

15 Ngiye guhamagaza imiryango yose yo mu bihugu by’amajyaruguru — uwo ni Uhoraho ubivuze — bazaza, maze buri mwami ashinge intebe imbere y’amarembo ya Yeruzalemu, ahateganye n’inkike ziyikikije, n’imbere y’imigi yose ya Yuda.

16 Mbamenyesheje ibyemezo nabafatiye kubera ubugome bwabo: dore barantaye, batura ibitambo ibigirwamana, maze bapfukamira amashusho bakoresheje ibiganza byabo.

17 Naho wowe kenyera ukomeze, uhaguruke maze ubamenyeshe ibyo ngutegetse kubabwira. Ntuzareke bagutera ubwoba, kuko nubugira ari wowe, nzagutera guhinda umushyitsi imbere yabo.

18 Jyewe, uyu munsi nkugize nk’umurwa ukomeye, inkingi y’icyuma, cyangwa nk’inkike y’umuringa imbere y’igihugu cyose, imbere y’abami ba Yuda, abatware bayo, abaherezabitambo bayo n’abatuye igihugu bose.

19 Bazakurwanya ariko ntibazagushobora — uwo ni Uhoraho ubivuze — humura turi kumwe ndagutabara.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan