Yakobo 5 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIjambo riburira abakungu 1 Naho mwebwe abakungu, nimurire, muboroge kubera amakuba abategereje! 2 Ubukungu bwanyu bwaraboze, imyambaro yanyu yaramunzwe; 3 zahabu yanyu na feza byaguye ingese, kandi iyo ngese ni yo izabashinja, ikazatwika imibiri yanyu nk’umuriro. Ngaho mwihunikiye ubukungu muri iyi minsi y’indunduro! 4 Umushahara w’abakozi basaruye imyaka mu mirima yanyu mwarawubahuguje, none ngaha uravuza induru kandi n’imiborogo y’abo bakozi yageze mu matwi ya Nyagasani Umutegetsi w’ingabo. 5 Kuri iyi si mwibereyeho mu murengwe no mu byishimo, kandi ku munsi batotezaga intungane, ntimwaretse kugwa ivutu. 6 Mwaciriye urubanza rubi intungane, maze murayica, nyamara itabarwanyije. Nimwihangane, Nyagasani ari hafi 7 Bavandimwe rero, nimwihangane kugeza igihe Nyagasani azazira. Nimwitegereze umuhinzi ukuntu yihangana ategereje ko ubutaka bwe bubyara umusaruro mwiza; akihangana ubutarambirwa. 8 Namwe rero nimwihangane, mwikomeze umutima, kuko isesekara rya Nyagasani riri hafi. 9 Bavandimwe, ntimukijujute bamwe ku bandi, kugira ngo mudacirwa urubanza; dore umucamanza ahagaze imbere y’umuryango. 10 Bavandimwe, ku byerekeye ububabare n’ubwiyumanganye, nimufatire urugero ku bahanuzi bavuze mu izina rya Nyagasani. 11 Dore ubu turashimira abiyumanganyije. Mwumvise inkuru y’ukwiyumanganya kwa Yobu, kandi mwabonye uko Nyagasani yamugenjereje hanyuma; kuko Nyagasani ari umugwaneza n’umunyambabazi. Yego yanyu ijye iba yego 12 Ariko mbere ya byose, bavandimwe, ntimukarahire ijuru cyangwa isi, cyangwa se ubundi buryo ubwo ari bwo bwose. Ahubwo mujye muvuga ngo «yego» niba ari yego, cyangwa se «oya» niba ari oya, kugira ngo mudacirwa urubanza. Nimusenge 13 Mbese muri mwe hari ubabaye? Nasenge. Hari uwishimye se? Naririmbe ibisingizo. 14 Mwaba se mwifitemo umurwayi? Nahamagaze abakuru ba Kiliziya bamuvugireho amasengesho bamaze kumusiga amavuta mu izina rya Nyagasani. 15 Isengesho rijyanye n’ukwemera rizakiza uwo murwayi: Nyagasani azamuzahura, kandi niba yarakoze ibyaha, abibabarirwe. 16 Nimwirege ibyaha byanyu bamwe ku bandi, kandi musabirane kugira ngo mukizwe. Isengesho ry’intungane rigira ubushobozi bwinshi. 17 Dore Eliya yari umuntu nka twe, asabana umwete kugira ngo imvura itagwa, maze koko ntiyagwa mu gihe cy’imyaka itatu n’amezi atandatu; 18 hanyuma yongera gusaba, maze ijuru rivubura imvura, isi yera imbuto . . . Nimugarure uwahabye 19 Bavandimwe, niba muri mwe hari uwahabye, maze akitarura ukuri, hanyuma bakamugarura, 20 mumenye ko ugaruye umunyabyaha, akamukura mu nzira yari yarayobeyemo, aba akijije ubuzima bw’umunyabyaha kandi agatsemba ibyaha bitabarika. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda