Yakobo 4 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuAbakunzi b’isi ni abanzi b’Imana 1 Amakimbirane akomoka he? Cyangwa se intambara muri mwe zituruka he? Aho ibyo byose ntibyaba bituruka ku byifuzo byanyu, birwanira mu myanya y’umubiri wanyu? 2 Murararikira, ariko ntimugire icyo mutunga; muri abicanyi n’abanyeshyari, nyamara nta cyo muronka; murarwana kandi mukavurungana, ariko ntimugire icyo mugeraho, kuko mutazi gusaba. 3 Murasaba ariko ntimuronke, kuko ugusaba kwanyu nta kindi kugamije uretse gutagaguza ibyifuzo byanyu. 4 Mwa basambanyi mwe, ntimuzi se ko kuba incuti y’isi ari ukuba umwanzi w’Imana? Ushaka kuba incuti y’isi, aba abaye umwanzi w’Imana. 5 Muratekereza se ko Ibyanditswe byandikiwe ubusa, aho bigira biti «Imana ikunda cyane umwuka wayo yadushyizemo»? 6 Nyamara, Imana iduha ingabire yisumbuyeho, kuko Ibyanditswe bigira biti «Imana yima abirasi, ariko abiyoroshya ikabagirira ubuntu.» 7 Nimuyoboke rero Imana; mwiyime Sekibi, maze azabahungire kure. 8 Nimwegere Imana, na yo izabegera. Banyabyaha, nimusukure ibiganza byanyu; namwe bantu b’imberabyombi, musukure imitima yanyu! 9 Nimubabazwe n’amagorwa yanyu, mujye mu cyunamo kandi murire; igitwenge cyanyu kibe amarira, n’ibyishimo byanyu bihinduke umubabaro. 10 Nimwicishe bugufi imbere ya Nyagasani, maze azabashyire ejuru. Uri nde, kugira ngo ucire umuvandimwe wawe urubanza? 11 Bavandimwe, ntimugasebanye bamwe ku bandi. Ushebeje cyangwa agacira umuvandimwe we urubanza, aba ashebeje kandi aciriye itegeko urubanza. Niba rero uciriye itegeko urubanza, nta bwo ukiri ukurikiza itegeko, ahubwo ugenza nk’umucamanza. 12 Kandi umucamanza n’utanga itegeko, ni umwe rukumbi: ni we ushobora kwica no gukiza. Uri nde rero, kugira ngo ucire mugenzi wawe urubanza? Ijambo riburira abacuruzi 13 Nuko rero namwe abavuga muti «Uyu munsi, cyangwa ejo, tuzajya mu mugi uyu n’uyu, tuzahamare umwaka, ducuruze kandi turonke inyungu», 14 nyamara mutazi uko ejo muzamera; kuko muri nk’ibihu bigaragara mu kanya gato, hanyuma bikayoyoka! 15 Aho mwagize muti «Niba Nyagasani abishatse tuzabaho, kandi dukore ibi na biriya», 16 ahubwo murirata muteganya ibintu bikomeye mutazageraho. Bene ubwo bwirasi ni bubi. 17 Bityo rero, umuntu ushobora gukora icyiza, ariko ntagikore, aba acumuye. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda