Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yakobo 2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Ntimukabogamire ku ruhande rw’abakire

1 Bavandimwe, ntimukitiranye kwikundira abantu bamwe n’ukwemera mufite muri Nyagasani Yezu Kristu wisesuyeho ikuzo.

2 Koko rero, niba mu ikoraniro ryanyu hinjiye umuntu ufite impeta za zahabu, wambaye neza cyane, hakinjira n’umukene wambaye imyenda y’ibishwangi,

3 maze mukarangamira umuntu wambaye imyambaro myiza, mukamubwira muti «Wowe, icara muri uyu mwanya w’icyubahiro», naho umukene mukamubwira muti «Wowe hagarara hariya», cyangwa se «Wicare mu nsi y’akabaho nkandagizaho ibirenge byanjye»,

4 ubwo se ntimuba mwivanguye ubwanyu? Ntimuba se mubaye abacamanza b’ibitekerezo bifutamye?

5 Nimwumve, bavandimwe nkunda! Mbese nyine, Imana si Yo yahisemo abakene muri iyi si, kugira ngo babe abakungahazwe mu kwemera, n’abagenerwamurage b’Ingoma Imana yasezeranyije abayikunda?

6 Nyamara mwebwe mwima umukene icyubahiro cye! Mbese ye, abakire si bo babakandamiza? Si bo se babajyana mu nkiko?

7 Si bo se batuka izina rya Kristu mwitiriwe?

8 Icyakora, niba mukurikiza itegeko rihatse yose nk’uko byanditswe ngo «Uzakunde mugenzi wawe nkawe ubwawe», mukora neza.

9 Ariko niba mugira uruhande mubogamiraho, mukora icyaha, mugashinjwa n’itegeko murengaho.

10 Koko rero, umuntu ukurikiza Itegeko ryose, ariko agateshuka ku ngingo yaryo imwe gusa, aba akwiye guhanwa nk’uwayishe yose,

11 kuko Uwavuze ati «Ntuzasambane», yaranavuze ati «Ntuzice.» Niba rero utasambanye, ariko ukica, uba wishe amategeko.

12 Nimuvuge kandi mukore nk’abantu bahamagariwe gucirwa urubanza hakurikijwe itegeko ry’ubwigenge.

13 Koko rero, urubanza ntirugira impuhwe ku muntu utaragize impuhwe; nyamara impuhwe zisesa urubanza.


Ukwemera kutagira ibikorwa kuba kwarapfuye

14 Byaba byunguye iki se, bavandimwe banjye, umuntu avuze ko afite ukwemera, niba adafite ibikorwa? Uko kwemera se gushobora kumukiza?

15 Niba umuvandimwe wawe cyangwa mushiki wawe bambaye ubusa, cyangwa se badafite ibyo kurya bya buri munsi,

16 maze muri mwe hakagira ubabwira ati «Nimugende amahoro, mwote kandi muryoherwe», atabahaye ibibatunga, byaba bimaze iki?

17 Bityo rero, n’ukwemera kutagira ibikorwa kuba kwarapfuye ubwako.

18 Ariko wenda hagira uvuga ati «Wowe ufite ibikorwa, naho jye nkagira ukwemera!» Uwo nguwo namusubiza nti «Nyereka ukwemera kwawe kutagira ibikorwa, naho jye nkwereke ibikorwa bigaragaza ukwemera kwanjye.

19 Wemera ko habaho Imana imwe? Ni byiza rwose! N’ingabo za Sekibi zirabyemera, ariko zigahinda umushyitsi kubera ubwoba.

20 Muntu w’ikiburabwenge, waba ushaka se kumenya ko ukwemera kudafite ibikorwa kuba kwarapfuye?

21 Ni ko ye, Abrahamu, umukurambere wacu, si ibikorwa byatumye aba intungane igihe atuye umuhungu we Izaki ku rutambiro?

22 Urabona rero ko ukwemera kwajyanaga n’ibikorwa, n’ibikorwa bikuzuza ukwemera;

23 maze hakarangira ijambo ry’Ibyanditswe rigira riti ’Nuko Abrahamu yemera Imana, bityo aba intungane’ kandi yitwa incuti y’Imana.»

24 Murabona rero ko ari ibikorwa umuntu akesha kuba intungane, ntibibe mu kwemera konyine.

25 Ni ko byagenze no kuri Rahabu w’ihabara: none se si ibikorwa yakesheje ubutungane igihe yakiraga za ntasi, kandi akazinyuza mu yindi nzira?

26 Koko rero, nk’uko umubiri ubuze umwuka uba wapfuye, bityo n’ukwemera kutagira ibikorwa kuba kwarapfuye.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan