Umubwiriza 9 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUmurava n’ubuhanga byombi ni ubusa 1 Koko, ibyo byose umutima wanjye wabizirikanyeho maze nsanga intungane n’abanyabuhanga hamwe n’ibikorwa byabo, byose biri mu maboko y’Imana. Umuntu ntasobanukiwe n’urukundo cyangwa n’urwango. 2 Kuri we byose ni amashyengo; kuko ari intungane n’umunyabyaha, ari utura ibitambo n’utigera abitura, ari umugiraneza n’umunyabyaha, ari upfa kurahira ari n’ubitinya, bose bapfa kimwe! 3 Ni akaga k’urujijo kuri iyi isi, kubona abantu bose bagira iherezo rimwe. Ni yo mpamvu usanga imitima y’abantu isobetse amaganya, bati «Reka twisarire igihe tukiriho»; nyuma yaho bagapfa bakajya ikuzimu! 4 Ukiri kumwe n’abandi ku isi aba agifite amizero, kuko «imbwa igihagaze, iruta intumbi y’intare». 5 Abazima baba bazi ko bazapfa; abapfuye bo, nta cyo bazi, nta n’igihembo cyabo kibaho, kuko baba baribagiranye. 6 Urukundo rwabo, inzangano zabo n’amashyari yabo, byose biba byarasibanganye; nta n’uruhare baba bazongera kugira mu bikorerwa ku isi. 7 Genda urye umugati wawe mu byishimo, unywe divayi yawe mu munezero, kuko Imana yishimiye ibikorwa byawe. 8 Igihe cyose imyambaro yawe izabe yererana, n’amavuta ntazigere abura ku mutwe wawe. 9 Wishimane n’umugore ukunda igihe ukiriho muri ubwo buzima buyoyoka Imana yaguhaye, kuko ari yo ngororano ukura mu mvune z’ubuzima bwawe ku isi. 10 Icyo ushoboye gukora cyose, jya ugikora ukibishoboye, kuko ikuzimu aho uzajya, nta murimo, nta kuri, nta bumenyi, nta n’ubuhanga bihari. 11 Ikindi nasanze ku isi ni uko abavuduka mu kwiruka atari bo batsinda, kandi ab’intwari si bo batsinda ku rugamba. Umugati ntuhabwa abanyabuhanga, ubukire ntibusanga abanyabwenge, cyangwa ngo abaminuje mu bumenyi abe ari bo batoneshwa; kuko bose bahura n’ibizazane. 12 Nta muntu umenya igihe azapfira; uko amafi afatirwa mu rushundura cyangwa inyoni zikagwa mu mutego, ni na ko umuntu atungurwa n’ibyago, iyo bimwubikiye bikamugwa gitumo. 13 Ikindi nasanze gikomeye cyane, ni akamaro k’ubuhanga kuri iyi si. 14 Hari umugi muto ukagira abaturage bake; haza umwami ukomeye arawutera, arawugota yubaka inkuta ziwuzengurutse. 15 Muri uwo mugi harimo umugabo w’umukene ariko w’umunyabuhanga nuko arokora umugi akoresheje ubuhanga bwe. Nyamara nta muntu n’umwe wongeye kwibuka uwo mukene. 16 Nuko nanjye ndavuga nti «Ubuhanga buruta ubutwari; ariko ubuhanga bw’umukene burasuzugurwa, nta we utega amatwi amagambo ye». 17 Amagambo atuje y’abanyabwenge yumvikana neza kurusha urusaku rw’umwami w’abasazi. 18 Ubuhanga buruta intwaro z’intambara, ariko inkunguzi imwe ivutsa ibyiza byinshi. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda