Umubwiriza 8 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuInama zinyuranye 1 Ni nde wamera nk’umunyabuhanga, akamenya ukuri kw’ibintu? Ubuhanga bw’umuntu bumutera gucya mu maso, bukamumara umunya. 2 Uzubahirize itegeko ry’umwami kubera amasezerano wagiriye Imana. 3 Ntukihutire kuryitarutsa, cyangwa ngo wange kuva ku izima; kuko icyo umwami ashaka akigeraho, 4 kandi ijambo rye rikaba iteka ridakuka, hakaba nta wamutinyuka ngo agire ati «Urakora iki?» 5 Ukurikiza itegeko, nta kibi kimugeraho, kandi umutima w’umunyabuhanga uba uzi igihe uzacirirwa urubanza. 6 Ni koko, ikintu cyose gifite umwanya w’urubanza rwacyo, kuko ubugome bw’umuntu buzamugaruka. 7 Mu by’ukuri ntaba azi ibizaba, n’uko bizagenda; none se ni nde wabimuhishurira? 8 Nta muntu utegeka umwuka w’ubuzima, kugira ngo awubuze gushira, nta we utegeka umunsi w’urupfu, kandi nta wasonewe urwo rugamba, n’ubugome ntibukiza nyirabwo. Kwishimira ubuzima ufite 9 Ibyo byose nabibonye nitegereje ibibera ku isi, mu gihe umuntu akandamiza mugenzi we, ashaka kumugirira nabi. 10 Nabonye abagome bikoreye bajya kubahamba, bakabatambagiza umugi, bakiyibagiza ko bagize nabi. Ibyo na byo ni ubusa. 11 Kubera ko icyemezo cyo guhana ikibi kitaziraho, umutima w’abantu urarikira kugira nabi. 12 N’iyo umunyabyaha yacumuye incuro ijana, kandi akaramba, sinshidikanya ko ihirwe ari iry’abubaha Imana, kuko bayitinya. 13 Nyamara ariko umunyabyaha nta hirwe azagira, azahita vuba nk’igihu, kuko adatinya Imana. 14 Hari ikindi kintu cy’impfabusa ku isi: intungane zimwe zigira ibyago byagombaga kugwirira abanyabyaha, hakaba n’abanyabyaha baronka ibyiza byagombaga guhabwa intungane. Ndemeza ko n’ibyo ari amashyengo. 15 Jyewe rero nakunze ibyishimo, kuko nta kindi kinyura umuntu ku isi atari ukurya, akanywa hanyuma agatengamara. Ndetse iyaba ibyo yabihoranaga mu miruho ye yose, igihe agifite ubuzima Imana yamuhaye ku isi. Ibintu ni amayobera 16 Nahagurukiye kumenya ubuhanga no gucengera ibikorerwa ku isi, nsanga umuntu atigera aruhuka haba ku manywa cyangwa nijoro; 17 ubwo maze kwitegereza ibikorwa byose by’Imana, nahise ntahura ko nta washobora kumenya ibikorerwa ku isi, ko nta wasobanura impamvu umuntu atagera ku cyo avunikira. Ndetse n’umunyabuhanga wikekaho kumenya byinshi, na we ntashobora kubigeraho. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda