Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Umubwiriza 7 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Ibintu ni amabanga

1 Kuvugwa neza biruta amavuta y’igiciro, kandi umunsi wo gupfa uruta uw’amavuko.

2 Aho kujya mu nzu y’ibirori wajya mu nzu y’abapfushije, kuko ari yo maherezo ngombwa ya buri muntu, kandi uriho wese akwiye kubizirikana.

3 Agahinda karuta ibitwenge, kuko ijisho ribabaye ritera umutima kwibaza.

4 Umutima w’umunyabuhanga uba mu nzu irimo agahinda, naho uw’umupfayongo ukaba mu nzu y’ibirori.

5 Kumva umunyabuhanga agucyaha, biruta gutega amatwi indirimbo y’umupfayongo;

6 kuko ibitwenge bye biba bimeze nk’amahwa aturagurikira mu nsi y’inkono itetse. Na byo ni ukugokera ubusa.

7 Koko rero, inyota y’ubutegetsi ihinyuza umunyabuhanga, naho umutima uhawe iby’ubusa ugakurizaho guhemuka.

8 Iherezo ry’ikintu riruta intangiriro yacyo; kwihangana bikaruta kwirata.

9 Ntukihutire kurakara, kuko uburakari ari bwo buranga abapfayongo.

10 Ntukibaze ngo «Bishoboka bite ko kera nari merewe neza kuruta ubu?» kuko icyo kibazo kitaba gishingiye ku buhanga.

11 Ubuhanga ni bwiza nk’umurage, kandi bufitiye akamaro abatuye kuri iyi si.

12 Koko kandi, uwisunze ubuhanga angana uwisunze feza; kandi akamaro k’ubumenyi, ni uko ubuhanga bubeshaho nyirabwo.

13 Uzitegereze ibikorwa by’Imana: ni nde washobora kugorora icyo yahese?

14 Ku munsi w’umunezero ujye wishima, naho ku uw’amakuba utekereze uti «Imana yabiremye byombi, kugira ngo umuntu adahishura ikizaba nyuma y’urupfu rwe.»

15 Ibi byose nabibonye mu buzima bwanjye butagira shinge: hari intungane ikindukana n’ubutungane bwayo, nyamara ariko umugome akarambana n’ububisha bwe.

16 Ntukabe intungane ngo ukabye, kandi ntukifate nk’umunyabuhanga ngo urenze urugero: ese waba wiyangiza ushaka iki?

17 Ntugakabye ubugome cyangwa ngo usare: none se kuki warinda gupfa igihe kitaragera?

18 Ni byiza gufata ikintu ariko n’ikindi utakirekuye, kuko utinya Imana, abitunganya byombi.

19 Ubuhanga buha nyirabwo imbaraga ziruta iz’abatware cumi bari mu mugi.

20 Koko rero, ku isi nta ntungane ihari ikora neza ntiyigere icumura.

21 Ubundi kandi, ntukite ku mabwire, hato utazumva ko umugaragu wawe akuvuma.

22 Ni koko, umutima wawe urabizi, nawe ubwawe kenshi wavumye abandi.

23 Ibyo byose narabigerageje, mbigiranye ubuhanga. Naravuze nti «Ndifuza kuba umunyabuhanga!» ariko nasanze bindenze.

24 Ibiriho biri kure, birahishe cyane; ni nde uzabihishura?


Kamere y’umugore

25 Mu mutima wanjye, jyewe nahagurukiye gushakashaka no gucengera ubuhanga n’ukuri kw’ibintu, nsanga ubugome ari ubucucu, naho ubusazi ari uguhangwaho.

26 Nasanze umugore atera agahinda kurusha urupfu, kuko ubwe ari umutego, umutima we ukaba urushundura, n’amaboko ye akaba ingoyi. Umuntu ushimisha Imana aramurokoka, naho umunyabyaha abura uko amwiyaka.

27 Dore rero ibyo jyewe, Koheleti, nabonye, maze gusuzuma ibintu kimwe kimwe, ngira ngo menye ukuri kwabyo.

28 Ariko icyo umutima wanjye ushaka, nkaba ntarakibona ni iki: mu bagabo igihumbi, nabonyemo umwe uhamye, ariko mu bagore bose uko bangana, nabuzemo n’umwe.

29 Dore rero ibyo nashoboye kubona: Imana yaremye abantu ari abanyamurava, noneho bo bihangira inzira nyinshi zibayobya.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan