Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Umubwiriza 6 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Umukiro udatengamaza umuntu uba umaze iki ?

1 Hari ikindi kibabaje nabonye ku isi, kandi gikomereye umuntu.

2 Umuntu Imana yamugabiye umukiro, ibintu n’icyubahiro; ntiyagira icyo abura mu byo umutima we wifuzaga byose. Nyamara ariko Imana ntimureka ngo abirye, ahubwo biribwa n’undi w’umuvantara! Ibyo na byo ni ukugokera ubusa, bikaba n’ibyago bibi.

3 Nk’umuntu wabyara abana ijana, akaramba akabaho imyaka myinshi, umutima we ntunezerwe muri icyo gihe cyose, yaba apfuye akabura gihamba, ibyo byose byaba byaramumariye iki ? Ndemeza ko umwana upfuye akivuka aba amurusha ibyishimo.

4 Koko rero, uwo mwana aba avuye mu mwijima, kandi aba agiye mu mwijima, n’izina rye rigahita risibangana.

5 Nta n’ubwo aba yabonye izuba cyangwa ngo arimenye, bityo akaba arusha ituze uwarambiye ubusa.

6 Mbese ariko n’iyo yabaho imyaka ibihumbi bibiri atigeze asogongera ku munezero, harya bose ntibajya hamwe ?


Inama zinyuranye

7 Imvune z’umuntu aziterwa n’inda ye, kandi ntijya ihaga na rimwe.

8 None se icyo umunyabuhanga arusha umupfayongo ni iki ? Ni iyihe nyungu y’umukene uzi kwifata neza imbere y’abantu ?

9 Ibyiza ni ugushimishwa n’ibyo ufite aho guhora urarikiye. Ibyo na byo ni ubusa, bikaba no kwiruka inyuma y’umuyaga.

10 Ikiriho cyose kiba cyarahawe izina, tuzi n’umuntu icyo ari cyo, ko adashobora kujya impaka n’umurusha imbaraga.

11 Koko rero amagambo menshi yongera amazimwe; umuntu se ayakuramo nyungu ki ?

12 Mbese ni nde wamenyera muntu ikimutunganiye mu buzima bwe, ko iminsi ye itagira shinge ihita bwangu nk’igihu ? Ni nde se koko uzamuhishurira ibizaza nyuma ye amaze gupfa ?

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan