Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Umubwiriza 5 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Ntukihutire kubumbura umunwa, maze ngo umutima wawe uhubukire kurogombwa imbere y’Imana, kuko Imana iba mu ijuru, naho wowe ukaba ku isi; bityo rero ujye uvuga make.

2 Koko rero, imiruho myinshi itera kurota, n’amagambo menshi agakurura amazimwe.

3 Nuhigira Imana, ntugatinde kuzuza umuhigo wawe, kuko idakunda abapfayongo; icyo wahigiye, ujye ugikora.

4 Kutagira umuhigo uhiga, biruta kuwuhiga ntuwurangize.

5 Umunwa wawe ntuzatere umubiri wawe gucumura, kandi ntuzabwire intumwa y’Imana ngo «Nari nibeshye!» Ni kuki Imana yagomba kukurakarira kubera amagambo yawe, ikanayogoza ibikorwa byawe?

6 Koko rero, imiruho myinshi itera kurota, naho amagambo menshi agakurura amatiku. None rero jya utinya Imana.


Agakabyo mu butegetsi

7 Nubona mu gihugu umukene akandamijwe, ukabona ubutabera n’ubutungane bititaweho, ntibizagutere inkeke; bazakubwira ko hejuru y’abakomeye haba hari ababarusha imbaraga, na bo kandi bakaba bazirushwa n’abandi.

8 Bazitwaza igifitiye akamaro rubanda nyamwinshi, cyangwa kubahiriza umwami.


Ubukungu na bwo ni ubusa

9 Ukunda amafaranga, ntajya ayagwiza; ukunda iby’isi nta nyungu abivanamo. Ibyo na byo ni ukugokera ubusa.

10 Ahuzuye ibintu, hagwira n’abaryi; ubwo se inyungu y’ubitunze ni iyihe uretse kubirebesha amaso gusa?

11 Umukozi mwiza asinzira neza n’iyo yarya bike; ariko umukungu n’iyo yagwa ivutu ntagoheka.

12 Hari ikintu kibabaje nabonye ku isi: kubona umuntu yaragwije umutungo, nyuma ukamushirana!

13 Iyo uwo mutungo uhombye, umwana yabyaye asigara amara masa.

14 Uko yagasohotse mu nda ya nyina yambaye ubusa, azasubirayo uko yaje; umuruho we wose nta cyo azawukuramo ngo akijyane.

15 Na byo biteye agahinda, kubona uko yaje ari na ko agenda, ubwo se bimwunguye iki kubona yararuhiye ubusa?

16 Ubundi kandi imibereho ye irangwa n’umwijima, agahinda, indwara n’impungenge nyinshi.

17 Dore jyewe uko nabibonye: ikibereye umuntu ni ukurya no kunywa agaha umutima we ikivuye mu mvune ze, mu gihe cyose Imana yamutije ngo abeho; kuko ari wo mugabane we.

18 Nanone kandi, umuntu Imana igabira umukiro n’ibintu, ikamuha kubirya no kubitunga, bityo agashimishwa n’ibyo yavunikiye, na byo ni ingabire y’Imana.

19 Ubwo rero ntaba agihangayitswe n’imibereho ye, kuko Imana iba imwitayeho, ikamunezeza umutima.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan