Umubwiriza 4 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuAbakene barakandamizwa 1 Narongeye nitegereza akarengane kari ku isi, mbona amarira y’abakandamijwe, kandi bo nta we uyabahoza; ntibagira kirengera kuko ingufu zifitwe n’ababarenganya! 2 Nahise nshima abapfu bamaze urwabo, kurusha abazima bakiriho. 3 Abo bombi ariko, ubarusha ihirwe, ni utarabaho, kuko atarabona amarorerwa yo kuri iyi si! Ishyari mu bantu 4 Jyewe nasanze imvune n’ibikorwa byiza umuntu ageraho, biterwa n’ishyari agirira mugenzi we. Ibyo na byo ni ubusa, bikaba no kwiruka inyuma y’umuyaga! 5 Umupfayongo iyo yipfumbase, yiyangiriza umubiri. 6 Urushyi rumwe rwuzuye ituze, ruruta amashyi yombi yuzuye umuruho wo kwiruka inyuma y’umuyaga. 7 Jyewe narongeye mbona ikindi kidafite akamaro ku isi: 8 nka nyakamwe, utagira uwe, nta mwana, nta muvandimwe, kandi ugasanga adahwema kwikota, agahora ararikiye gukira! Ariko akagera aho yibaza ati «Ubu uwo nduhira ni nde, nkarinda kwibuza umunezero?» Ibyo na byo ni ukugokera ubusa, bikaba n’umurimo w’impfabusa. Ibyago byo kuba nyakamwe 9 Kubana muri babiri biruta kwibana wenyine, kuko umurimo wabo ugira icyo ugeraho; 10 kandi iyo umwe aguye, undi aramubyutsa. Hagowe rero nyakamwe, utagira uwo bari kumwe, ngo nagwa amuramire! 11 Nanone kandi iyo muryamye muri babiri, murashyuha, none se umuntu uryamye wenyine yashyuha ate? 12 Igihe nyakamwe ashobora gutembagazwa n’umwanzi, iyo ari babiri baramunanira; ubundi kandi umugozi w’inyabutatu ucika bigoranye. Nta kwizera ko ingoma zihindura imirishyo 13 Umusore ukennye kandi uzi ubwenge aruta umwami usazanye ubupfu, ntabe acyemera ko bamugira inama. 14 Koko rero, n’aho uwo musore yafata ubutegetsi avuye mu buroko, cyangwa akimikwa akiri umukene, 15 nasanze abantu bose bo ku isi bahita bamushyigikira, kurusha wa mwami wishyizeho. 16 Koko, abantu ayobora ntibabarika, nyamara abazaza nyuma ye, ntibazamwishimira. Ibyo na byo ni ukuruhira ubusa, bikaba no kwiruka inyuma y’umuyaga! Inama zerekeye gusenga 17 Ujye ugenda witonze nugana ku Ngoro y’Imana, ujye wegera maze utege amatwi; ibyo biruta igitambo cy’abapfayongo, n’ubwo badatekereza ko bakora nabi. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda