Umubwiriza 3 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIkintu cyose kigira umwanya wacyo 1 Ku isi, buri kintu kigira umwanya wacyo n’igihe cyacyo: 2 Hari igihe cyo kubyara, n’igihe cyo gupfa; hari igihe cyo gutera urugemwe, n’igihe cyo kururandura; 3 hari igihe cyo kwica, n’igihe cyo gukiza; hari igihe cyo gusenya, n’igihe cyo kubaka; 4 hari igihe cyo kurira, n’igihe cyo guseka; hari igihe cyo kuganya, n’igihe cyo kubyina; 5 hari igihe cyo gutera amabuye, n’igihe cyo kuyatora; hari igihe cyo guhoberana, n’igihe cyo kwirinda guhoberana; 6 hari igihe cyo gushakisha, n’igihe cyo gutakaza; hari igihe cyo kubika, n’igihe cyo kujugunya; 7 hari igihe cyo gutabura, n’igihe cyo kudoda; hari igihe cyo guceceka, n’igihe cyo kuvuga; 8 hari igihe cyo gukunda, n’igihe cyo kwanga; hari igihe cyo cy’intambara, n’igihe cy’amahoro. Ibintu ni amayobera 9 Inyungu y’umuntu ukora yiyuha akuya ni iyihe? 10 Nitegereje umurimo Imana yahaye bene muntu ngo bawusohoze. 11 Nasanze ibyo yaremye byose biberanye n’igihe cyabyo; yahaye abantu kumenya ibyahise n’ibizaza, ariko badashobora gusesengura ibikorwa by’Imana byose uko bingana. 12 Nasanze ibyiza kuri bo ari ukwishimisha, bakishakira umunezero bakiriho. 13 Koko kandi, iyo umuntu ariye, akanywa, agashimishwa n’ihirwe yavunikiye, na byo ni ingabire y’Imana. 14 Nasanze ibikorwa by’Imana biramba ubuziraherezo, nta kigomba kongerwaho, habe ngo hari n’icyo wagabanyaho. Imana ikora ityo kugira ngo bayitinye. 15 Ibiriho ubu, na mbere byariho, n’ibizabaho bizaba byarahozeho; Imana ihora igarura ibyahozeho. Byose bimarwa n’urupfu 16 Dore ibindi nabonye ku isi: ubugome bwahawe intebe aho bacira imanza, n’umubisha yimura intungane mu cyicaro. 17 Naribwiye mu mutima nti «Intungane n’umugome, Imana izabacira urubanza, kuko ikintu cyose gifite igihe cyacyo, n’igikorwa cyose kikazacirwa urubanza rugikwiye.» 18 Mu mutima wanjye, dore icyo navuze ku bantu: Imana ishaka kubagerageza, bityo ikabumvisha ko na bo ubwabo ari ibikoko. 19 Koko rero, amaherezo y’abantu n’ay’ibikoko ni amwe: urupfu ni rumwe, impumeko ni imwe, kandi umuntu nta cyo asumbya igikoko, kuko byose ari ubusabusa. 20 Ibintu byose bijya hamwe, byose biva mu gitaka, byose bisubira mu gitaka. 21 Ni nde uzi niba umwuka w’abantu uzamuka ujya ejuru, maze uw’ibikoko ukajya hasi ikuzimu? 22 Ubwo nabonye ko icyiza ku muntu ari ukunezezwa n’ibikorwa bye, kuko ari wo mugabane we. Napfa se, ni nde uzamugarura kureba ibyo asize? |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda