Umubwiriza 2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Naribwiye mu mutima, nti «Ngiye kwishimisha, ninezeze», na byo nsanga ari ubusa. 2 Guseka nabonye ari nta cyo bivuze, kwishima nsanga ari nta kamaro. 3 Nashatse gushimishiriza umubiri wanjye muri divayi, ariko umutima wanjye ugakomeza guhugukira ubuhanga; nshaka kwigira umusazi nk’abandi ngo aha nanyurwa no gukora ibyo abandi bose bakora ku isi igihe bakiriho. 4 Nageze ku bikorwa bihambaye, nubatse ingoro, ntera n’imizabibu. 5 Nihangiye ubusitani, nshaka amasambu nyateramo ibiti by’imbuto z’amoko yose, 6 kandi mfukura amariba y’amazi yo kubivomerera. 7 Natunze abagaragu n’abaja ngo bankorere; ntunga amatungo maremare n’amagufi, nyarusha abambanjirije i Yeruzalemu bose. 8 Narunze zahabu na feza, umutungo w’abami n’uw’ibihugu ndawigarurira. Nari mfite abaririmbyi n’abaririmbyikazi, nkagira n’abagore benshi, kuko ari bo batera abagabo guhimbarwa. 9 Narakomeye cyane kuruta abambanjirije i Yeruzalemu bose, kandi ngumana ubuhanga bwanjye. 10 Icyo amaso yanjye yifuzaga cyose, narakiyahaye; umutima wanjye, nta cyo nigeze nywima kiwushimisha. Koko rero, umutima wanjye wanejejwe n’ibyo nakoze byose; iyo iba ari yo ngororano yanjye mu mvune zose nagize. 11 Ariko nasubije amaso inyuma, nitegereza ibikorwa byose nagezeho, nzirikana n’umuruho byanteye, maze ndavuga nti «Byose ni ubusabusa, bikaba ari ukwiruka inyuma y’umuyaga; ku isi nta nyungu na busa ihaba.» 12 Ubwo rero, nahise nongera kuzirikana ku buhanga, ku bucucu n’ubusazi. Koko se, uzasimbura umwami azakora iki kindi? Azakora ibyariho na mbere hose. 13 Nasanze ubuhanga ari bwo bufite akamaro kurusha ubusazi, nk’uko urumuri ruruta umwijima. Umunyabuhanga n’umusazi bapfa rumwe 14 Umunyabuhanga amenya iyo ajya, naho umusazi akagenda afuragurika; ni byo koko, nyamara bombi bazapfa rumwe. 15 Noneho ndibwira nti «Ko mpfuye rumwe n’umusazi, ubu buhanga bwose bumariye iki?» Nibwira mu mutima ko ibyo na byo ari ubusa. 16 Koko kandi nta rwibutso rudasibangana umunyabuhanga cyangwa umusazi basiga, kuko iyo bapfuye, bucya kabiri bombi bamaze kwibagirana. Mbega ishyano kubona umunyabuhanga apfa kimwe n’umusazi! 17 Ubuzima ndabuzinutswe, kuko mbona ibikorerwa ku isi biteye agahinda; byose ni ubusabusa, bikaba ari ukwiruka inyuma y’umuyaga. Umuruho w’umuntu ntawuhemberwa 18 Nazinutswe imiruho yose nagiriye ku isi, kuko ibyo nagezeho nzabisigira uzansimbura; 19 azaba se ari umunyabuhanga cyangwa umusazi? Nyamara, azegukana ibyo nagokeye ku isi byose, n’ubuhanga bwose nabikoranye; ibyo na byo ni ugukorera ubusa. 20 Nareba imiruho yose nagiriye kuri iyi si, nkumva ncitse intege! 21 Kubona umuntu wakoranye ubuhanga n’ubwitonzi bikamuhira, hanyuma agasangira ibye n’undi utarigeze abivunikira, na byo ni ukuruhira ubusa. 22 Ubwo se koko aba yararuhiye iki? Yaragokeye iki? Afite nyungu ki mu byo yaruhiye ubuzima bwe bwose? 23 Iyo minsi itabaze y’imiruho, uko guhangayikira ibintu, uko kurara utagohetse, na byo ni ukuvunikira ubusa! 24 Ikibereye umuntu, ni ukurya no kunywa, akanezezwa n’umurimo akora. Kandi ibyo nasanze bitangwa n’Imana; 25 kuko ntawashobora kurya cyangwa ngo agire ikimushimisha itabimuhaye. 26 Koko rero, ushimisha Imana, imuha ubuhanga, ubumenyi n’ibyishimo; naho abanyabyaha ibagenera umurimo wo kurunda no guhunika ibizahabwa abayinyura. Ibyo na byo ni ukuruhira ubusa, bikaba ari ukwiruka inyuma y’umuyaga. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda