Umubwiriza 11 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuGukorana ubwitonzi n’ubutwari 1 Jugunya umugati wawe hejuru y’amazi amaherezo uzakugarukira. 2 Umutungo wawe, jya uwugabana n’abandi barindwi cyangwa umunani, kuko utazi icyago gishobora gutera ku isi. 3 Iyo ibicu birese imvura, biyicuburira ku isi. Igiti, cyagwa mu majyepfo cyangwa mu majyaruguru, aho kikubise ni ho kiguma. 4 Uwakwishinga umuyaga, ntiyakwirirwa abiba, kandi n’uwareba ibicu ntiyasarura. 5 Nk’uko utazi umwuka ubeshaho inda y’umugore utwite, ni na ko utazi uko Imana yaremye byose. 6 Ujye uhera mu gitondo ubiba imbuto yawe, ugeze nimugoroba utaruhutse, kuko utazi ikizaguhira, ari iki cyangwa kiriya, cyangwa se niba byombi ari mahire. Kwishimira ubuzima 7 Urumuri ni rwiza, kandi amaso anyurwa no kubona izuba. 8 Niba umuntu arambye imyaka myinshi, yose ajye ayishimamo, atekereze iminsi y’amakuba, kuko izaza ari myinshi. Ibitubaho byose ni impfabusa. 9 Wa musore we, ishime mu gihe ukibyiruka; maze umutima wawe uguhe ibyishimo mu minsi y’ubuto bwawe. Uzajye aho umutima wawe ukujyanye, n’aho amaso yawe akweretse, ariko umenye ko ibyo byose Imana izabiguciramo urubanza. 10 Jya urinda umutima wawe agahinda, umubiri wawe uwurinde ububabare; kuko ubuto n’ubusore ari impfabusa! |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda