Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Umubwiriza 10 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Izindi nama zinyuranye

1 Isazi zapfuye zinutsa amavuta y’umubavu; kandi ubusazi, n’iyo ari buke, butesha ubuhanga agaciro.

2 Umutima w’umunyabuhanga umuyobora inzira igororotse, naho uw’umupfayongo ukamuyobagiza.

3 Iyo umusazi agenda mu nzira, abura ubwenge akereka bose ko yasaze.

4 Umwami nakurakarira, ntugahindagane, kuko ubwitonzi buzakurinda kugwa mu byaha.

5 Hari ikintu kibi nabonye ku isi, gisa n’aho umwami yibeshya :

6 kubona umusazi ahabwa imirimo ihanitse, naho abashoboye bagasubizwa inyuma !

7 Nabonye abagaragu bari hejuru y’amafarasi, naho abatware bagendesha amaguru nk’abacakara.

8 Ucukura umwobo, azawugwamo, kandi usenya urukuta, inzoka izamuruma.

9 Ucukura amabuye, azamukomeretsa, naho uwasa inkwi yikururire icyago.

10 Iyo ishoka igimbye ntibayityaze, kuyitemesha bizasaba imbaraga; ariko ubuhanga bwo buhorana akamaro.

11 Kumenya kuzinga inzoka byaba bimaze iki, niba umugombozi ari we ibanje kuruma ?

12 Amagambo avuye mu munwa w’umunyabuhanga atera ubwuzu, naho akanwa k’umupfayongo karamuroha.

13 Iyo ateruye kuvuga ararogombwa, akarangiza avuga amateshwa.

14 Umusazi aravuga ntahora. Nyamara nta we umenya akazaza ejo; ni nde se washobora kumuhishurira ibizaba nyuma y’urupfu rwe ?

15 Umupfayongo avunikira ubusa, kubona atazi n’inzira imujyana mu mugi.

16 Uragowe, wowe gihugu gifite umwami ukiri umwana, n’abatware bazindukira ku mbehe!

17 Urahirwa, wowe gihugu gifite umwami w’imfura, n’abatware barira igihe, atari ukugira ngo basinde, ahubwo bashaka kunguka imbaraga.

18 Umunebwe agwirwa n’igisenge cy’inzu ye, naho umunyabute ikamuvira.

19 Mu birori, abakomeye barira kwinezeza, na divayi ikabahimbariza ubuzima; maze amafaranga akabakemurira ibibazo byose.

20 Ntuzigere uvuma umwami, haba no mu bitekerezo; nuba unaryamye mu nzu yawe ntuzavume umukire, kuko n’akanyoni ko mu kirere kagutwara ijambo, rigatangira kuguruka nta mababa.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan