Tito 3 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIbyo abayoboke bashinzwe 1 Jya wibutsa bose ko bagomba kuyoboka abatware n’abategetsi, bakabumvira, bagahora bakereye gukora umurimo mwiza wose, 2 ntibagire uwo batuka, bakirinda kurwana, bakaba abantu bagira neza, bakagaragariza abandi bose ubugwaneza budakemwa. 3 Koko rero natwe kera twari ibicucu, n’intumvira, n’ibirara; twari twaratwawe n’irari ry’ibibi bitagira ingano, tukibera mu bugizi bwa nabi n’ishyari, dufite n’icyangiro, kandi natwe ubwacu tuzirana. 4 Ariko igihe higaragaje ubuntu bw’Imana Umukiza wacu n’urukundo ifitiye abantu, 5 yaradukijije, itabitewe n’ibyiza twaba twarakoze, ahubwo ibitewe n’impuhwe igira, idukirisha icyuhagiro dukesha kuvuka bwa kabiri no guhinduka abantu bashya muri Roho Mutagatifu. 6 Kandi uwo Roho, yamudusakajemo ku bwa Yezu Kristu Umukiza wacu, 7 kugira ngo tube intungane, kandi twiringire kuzahabwa umurage w’ubugingo bw’iteka, tubikesha ubuntu bwayo. 8 Iryo jambo rikwiye kwizerwa, kandi ndashaka ko kuri izo ngingo wajya uvuga wihanukiriye, kugira ngo abemeye Imana barushanwe kugira umwete wo kugenza neza. Ibyo ni byo byiza bifitiye abantu akamaro. 9 Naho ibibazo bidafite ishingiro, n’ibyerekeye amasekuruza, intonganya n’impaka za ngo turwane zerekeye Amategeko, jya ubigendera kure, kuko ari nta cyo bimaze kandi bikaba iby’ubusa. 10 Nihagira umuntu uca ukubiri n’ukwemera, maze wamuburira ubwa mbere n’ubwa kabiri ntiyumve, uzatane na we; 11 uzi yuko bene uwo muntu aba yarataye inzira, akaba n’umunyabyaha wicira ubwe urubanza rubi. Gutashya abavandimwe 12 Ninkoherereza Aritemasi na Tushiko, uzihutire kunsanga i Nikopoli, kuko ari ho nageneye kuzamara itumba. 13 Ugire umwete wo gutegura urugendo rwa Zenasi, impuguke mu by’amategeko, n’urwa Apolo, kugira ngo batazagira icyo babura. 14 Kandi n’abacu bitoze kurushanwa kugira umwete wo kugenza neza, bakenure ababikwiriye, kugira ngo batabura icyo bamarira abandi. 15 Abo turi kumwe bose baragutashya. Nawe utashye abadukunda dusangiye ukwemera. Ineza y’Imana ihorane namwe mwese. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda