Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Tito 2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Ibyerekeye abasaza

1 Wowe rero, jya uvuga ibikwiranye n’inyigisho ziboneye.

2 Abasaza nibajye birinda isindwe, biyubahe, bashyire mu gaciro, bakomere mu kwemera, mu rukundo, n’ubudacogora.

3 N’abakecuru ni uko, na bo bagomba kwifata nk’uko bikwiriye abatagatifujwe: nibirinde amazimwe no gutwarwa n’akayoga, ahubwo bajye batoza abandi ingeso nziza;

4 bityo bigishe abagore bakiri bato gukunda abagabo babo n’abana babo,

5 banabatoze kwitonda, kwirinda ingeso mbi, kwita ku by’ingo zabo, kugwa neza, no kumvira abagabo babo, kugira ngo ijambo ry’Imana bataritukisha.


Ibyerekeye abasore

6 Jya ushishikaza n’abasore ngo bashyire mu gaciro.

7 Nawe ubwawe kandi jya ubabera urugero rwiza mu byo ukora byose: haba mu nyigisho ziboneye, haba se mu kwiyubaha,

8 cyangwa mu magambo aboneye kandi adahinyuka; bityo umubisha azabure ikibi yatuvugaho, maze amware.


Ibyerekeye abacakara

9 Wigishe n’abacakara kumvira ba shebuja no kubashimisha muri byose, batabagisha impaka,

10 birinde kwiba, ahubwo bahore barangwa n’ubudahemuka budakemangwa; bityo bazubahisha muri byose inyigisho z’Imana Umukiza wacu.


Ineza y’Imana yaragaragaye

11 Koko rero ineza y’Imana, soko y’umukiro ku bantu bose, yarigaragaje,

12 itwigisha kureka kugomera Imana no gutwarwa n’irari ry’iby’iyi si, kugira ngo guhera ubu ngubu tubeho turangwa n’ubwitonzi, ubutungane, n’ubusabaniramana,

13 mu gihe tugitegereje ya mizero mahire hamwe n’Ukwigaragaza kwa Yezu Kristu yisesuyeho ikuzo, We Mana yacu y’igihangange, akaba n’Umukiza wacu,

14 witanze kubera twebwe, kugira ngo aturokore ubugome bwose kandi yuhagire umuryango ugenewe kuba ubukonde bwe no kugira ishyaka ryo gukora icyiza cyose.

15 Ujye uvuga ibyo ngibyo, ubibashishikarize, ndetse ubacyahe ubigiranye igitsure cy’umutware. Ntihakagire ugusuzugura.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan