Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Rusi 1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Umuryango wa Elimeleki usuhukira i Mowabu

1 Kera, igihugu kigitegekwa n’abacamanza, inzara yarateye, maze umugabo wari utuye i Betelehemu muri Yuda arasuhuka, we n’umugore we, n’abahungu be babiri. Basuhukira mu gihugu cy’i Mowabu.

2 Uwo mugabo yitwaga Elimeleki, umugore we akitwa Nawomi, naho abahungu be bakaba Mahiloni na Kiliyoni. Bari Abanyefurata b’i Betelehemu mu gihugu cya Yuda. Nuko bajya mu gihugu cya Mowabu, maze barahatura.

3 Elimeleki, umugabo wa Nawomi, aza gupfa; Nawomi asigara aho n’abahungu be bombi.

4 Abo basore bashaka abagore b’Abamowabukazi: umwe yitwaga Oripa, undi akitwa Ruta. Batura muri icyo gihugu imyaka igera ku icumi.

5 Nyuma, Mahiloni na Kiliyoni na bo baza gupfa. Nuko uwo mugore asigara aho, nta bana nta mugabo.


Ruta yiyemeza kugumana na Nawomi

6 Nawomi arahaguruka n’abakazana be bombi, bava mu gihugu cya Mowabu, kuko aho i Mowabu yari yarumvise bavuga ko Uhoraho Imana yari yaragobotse umuryango wayo ikawuha icyo kurya.

7 Nuko rero ava aho yari atuye, ajyana n’abakazana be bombi, bashyira nzira basubira mu gihugu cya Yuda.

8 Bakigenda Nawomi abwira abakazana be, ati «Ngaho nimusubire iwanyu, buri wese asange nyina. Uhoraho arabagirire ubuntu nk’uko namwe mwabungiriye, mukabugirira n’abo twapfushije.

9 Uhoraho azabahe kugira ituze mu rugo rwanyu hamwe n’uwo muzashakana.» Nuko abasezeraho. Bo baraturika bararira.

10 Bati «Oya rwose, turagukurikira tujyane mu muryango wawe.»

11 Ariko Nawomi arababwira ati «Nimusubire iwanyu, bana banjye, kuki mwakwirushya munkurikira? None se iyi nda yanjye yabasha kubabyarira abagabo?

12 Ngaho nimwigendere musubire iwanyu, bana banjye. Dore nanjye ndashaje sinkiri uwo gushaka! Kandi rero, n’iyo navuga nti ’Iri joro ndarara mbonye umugabo’, nti ’Nzabyara abandi bahungu’,

13 ese mwazategereza kugera igihe bazakurira? Murumva se ibyo ari byo byababuza kujya kwishakira abagabo? Oya, bana banjye. Agahinda mfite si ako kuvugwa, kararuta akanyu kure! Ukuboko k’Uhoraho kwarampagurukiye.»

14 Abakazana barushaho kurira. Hanyuma Oripa asezera kuri nyirabukwe, ariko Ruta we amwihambiraho.

15 Nawomi aramubwira ati «Dore mukeba wawe asubiye iwabo, asanze umuryango we n’imana z’iwabo. Ngaho nawe kurikira mukeba wawe.»

16 Nuko Ruta aramusubiza ati «Wikomeza kumpatira kugusiga ngo nisubirire iwacu, kuko aho uzajya nzajya aho, aho uzarara nkarara aho. Igihugu cyawe kizaba icyanjye, Imana yawe ni yo izaba Imana yanjye;

17 aho uzagwa ni ho nzagwa bahampambe! Nihagira ikindi kidutandukanya usibye urupfu, Uhoraho azampane, ndetse akube kangahe!»

18 Nuko Nawomi abonye ko Ruta yiyemeje rwose ibyo kujyana na we, ntiyagira ikindi yongeraho.

19 Nuko barajyana bagera i Betelehemu. Batungutse i Betelehemu, umugi wose urahurura uza kubareba. Abagore bati «Mbega uyu ni Nawomi?»

20 Ariko we arababwira ati «Mwinyita Nawomi (Umutoni), ahubwo noneho mujye munyita Mara (Maganya), kuko Ushoborabyose yampaye agahinda k’akamenamutima.

21 Navuye ino mfite byinshi, none Uhoraho angaruye nta na busa. Kuki mwakomeza kunyita Nawomi kandi Uhoraho yararivuguruje; Ushoborabyose akaba yarangize umunyabyago!»

22 Nguko uko Nawomi yagarutse, we n’umukazana we Ruta w’Umumowabukazi, bavuye mu gihugu cya Mowabu. Icyo gihe bagera i Betelehemu, hari ku mwero w’ingano za bushoki.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan