Nehemiya 9 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIkoraniro rusange ryo kwicuza ibyaha 1 Ku munsi wa makumyabiri n’ine w’uko kwezi, Abayisraheli barongera bakoranira hamwe kugira ngo basibe; bose baza bambaye ibigunira kandi binyanyagijeho umukungugu. 2 Nuko abo mu bwoko bwa Israheli bivangura n’abanyamahanga, maze bishinja ibyaha byabo, barabyicuza, hamwe n’iby’abasekuruza babo. 3 Hanyuma barahaguruka, bamara igice cya kane cy’umunsi basomerwa igitabo cy’Amategeko y’Uhoraho Imana yabo, buri wese agihagaze mu mwanya we; naho mu kindi gice cya kane cy’umunsi, bapfukama imbere y’Uhoraho, basaba imbabazi z’ibyaha byabo. 4 Nyuma y’ibyo Yozuwe hamwe na Bani, Kadamiyeli, Shebaniya, Buni, Sherebiya, Bani na Kenani, bahaguruka aho bari mu mwanya wagenewe abalevi, maze barangurura ijwi, batakambira Uhoraho, Imana yabo. 5 Nuko Yozuwe, Kadamiyeli, Bani, Hashabineya, Sherebiya, Hodiya, Shebaniya na Petahiya b’abalevi, baravuga bati «Nimuhaguruke! Nimusingize Uhoraho, Imana yanyu, ubu n’iteka ryose! Haragasingizwa Izina ryawe ry’ikuzo, ryo rirenze uko dushobora kurishima no kurisingiza.» 6 Nuko Ezira aravuga ati «Ni wowe wenyine Uhoraho! Ni wowe waremye ijuru, urema ikirere n’ingabo zacyo zose; isi uyiremana n’ibiyiriho byose, hamwe n’inyanja n’ibiyibamo; ibyo byose ni wowe bikesha kubaho kandi n’ingabo zo mu ijuru, imbere yawe zirunama. 7 Uhoraho, ni wowe Mana, wihitiyemo Abramu, umuvana muri Uri y’Abakalideya, maze umwihera izina yitwa Abrahamu. 8 Wabonye ko umutima we ukunogeye, maze ugirana na we isezerano ryo kuzamugabira iki gihugu cyari gituwe n’Abakanahani, Abaheti n’Abahemori, hamwe n’Abaperezi, Abayebuzi n’Abagirigashi, kugira ngo abamukomokaho bazagiture, kandi iryo wavuze ryaratashye, kuko wowe uri indahemuka! 9 Witegereje ibyago abasokuruza bacu bagiriye mu Misiri, maze ugutakamba kwabo ukumvira hafi y’Inyanja y’Urufunzo. 10 Weretse Farawo ibimenyetso n’ibitangaza byinshi, abagaragu be n’abatuye igihugu cye ubigirizaho nkana, kuko wari uzi ko bishongoye ku bakurambere bacu, maze izina ryawe riba ikirangirire, kuva ubwo na n’ubu. 11 Inyanja wayibaciriyemo icyambu, bayinyuramo rwagati humutse, naho abari babahomereye, ubabirindurira ikuzimu, nk’ibuye baroshye mu mazi magari. 12 Wabayoboreshaga inkingi y’igicu ku manywa, na ho nijoro ukabayoboresha inkingi y’umuriro, ugira ngo ubamurikire mu nzira banyuramo. 13 Wamanukiye ku musozi wa Sinayi, maze aho uri mu ijuru ukavugana na bo, ubaha amabwiriza azira kubera, n’amategeko atunganye, hamwe n’amateka n’amatangazo aboneye. 14 Wabamenyesheje sabato yawe ntagatifu, maze ubaha amabwiriza, amategeko n’amateka, ukoresheje Musa umugaragu wawe. 15 Wabamanuriye umugati mu ijuru ngo ubamare inzara, ubavuburira n’amazi mu rutare ngo abamare inyota. Wabategetse kuza muri iki gihugu ngo bakigarurire, kuko wari warakibasezeranyije, ugeretseho indahiro. 16 Ariko abasokuruza bacu bo, bakwishongoyeho, bagushingana ijosi, banga kubahiriza amategeko yawe. 17 Banze kumvira, biyibagiza ibyiza byose wabagiriye, bagushinganye ijosi, basigara bifuza kwisubirira mu bucakara bwo mu Misiri. Nyamara wowe, kuko uri Imana Nyir’imbabazi, ukaba umugwaneza n’umunyampuhwe, kandi ugatinda kurakara, n’impuhwe zawe ntizigereranywe, ntiwigeze ubatererana. 18 N’igihe bayazaga ibyuma, bakabyicuriramo inyana, hanyuma bakavuga bati ’Dore Imana yawe yagukuye mu Misiri’, kandi bagakora n’ibindi bibi byinshi bakakubabaza; 19 wowe, kubera impuhwe zawe zitagereranywa, ntiwigeze ubatereranira mu butayu; inkingi y’igicu yakomeje kubayobora inzira ku manywa, naho nijoro inzira bakayiyoborwa n’inkingi y’umuriro. 20 Wabamanuriyeho umwuka wawe mwiza, kugira ngo bamenye gushishoza; manu yawe bayihozaga mu itama, ukabaha n’amazi ngo bice akanyota. 21 Mu myaka mirongo ine bamaze mu butayu wabamenyeraga ikibatunga, nta n’ikindi bigeze bashaka ngo bakibure, imyambaro yabo ntiyabashiriyeho, n’ibirenge byabo ntibyabyimbagana. 22 Wabeguriye ingoma z’abami, ubagabira ibihugu, ibihugu bahana imbibi barabitura, bigarurira icya Sihoni, umwami wa Heshiboni, n’icya Ogi, umwami wa Bashani. 23 Wabagwirije urubyaro, rungana n’inyenyeri zo ku ijuru, maze ubacyura mu gihugu wari warasezeranyije abakurambere babo, ko bazakinjiramo, bakagitura. 24 Abana babo bagitashyemo, maze barakigarurira, Abakanahani bari bagituye, ubacisha bugufi imbere yabo, kimwe n’abami babo n’imiryango yose yo mu gihugu, maze urababagabiza ngo babakoreshe uko bashatse. 25 Bigaruriye imigi yubakiye n’ubutaka burumbuka, batura mu mazu arimo ibyiza by’amoko yose, amariba afukuye, imizabibu n’imizeti biba ibyabo, ndetse n’ibiti byera imbuto bitagira uko bingana. Barariye barahaga, baranabyibuha, maze baradamarara kubera ineza yawe. 26 Nyamara bo barakwivumburiye, bakwivumbagatanyaho, amategeko yawe bayahigikira kure, bica abahanuzi bawe bababwirizaga kukugarukira, kandi bakora n’ibindi bibi byinshi, birakubabaza. 27 Ni bwo ubagabije abanzi babo barabashikamira, ariko mu kababaro kabo baragutakira, maze aho uri aho mu ijuru urabumva, kubera impuhwe ugira uboherereza abatabazi, ngo babakure mu nzara z’abanzi babo. 28 Nyamara ihumure ryataha, bakongera gukora ibitakunyuze, nawe ukabatererana, abanzi babo bakabashikamira. Ariko bakongera gutera hejuru bagutabaza, aho uri, aho mu ijuru ukabumva; nuko kubera impuhwe zawe, ubarokora utyo incuro nyinshi. 29 Warabihanangirije ngo bagarukire Amategeko yawe, naho bo barushaho kwishongora, basuzugura amategeko yawe, amabwiriza yawe bayarengaho, kandi ari yo aronkera ubuzima abayakurikiza. Bateruye intugu baba rubebe, bagushingana ijosi, banga kumvira. 30 Warabihanije, imyaka ishira ari myinshi, ubamanuriraho umwuka wawe, urabihanangiriza, ndetse uboherereza n’abahanuzi, ariko bo banga kumva, maze worohera indi miryango yo mu bihugu, irabigabiza. 31 Ariko kubera impuhwe zawe zitagereranywa, ntiwabatsembye cyangwa se ngo ubatererane, kuko uri Imana igwa neza, ukaba Nyir’impuhwe, 32 None rero, Mana yacu, wowe Mana Musumba byose, ukaba umudatsimburwa n’igihangange, wowe ukomeza isererano ryawe, nturanganwe ubuhemu, wijenjekera aya makuba twagize, akagwirira abami n’abatware bacu, hamwe n’abaherezabitambo, abahanuzi n’abasokuruza bacu, ndetse n’umuryango wawe wose, kuva mu gihe cy’umwami wa Ashuru kugeza na n’ubu. 33 Watubereye intabera mu byatubayeho byose, wowe wakurikiranye ukuri, naho twebwe twarahemutse. 34 Ni byo koko, abami n’abatware bacu, hamwe n’abaherezabitambo ndetse n’abasokuruza, banze gukurikiza amategeko, amateka yawe ntibayitaho, basuzugura n’amabwiriza yawe. 35 Mu gihe bari mu gihugu, bagitungiyemo byinshi wari wabihereye; mu gihugu kigari kandi kirumbuka wari wabagabiye, bo banze kukuyoboka, ntibisubiraho mu bikorwa byabo bibi. 36 None ubu dore twabaye abacakara, n’igihugu wahaye abasokuruza bacu ngo kizabatunge, ni twebwe dusigaye tugihatswemo. 37 Umusaruro w’iki gihugu urarumbuka, nyamara wikubirwa n’abami watugabije uduhora ibyaha byacu; badutwara uko bashaka kimwe n’amatungo yacu. Mbega amakuba turimo!» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda