Nehemiya 8 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIV. EZIRA ATANGAZA AMATEGEKO Y’IMANA Ezira asomera amategeko mu ruhame 1 maze imbaga yongera gukoranira ku kibuga cy’imbere y’Irembo ry’Amazi, bose bashyize hamwe. Nuko babwira Ezira, umwanditsi, ngo azane igitabo cy’Amategeko ya Musa, Uhoraho yari yarahaye Israheli. 2 Ezira umuherezabitambo azana igitabo cy’Amategeko imbere y’ikoraniro ryose. Kuri uwo munsi wa mbere w’ukwezi kwa karindwi, hari hateraniye abagabo, abagore, mbese n’abandi bose baciye akenge. 3 Nuko kuva mu museke kugeza ku manywa y’ihangu, Ezira asomera icyo gitabo aho ku karubanda imbere y’Irembo ry’Amazi, hateraniye abagabo, abagore, mbese n’abandi bose baciye akenge. Imbaga yose yari yitonze, bateze amatwi igitabo cy’Amategeko. 4 Umwanditsi Ezira yari ahagaze ahantu hirengeye bari bamuteguriye bakoresheje ibiti, iburyo bwe hahagaze Matatiya, Shema, Anaya, Uriya, Hilikiya na Maseya; naho ibumoso bwe hahagaze Pedaya, Mikayeli, Malikiya, Hashumu, Hashibadana, Zekariya na Meshulamu. 5 Ezira abumbura igitabo bose bamureba, kuko aho yari ahagaze yabasumbaga uko bangana, maze akimara kukibumbura, imbaga yose irahaguruka. 6 Ezira abanza gushimira Uhoraho, Imana y’Igihangange, maze imbaga na yo ishyira amaboko ejuru, bose bakikiriza icyarimwe, bati «Amen! Amen!» Nuko barunama, bapfukamira Uhoraho, bubitse uruhanga ku butaka. 7 Hanyuma Yozuwe, Bani, Sherebiya, Yamini, Akubu, Shabatayi, Hodiya, Maseya, Kelita, Azariya, Yozabadi, Hanani na Pelaya bari abalevi, batangira gusobanura ayo mategeko; naho rubanda bakomeje guhagarara mu myanya yabo. 8 Ibyo Ezira yamaraga gusoma mu gitabo cy’Amategeko y’Imana, yabihinduraga mu rurimi rwa bose kandi akabibasobanurira; maze bakabyumva. 9 Nuko (Nehemiya, Umunyacyubahiro,) Ezira, umuherezabitambo n’umwanditsi, hamwe n’abalevi basobanuriraga rubanda, babwira imbaga bati «Uyu munsi weguriwe Uhoraho, Imana yanyu! Mwigira agahinda nk’aho mwapfushije, kandi mwirira!» Koko kandi, imbaga yari yamaze kumva ayo magambo, maze bose baraturika bararira. 10 Ezira arongera arababwira ati «Nimugende murye inyama z’amatungo y’imishishe, munywe n’inzoga ziryohereye kandi musangire n’abatagize icyo bategura; kuko uyu munsi weguriwe Nyagasani. Ntimugire agahinda, kuko ibyishimo by’Uhoraho ari byo buhungiro bwanyu.» 11 Maze abalevi na bo bagahoza imbaga, bavuga bati «Nimuceceke, kuko uyu ari umunsi mutagatifu; kandi mwikomeza kugira agahinda!» 12 Nuko rubanda bose bajya kurya no kunywa, boherereza n’abatagize icyo bategura, maze bose baridagadura; kuko bari bumvise neza ijambo babwiwe. 13 Ku munsi wa kabiri, abatware b’amazu y’umuryango wose, abaherezabitambo n’abalevi, bakoranira iruhande rwa Ezira, umwanditsi, kugira ngo bicengezemo ibivugwa mu Mategeko. 14 Nuko muri ayo Mategeko Uhoraho yari yaratanze akoresheje Musa, basanga ahanditswe ngo «Mu minsi mikuru yo mu kwezi kwa karindwi, abana ba Israheli bazature mu mazu y’ibyatsi.» 15 Bakibimenya, bahita bohereza mu migi yose n’i Yeruzalemu iri tangazo: «Nimugende mujye mu misozi, muzane amashami y’imizeti ya kimeza, ay’imizeti yahinzwe, ay’ibiti bikorwamo imibavu, ay’imikindo n’ay’ibindi biti bifite amababi menshi, maze muyubakishe amazu, nk’uko byanditswe.» 16 Nuko rubanda baragenda, bazana amashami bayubakisha amazu matoya hejuru y’ibisenge by’ayo babagamo, mu bibuga byabo, no mu bikari by’Ingoro; ndetse no ku kibuga cy’imbere y’Irembo ry’Amazi n’icy’imbere y’irya Efurayimu na ho barayahubaka. 17 Ikoraniro ry’abagarutse bava aho bari barajyanywe bunyago, bose bubaka bene ayo mazu y’ibyatsi kandi bakayabamo. Kuva mu gihe cya Yozuwe mwene Nuni kugeza ubwo, nta bundi bigeze bakora nk’ibyo; kandi bose bari banezerewe cyane. 18 Buri munsi, kuva ku wa mbere kugeza ku wa nyuma, basomaga mu gitabo cy’Amategeko y’Imana. Ibyo birori, babyizihije mu minsi irindwi yose, maze ku munsi wa munani bongera gukoranira hamwe, nk’uko byari bitegetswe. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda