Nehemiya 7 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuBateganya uko bazarinda umugi 1 Inkike z’umugi zamaze kuzura maze ntera inzugi ku marembo, hanyuma nshyiraho abanyanzugi (n’abaririmbyi n’abalevi). 2 Nuko Hanani umuvandimwe wanjye mugira umutware wa Yeruzalemu, naho Hananiya aba umukuru w’ingabo zo mu kigo ntamenwa, kuko uwo mugabo w’inyangamugayo yarushaga abenshi kugirira Imana igitinyiro. 3 Nuko ndabihanangiriza nti «Amarembo ya Yeruzalemu ntazakingurwe mbere y’uko izuba rirasa, nirijya kurenga mujye mukinga inzugi mushyireho ibihindizo; kandi abaturage ba Yeruzalemu mujye mubatoranyamo abarinzi, buri wese afate umwanya ahateganye n’inzu ye.» Uko Yeruzalemu yongeye guturwa ( Ezr 2.1–70 ) 4 Umugi wari munini mu mpande zawo zose ariko utuwe n’abantu bake cyane, kandi n’amazu yari atarongera kubakwa. 5 Ni bwo Imana yanjye inshyizemo igitekerezo cyo gukoranya abanyacyubahiro, abacamanza hamwe n’imbaga yose, kugira ngo babarurwe hakurikijwe amazu yabo. Mbanza kureba mu gitabo cy’abagarutse mbere, nsanga handitsemo ngo: 6 Dore abantu bo muri iyi ntara, Nebukadinetsari umwami wa Babiloni yari yarajyanye bunyago, hanyuma bakagaruka i Yeruzalemu no muri Yuda, buri wese agasubira mu mugi we. 7 Bazanye na Zorobabeli, Yozuwe, Nehemiya, Azariya, Ramiya, Nahamani, Morudokayi, Bilishani, Misipereti, Biguwayi, Nehumi na Bahana. Umubare w’imbaga ya Israheli ni uyu: 8 bene Parewoshi ni 2172; 9 bene Shefatiya ni 372; 10 bene Arahu ni 652; 11 bene Pahati‐Mowabu, ari bo bene Yezuwe na Yowabu ni 2818; 12 bene Elamu ni 1254; 13 bene Zatu ni 845; 14 bene Zakayi ni 760; 15 bene Binuwi ni 648; 16 bene Bebayi ni 628; 17 bene Azigadi ni 2322; 18 bene Adonikamu ni 667; 19 bene Biguwayi ni 2067; 20 bene Adini ni 655; 21 bene Ateri, ari bo bene Hizikiya ni 98; 22 bene Hashumi ni 328; 23 bene Besayi ni 324; 24 bene Harifu ni 112; 25 bene Gibewoni ni 95; 26 abantu b’i Betelehemu n’ab’i Netofa ni 188; 27 abantu b’i Anatoti ni 128; 28 abantu b’i Beti‐Azimaweti ni 42; 29 abantu b’i Kiriyati‐Yeyarimu, i Kefira n’i Beyeroti ni 743; 30 abantu b’i Rama n’ab’i Geba ni 621; 31 abantu b’i Mikimasi ni 122; 32 abantu b’i Beteli n’ab’i Hayi ni 123; 33 abantu b’i Nebo ni 52; 34 bene Elamu wundi ni 1254; 35 bene Harimu ni 320; 36 abantu b’i Yeriko ni 345; 37 abantu b’i Lodi, Hadidi na Ono ni 721; 38 bene Senaya ni 3930. 39 Abaherezabitambo ni aba: bene Yedaya, ari yo inzu ya Yozuwe, ni 973; 40 bene Imeri ni 1052; 41 bene Pashuru ni 1247; 42 bene Harimu ni 1017. 43 Abalevi: bene Yozuwe, ari bo Kadamiyeli, Binuwi na Hodiya, ni 74. 44 Abaririmbyi: bene Asafu ni 148. 45 Abanyanzugi: bene Shalumi, bene Ateli, bene Talimoni, bene Akuba, bene Hatita na bene Shobayi, ni 138. 46 Abahereza: bene Siha, bene Hasufa, bene Tabawoti, 47 bene Kerosi, bene Siya, bene Padoni, 48 bene Lebana, bene Hagaba, bene Shalimayi, 49 bene Hanani, bene Gideli, bene Gahari, 50 bene Reyaya, bene Resini, bene Nekoda, 51 bene Gazamu, bene Uza, bene Paseya, 52 bene Besayi, bene Mewuni, bene Nefisi, 53 bene Bakibuki, bene Hakufa, bene Harihuri, 54 bene Basiliti, bene Mehida, bene Harisha, 55 bene Barikosi, bene Sisera, bene Temahu, 56 bene Nesiya na bene Hatifa. 57 Abahungu b’abagaragu ba Salomoni: bene Sotayi, bene Sofereti, bene Perida, 58 bene Yala, bene Darikoni, bene Gideli, 59 bene Shefatiya, bene Hatili, bene Pokereti‐Hasebayimu na bene Amoni. 60 Abahereza bose n’abahungu b’abagaragu ba Salomoni, ni 392. 61 Dore kandi n’abandi bazamutse bava i Teli Melahu, i Teli Harisha, i Kerubi, i Adoni, i Imeri; ariko bo ntibashoboye kubona icyemezo cy’uko amazu n’imiryango bavukamo ari iya Israheli koko. 62 Barimo bene Delaya, bene Tobiya, bene Nekoda 642; 63 bakabamo na bamwe mu baherezabitambo ari bo bene Hobaya, bene Hakosi na bene Barizilayi, wari warashatse umugore mu bakobwa ba Barizilayi w’Umugilihadi, hanyuma akamwitirirwa. 64 Abo bose babashatse mu gitabo cy’amavuko, ariko ntibakibabonamo; ni ko kubafata nk’abahumanye, bavanwa batyo ku murimo w’ubuherezabitambo. 65 Umunyacyubahiro na we ababuza kurya ku biribwa bitagatifu, kugeza ubwo hazaboneka umuherezabitambo wabyemerewe, akabibaza Uhoraho akoresheje ubufindo. 66 Ikoraniro ryose ryari rigizwe n’abantu 42360; 67 utabariyemo abagaragu babo n’abaja, bari 7337; kandi bari bafite abaririmbyi n’abaririmbyikazi 245. 68 Hari ingamiya 435, n’indogobe 6720. 69 Abenshi mu batware b’amazu bazana imfashanyo, bazitangiye icyo gikorwa. Umunyacyubahiro ubwe yashyize mu bubiko amadarakima igihumbi ya zahabu, ibikombe mirongo itanu bakoresha mu isukurwa, atanga n’amakanzu magana atanu na mirongo itatu agenewe abaherezabitambo. 70 Abo batware b’amazu bashyize muri ubwo bubiko amadarakima ibihumbi makumyabiri ya zahabu na mina ibihumbi bibiri na magana abiri bya feza. 71 Naho rubanda, bo batanze amadarakima ibihumbi makumyabiri ya zahabu, mina ibihumbi bibiri bya feza, n’amakanzu mirongo itandatu n’arindwi agenewe abaherezabitambo. 72 Nuko abaherezabitambo, abalevi n’igice kimwe cya rubanda batura i Yeruzalemu; naho abanyanzugi, abaririmbyi, abahereza n’abandi Bayisraheli basigaye, bo basubira mu migi yabo. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda