Nehemiya 6 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuBarangiza gusana inkike, n’ubwo abanzi bababangamiye 1 Sanabalati, Tobiya, Geshemu w’Umwarabu n’abandi banzi bacu bamenya ko nongeye kubaka inkike, kandi ko nta cyuho na kimwe kikiharangwa, n’ubwo icyo gihe nari ntarashyira inzugi ku marembo. 2 Ni bwo Sanabalati na Geshemu bantumyeho, bati «Uraze, duhurire i Kefirimu mu kibaya cya Ono.» Naho bo bari bacuze inama yo kungirira nabi. 3 Nanjye mbatumaho, mbasubiza nti «Umurimo ndimo nkora urakomeye; sinshobora kuwureka ngo nze. Kandi ndamutse nsize imirimo nkaza iwanyu, yose yahagarara; ibyo se naba mbishakiye iki?» 4 Bakomeza kuntumaho batyo, babigira incuro enye zose, nanjye igisubizo kikaba cya kindi. 5 Sanabalati yongera kuntumaho umugaragu we ubwa gatanu, ambwira kwa kundi. Yari yamuhaye ibaruwa ifunguye, 6 yanditsemo ngo «Geshemu aremeza yuko hari inkuru yakwiriye ibihugu, ivuga ko wowe n’Abayahudi mushaka kwivumbagatanya, akaba ari na cyo cyatumye mwubaka inkike; kandi barahamya ko ari wowe uzababera umwami. 7 Baravuga kandi ko waba warashyizeho abahanuzi kugira ngo bakwamamaze hose muri Yeruzalemu, bavuga ngo ’Igihugu cya Yuda gifite umwami!’ Ibyo byose kandi umwami azabimenya. None rero ngwino tujye inama.» 8 Ubwo nanjye mutumaho, nti «Nta na kimwe cyabaye mu byo uvuga; byose ni wowe ubyihimbira!» 9 Koko kandi bose babigiraga bashaka kudutera ubwoba, bibwira bati «Bazacika intege barambirwe, maze uwo murimo uhagarare!» Ibiramambu, ahubwo twarushagaho kuwushishikarira dushyizeho umwete. 10 Nuko umunsi umwe njya kwa Shemaya, umuhungu wa Delaya mwene Mehetabeli, utari washoboye kwiyizira. Arambwira ati «Tuze guhurira mu Nzu y’Imana, maze twikingiranire imbere mu Ngoro; inzugi z’amarembo tuzifunge, kuko baza kukwica, iri joro nyine ni ho baza kukwica!» 11 Ndamusubiza nti «Umugabo nkanjye yahunga? Ni nde muntu nkanjye wakwihisha mu Ngoro, maze agakomeza kubaho? Reka da, sinjya kuyihishamo.» 12 Nari namenye ko ibyo ampanuriye atabitumwe n’Imana, ahubwo ko ari Tobiya wamuguriye. 13 Bari bamuguriye, kugira ngo nze kugira ubwoba, nimbigenza ntyo mbe ncumuye, maze babone uko bankwiza igihugu, bankoze ikimwaro. 14 Ndakwinginze, Mana yanjye, ngo ujye wibuka Tobiya kubera ubwo bugome bwe; kandi uzibuke na Noyadiya w’umuhanuzikazi, hamwe n’abandi bahanuzi bose, bashatse kuntera ubwoba. 15 Nuko inkike zuzura ku munsi wa makumyabiri n’itanu w’ukwezi kwa Eluli; zari zubatswe mu minsi mirongo itanu n’ibiri. 16 Aho abanzi bacu babimenyeye, amahanga yose aradutinya, maze barigaya ubwabo kandi bemera ko iyo mirimo twari tuyirangije tubikesha Uhoraho, Imana yacu. 17 Muri icyo gihe amabaruwa abanyacyubahiro b’Abayahudi bandikiraga Tobiya aba urufaya, na we kandi akabasubiza. 18 Koko rero, abenshi muri Yuda bari baragiranye na we amasezerano bashyiraho indahiro, kuko yari umukwe wa Shekaniya mwene Arahu; kandi na Yohanani, umuhungu we, yari yararongoye umukobwa wa Meshulamu, mwene Berekiya. 19 Bandatiraga ibyiza Tobiya uwo akora kandi icyo mvuze cyose bakakimumenyesha, naho Tobiya akanyoherereza amabaruwa yo kuntera ubwoba. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda