Nehemiya 5 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuNehemiya akiza Abayahudi uburyamirane 1 Bukeye, abagabo n’abagore bo muri rubanda bijujutira abavandimwe babo b’Abayahudi. 2 Bamwe bakavuga bati «Abahungu bacu, abakobwa bacu ndetse natwe ubwacu tugomba kwigwatiriza, kugira ngo tubone ingano zo kurya maze tubeho!» 3 Abandi bakavuga bati «Amasambu yacu, imizabibu yacu n’ingo zacu, tugomba kubitangaho ingwate, kugira ngo tubone ingano muri iki gihe cy’inzara.» 4 Abandi na bo bati «Kugira ngo tubone amakoro y’umwami, twagujije feza tugwatirije amasambu yacu n’imizabibu yacu. 5 Nyamara twese turi bamwe, n’abahungu b’abavandimwe bacu ntibarusha abacu agaciro; ni iki rero cyatuma tugomba gutanga abahungu bacu n’abakobwa bacu kugira ngo babagaragire? Ndetse bamwe mu bakobwa bacu bababereye abaja! Kandi nta n’icyo tugishoboye gukora ngo tubacungure, kuko amasambu yacu n’imizabibu yacu byitungiwe n’abandi!» 6 Namaze kumva uko bijujuta n’amagambo yabo, ubwo mpita ndakara cyane. 7 Nuko ngisha imitima inama, niyemeza gutonganya abanyacyubahiro n’abakuru, maze ndababwira nti «Mwese mukorera abavandimwe banyu umutwaro urenze urugero!» Hanyuma nkoranya abantu benshi kugira ngo tubamagane; 8 maze ndababwira nti «Twebwe ubwacu twakoze uko dushoboye, ducungura abavandimwe bacu b’Abayahudi bari baragurishijwe mu mahanga, none ni mwebwe musigaye mucuruza abavandimwe banyu, mukabagurisha cyangwa mukabagura!» Nuko baraceceka, babura icyo bavuga. 9 Ndakomeza ndababwira nti «Ibyomukora nta bwo ari byiza. Mbese ntimwagombye guhorana igitinyiro cy’Imana yacu, kugira ngo mwirinde gukozwa isoni n’amahanga atwanga? 10 Nanjye ubwanjye, hamwe n’abavandimwe banjye n’abagaragu banjye, hari abo twagurije feza n’ingano. Nimuze tubaharire twese iyo myenda baturimo! 11 Uyu munsi wa none, nimubasubize amasambu yabo, imizabibu, ibiti by’imizeti n’amazu byabo, mubegurire kandi imyenda babarimo, yaba iya feza, ingano, divayi nshya cyangwa se amavuta mwari mwarabagurije.» 12 Barasubiza bati «Tuzabibasubiza kandi nta n’icyo tuzabaka; rwose tuzabigenza uko ubivuze.» Ubwo mpamagaza abaherezabitambo, maze ndahiza abantu imbere yabo ko bazagenza koko uko babyemeye. 13 Hanyuma nkunkumura igishura cyanjye maze ndavuga nti «Imana iragakunkumura itya umuntu wese utazakurikiza iri jambo; maze imukure mu nzu ye no mu mutungo we! Ibye byose biragakunkumuka maze asigare amara masa.» Ikoraniro ryose ririkiriza riti «Amen!» kandi bose basingiza Uhoraho. Nuko imbaga ibikora uko byavuzwe. 14 Igihugu cya Yuda nagitegetse imyaka cumi n’ibiri yose, kuva ku mwaka wa makumyabiri umwami Aritashuweru ari ku ngoma, kugeza ku wa mirongo itatu n’ibiri, nyamara muri icyo gihe cyose, ari jye, ari n’abavandimwe banjye, ntitwigeze dutungwa n’amaturo nk’ahabwa umutware. 15 Naho abatware bambanjirije, bo bakandamizaga rubanda, buri munsi bakabaha amasikeli mirongo ine ya feza azagurwa imigati na divayi; abagaragu babo ndetse na bo bagashikamira imbaga. Ariko jye si ko nabigenjeje, kubera ko natinyaga Imana. 16 Ahubwo nibanze cyane ku mirimo yo kubaka inkike, sinagira n’agasambu ngura. N’abagaragu banjye bose bafatanyaga n’abandi imirimo. 17 Abakuru n’abanyacyubahiro twasangiriraga hamwe iwanjye, bagera ku bagabo ijana na mirongo itanu, hatabariwemo n’abazaga badusanga baturutse mu mahanga adukikije. 18 Buri munsi habagwaga ikimasa kimwe, intama esheshatu z’indobanure n’inkoko zitari nke, ariko byose bikishyurwa ibivuye ku mutungo wanjye; iminsi cumi yashira bakazana divayi ihagije bose. Nyamara n’ubwo byari bimeze bityo sinigeze nturwa nk’abatware, kuko rubanda bashengurwaga n’uburetwa. 19 Mana yanjye, ndakwinginze ngo ujye wibuka ibyo nakoze byose ngirira iyi mbaga, maze ubinyiture. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda