Nehemiya 4 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Sanabalati, Tobiya, Abarabu, Abahamoni n’Abashidodi bamaze kumenya ko isanwa ry’inkuta za Yeruzalemu rijya mbere, bumvise kandi ko dutangiye kuziba ibyuho, barushaho kurakara. 2 Bahuza umugambi kugira ngo baze gutera Yeruzalemu maze bayivutsemo imidugararo. 3 Nuko, tumaze gutakambira Imana yacu, dushyiraho abantu ngo babaturinde umunsi n’ijoro. 4 Nyamara abo muri Yuda baravugaga bati «Imbaraga z’abubatsi zirakendereye, kandi amatongo ni menshi, birenze urugero! Izi nkike ntituzashobora kuzubaka!»!» 5 Naho abanzi bacu bo baravuga bati «Ntibazigera batubona cyangwa ngo babimenye, tuzabagwa gitumo, tubice maze ibyo batangiye birangirire aho.» Nehemiya aha abubatsi intwaro 6 Abayahudi baturanye na bo baraza baratuburira, babigira nk’incuro cumi, batubwira bati «Barakorana, baturutse mu turere twose batuyemo, bagira ngo baze kudutera!» 7 Nuko nshyira rubanda inyuma y’inkike, nkabahagarika nkurikije amazu yabo, bitwaje inkota, amacumu n’imiheto byabo. 8 Maze kugenzura uko bahagaze, ndahaguruka mbwira abanyacyubahiro, abakuru n’imbaga yose, nti «Mwitinya bariya bantu! Nimwibuke Nyagasani n’imbaraga ze zikangaranya, maze murwanirire abavandimwe n’abahungu banyu, abakobwa n’abagore banyu, ndetse n’ingo zanyu.» 9 Nuko abanzi bacu bumvise ko twaburiwe, Imana ibatera kureka umugambi wabo, maze twese tugaruka kubaka inkike, buri wese ku murimo we. 10 Ariko guhera uwo munsi, igice kimwe gusa cy’abantu banjye barubakaga, naho abandi bagahorana amacumu, ingabo, imiheto n’imyambaro y’intambara, bahagaze inyuma y’abo muri Yuda bose bakoraga. 11 Abikorezi bo, bakoreshaga akaboko kamwe, naho akandi gafashe intwaro. 12 Buri wese mu bubatsi, na we yubakaga afite inkota mu rukenyerero. Uwavuzaga ihembe we, yagumaga iruhande rwanjye. 13 Nuko mbwira abanyacyubahiro, abajyanama, ndetse n’imbaga yose, nti «Aho dukwiye gukora haracyari henshi kandi ntihegeranye, bigatuma dutatana ku mpande zose z’urukuta. 14 None rero aho muzumva ihembe rivugiye, muzahadusange muhakoranire, ubundi Imana yacu izaturwanirira.» 15 Nuko abo mu gice kimwe bakajya ku mirimo naho abandi bagafata amacumu yabo, kuva igihe umuseke ukebye kugeza ubwo inyenyeri zimurika. 16 Ubwo kandi ndongera mbwira imbaga, nti «Buri muntu n’umugaragu we bajye barara muri Yeruzalemu, bityo tuzagire abarinzi nijoro, naho ku manywa bakore.» 17 Naho jyewe hamwe n’abavandimwe banjye n’abagaragu banjye, ndetse n’abarinzi twagendanaga, nta n’umwe wiyamburaga imyambaro ye, buri wese yabaga afite intwaro ye, ayitwariye iburyo. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda