Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Nehemiya 3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Abayahudi bongera kubaka inkike za Yeruzalemu

1 Eliyashibu, umuherezabitambo mukuru arahaguruka, hamwe n’abavandimwe be b’abaherezabitambo, nuko bubaka Irembo ry’Intama; bashinga ibikingi byaryo, babiteraho ibizingiti n’inzugi. Hanyuma barakomeza barubaka, bageza ku munara wa Hananeli.

2 Iruhande rwabo abantu b’i Yeriko na bo baratangira barubaka, bakurikiwe na Zakuru mwene Imuri.

3 Abahungu ba Hasena bubaka irembo ry’Amafi, bashinga ibikingi byaryo, babiteraho inzugi, hamwe n’ibyuma byazo n’amapata.

4 Iruhande rwabo hubatswe na Meremoti mwene Uriya, mwene Hakosi; akurikirwa na Meshulamu, mwene Berekiya, mwene Mashezabeli, na we arubaka. Iruhande rwabo hubakwa na Sadoki mwene Bana;

5 akurirwa n’abantu b’i Tekowa na bo barubaka, ariko abanyacyubahiro baho banze kutwitabira, twebwe abategetsi babo.

6 Irembo rya Yeshana ryubatswe na Yoyada mwene Paseya, na Meshulamu mwene Besodiya; ni bo bashinze ibikingi byaryo, babiteraho inzugi, hamwe n’ibyuma byazo n’amapata.

7 Iruhande rwabo hubatswe na Melatiya w’i Gibewoni, na Yadoni w’i Meroni, bafatanyije n’abantu b’i Gibewoni n’ab’i Misipa; aho bubatse ni ahateganye n’ingoro y’umutegeka w’ibihugu by’iburengerazuba bwa Efurati.

8 Uziyeli mwene Harihaya, umucuzi wa zahabu, na we arubaka, akurikirwa na Hananiya, umukozi w’imibavu; bombi basana inkike za Yeruzalemu, bageza ku nkike ngari.

9 Iruhande rwabo hubatswe na Refaya mwene Hiri, umutware w’igice cya kabiri cy’akarere ka Yeruzalemu.

10 Iruhande rwe hubaka Yedaya mwene Harumafu, yubatse aharebana n’inzu ye; akurikirwa na Hatushi mwene Hashabuneya, na we arubaka.

11 Igice cyakurikiyeho cyubakwa na Malikiya mwene Harimu, afatanyije na Hashubi mwene Pahati‐Mowabu, bageza ku munara w’Amatanura.

12 Uwakurikiyeho ni Shalumi mwene Haloheshi, wategekaga ikindi gice cya kabiri cy’akarere ka Yeruzalemu, yubaka afatanyije n’abakobwa be.

13 Irembo ryo ku Kibaya ryubakwa na Hanuni n’abaturage b’i Zanowahi; ni bo baryubatse kandi bariteraho inzugi, hamwe n’ibyuma byazo n’amapata; ndetse bubaka n’imikono igihumbi y’inkike, bageza ku Irembo ry’Imyanda.

14 Naho Irembo ry’Imyanda, ryo ryubakwa na Malikiya mwene Rekabu, umutware w’akarere ka Betikeremi; ni we waryubatse kandi ariteraho inzugi, hamwe n’ibyuma byazo n’amapata.

15 Shalumi mwene Kolihoze, umutware w’akarere ka Misipa, ni we wubatse Irembo ryo ku Iriba, ararisakara kandi ariteraho inzugi, hamwe n’ibyuma byazo n’amapata yazo; ndetse yubaka n’inkike ahateganye n’ikidendezi kiyoborera amazi mu busitani bw’umwami, kugeza ku madarajya amanuka mu Murwa wa Dawudi.

16 Yakurikiwe na Nehemiya mwene Azibuki, umutware w’igice cya kabiri cy’akarere ka Betisuri, aba ari we wubaka ahateganye n’imva za Dawudi, ageza ku kidendezi gicukuwe vuba, no ku nzu y’Intwari.

17 Abalevi bakurikiraho barubaka, barimo Rehumu mwene Bani; iruhande rwe hubakwa na Heshabiya, umutware w’igice cya kabiri cy’akarere ka Keyila, afatanyije n’abo mu karere ke.

18 Nyuma yabo hubakwa n’abavandimwe babo, barimo Binuwi mwene Henadadi, umutware w’igice cya kabiri cy’akarere ka Keyila.

19 Akurikirwa na Ezeri mwene Yeshuwa, umutware w’i Misipa, aba ari we wubaka ikindi gice cy’ahazamuka hagana ku nzu babikagamo ibikoresho by’intambara, mu mfuruka y’inkike.

20 Iruhande rwe, Baruki mwene Zabayi, yubakana umwete ikindi gice ahereye ku mfuruka y’inkike, ageza ku muryango w’inzu ya Eliyashibu, umuherezabitambo mukuru.

21 Akurikirwa na Meremoti mwene Uriya, mwene Hakosi, aba ari we wubaka ikindi gice, ahereye ku muryango w’inzu ya Eliyashibu, ageza aho igarukira.

22 Abaherezabitambo bo mu turere dukikije Yeruzalemu bakurikiraho, na bo barubaka.

23 Bakurikirwa na Benyamini na Hashubi, bubaka ahateganye n’amazu yabo; Azariya mwene Maseya, mwene Ananiya na we akurikiraho, yubaka iruhande rw’inzu ye.

24 Binuwi mwene Henadadi yubaka ku kindi gice, kuva ku nzu ya Azariya kugeza ku iguni ry’inkike.

25 Hakurikiraho Palali mwene Uzayi, aba ari we wubaka hagati y’iguni n’umunara wo hejuru, wometse ku nzu y’umwami, bugufi y’ikibuga cy’abarinzi. Pedaya mwene Perewoshi,

26 afatanyije n’abahereza bari batuye i Ofeli, yubaka agana mu burasirazuba, ageza imbere y’Irembo ry’Amazi no ku munara wo hejuru.

27 Hakurikiraho abantu b’i Tekowa, baba ari bo bubaka ikindi gice, bahereye ahateganye n’umunara munini wo mu iguni, bageza ku nkike ya Ofeli.

28 Kuva hejuru y’Irembo ry’Amafarasi, hubakwa n’abaherezabitambo, buri muntu imbere y’inzu ye.

29 Abakurikiyeho ni Sadoki mwene Imeri, wubatse ahateganye n’inzu ye, na Shemaya mwene Shekaniya, umurinzi w’Irembo ry’iburasirazuba.

30 Hananiya mwene Sheramiya, na Hanuni, ari we wa gatandatu muri bene Asafu, bubaka ikindi gice; bakurikirwa na Meshulamu, mwene Berekiya, wubatse imbere y’inzu ye.

31 Malikiya, umucuzi wa zahabu, yubaka kugeza ku mazu y’abahereza n’ay’abacuruzi, ahateganye n’Irembo ry’Abagenzuzi, kugeza ku cyumba cyo hejuru y’iguni.

32 Maze hagati y’icyumba cyo hejuru y’iguni n’Irembo ry’Intama, hubakwa n’abacuzi ba zahabu hamwe n’abacuruzi.


Abanzi bashaka kudindiza imirimo y’ubwubatsi

33 Aho Sanabalati yumviye ko twubaka inkike, ararakara maze arabisha. Ahinyura Abayahudi

34 kandi avugira mu ruhame rw’abavandimwe be n’ingabo zari i Samariya, ati «Mbese bariya batindi b’Abayahudi bari mu biki? Aho ntibibwira ko biriya ari igikorwa cy’umunsi umwe? Mbese ye, ariya mabuye yahiye bariho batoragura mu matongo, ni yo agenewe kubaka?»

35 Na Tobiya w’Umuhamoni, wari iruhande rwe, ararisongera ati «Ngaho nibubake da! Ruriya rukuta rwabo, n’ingunzu imwe irwuriye, rwahita rutengagurika!»

36 Twumve, Mana yacu, kuko twasuzuguwe, maze ibitutsi badututse bibe ari bo bihama, kandi bazakorwe n’ikimwaro mu gihugu cy’ubucakara!

37 Wibababarira igicumuro cyabo cyangwa ngo ubahanagureho icyaha bakugiriye, kuko basuzuguye abubatsi.

38 Nuko turakomeza twubaka inkike, maze bidatinze ziba zigeze hagati, kuko imbaga yakoranaga umwete.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan