Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Nehemiya 13 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Abanyamahanga ntibemewe mu ikoraniro ry’Abayisraheli

1 Uwo munsi kandi, basomera imbaga yose igitabo cya Musa maze bagisangamo ahanditswe ngo «Umuhamoni n’Umumowabu ntibazinjire na rimwe mu ikoraniro ry’Imana,

2 kuko batasanganije Israheli umugati n’amazi, ahubwo bakagurira Balamu ngo ayivume, ariko iyo mivumo Imana ikayibahinduriramo imigisha.»

3 Ngo bumve iryo tegeko, bahera ko barobanura muri Israheli abanyamahanga bose bari babivanzemo.


VII. NEHEMIYA YUBAHISHA AMATEGEKO Urugendo rwa kabiri rwa Nehemiya

4 Muri icyo gihe, umuherezabitambo Eliyashibu ni we wari ushinzwe gucunga ibyumba byometse ku Ngoro y’Imana yacu. Kubera ko yari mwene wabo wa Tobiya,

5 amutiza icyumba kinini bari basanzwe babikamo amaturo, imibavu, ibikoresho, ibice bya cumi by’ingano, divayi nshya n’amavuta, hamwe n’ibyabaga biteganyirijwe abalevi, abaririmbyi n’abanyanzugi, n’ibigenewe abaherezabitambo.

6 Ibyo byose byabaye ntari i Yeruzalemu, kuko mu mwaka wa mirongo itatu n’ibiri w’ingoma ye, nari nasanze umwami Aritashuweru. Nuko mpamaze iminsi, nsaba umwami uruhusa, ngaruka i Yeruzalemu.

7 Mpageze menya ko Eliyashibu yakoze ishyano, agatiza Tobiya icyumba cyo mu gikari cy’Ingoro.

8 Birandakaza cyane, maze njugunyanga hanze ibyo Tobiya yari yabitse muri icyo cyumba byose.

9 Hanyuma ntegeka ko basukura ibyumba, bakabisubizamo ibikoresho by’Ingoro y’Imana, hamwe n’amaturo n’imibavu.


Nehemiya avugurura itegeko ryo gutanga umugabane w’abalevi

10 Nongera kumenya ko imigabane igenewe abalevi itatanzwe, maze bituma abalevi n’abaririmbyi bata imirimo yabo, buri wese yisubirira mu isambu ye.

11 Nuko ntonganya cyane abatware, ndababwira nti «Ni iki cyatumye mwemera ko Ingoro y’Imana isigara aho yonyine?» Nkoranya abalevi n’abaririmbyi, maze mbasubiza ku mirimo yabo;

12 na Yuda yose izana ingano, hamwe na divayi nshya n’amavuta y’imizeti, maze bishyirwa mu byumba by’ububiko.

13 Hanyuma ibyo byumba by’ububiko mbishinga Sheremiya umuherezabitambo, Sadoki umwanditsi, na Pedaya, umwe mu balevi, hamwe na Hanani mwene Zakuri, mwene Mataniya; kuko bose bari bazwiho kuba inyangamugayo. Bari bashinzwe kugabanya ayo maturo, mu bavandimwe babo.

14 Mana yanjye, urajye unyibuka kubera ibyo nakoze, kandi ntuzibagirwe umurava nagize mu gukorera Ingoro yawe, nkayubahiriza.


Nehemiya avugurura amategeko yerekeye isabato

15 Muri iyo minsi kandi, nkajya mbona abantu bamwe bo muri Yuda barabyiganira ku rwengero ku munsi w’isabato, naho abandi bahekesheje indogobe za divayi, imizabibu, imitini hamwe n’iyindi mitwaro y’amoko yose; bagiye kubicururiza i Yeruzalemu ku munsi w’isabato. Nuko mpita mbihanangiriza bariho bacuruza.

16 Hari kandi n’Abanyatiri bari batuye i Yeruzalemu, bagatumiza amafi n’ibindi by’amoko yose, bakabihacururiza ku munsi w’isabato, babigura n’abantu bo muri Yuda.

17 Nuko ntonganya abanyacyubahiro bo muri Yuda, maze ndababwira nti «Mbega ngo murakora ishyano mugatesha agaciro umunsi w’isabato!

18 Abasokuruza banyu se, na bo si ko babigenje, bigatuma Imana iduteza ibi byago, ikabiteza n’uyu mugi? None namwe murashaka gukaza uburakari ifitiye Israheli, mwanga kubahiriza umunsi w’isabato!»

19 Sabato iraye iri bube, mu mugoroba w’akabwibwi, ntegeka ko inzugi za Yeruzalemu bazikinga, bakazishyiraho ibihindizo maze zikazakingurwa sabato irangiye; ndetse nshyiraho n’abarinzi kugira ngo hatagira umutwaro n’umwe uzinjizwa kuri uwo munsi.

20 Nuko abacuruzaga n’abadandazaga ibintu by’amoko yose, baguma inyuma y’umugi wa Yeruzalemu, bamwe baharara ijoro rimwe, abandi abiri.

21 Maze ndabihanangiriza, ndababwira nti «Ni iki cyatumye muza kurara inyuma y’inkike? Muramenye! Nimwongera nzabafatisha!» Nuko kuva ubwo ntibongera kugaruka ku munsi w’isabato.

22 Hanyuma ntegeka abalevi kwisukura no kujya kurinda amarembo, kugira ngo umunsi w’isabato wubahirizwe. Mana yanjye, n’ibyo bizatume ujya uhora unyibuka, maze unyirindire kubera ubudahemuka bwawe butagereranywa.


Nehemiya yamagana gushyingirana n’abanyamahanga

23 Muri iyo minsi kandi, nkabona Abayahudi bari barashatse abagore b’Abashidodi, Abahamoni, n’Abamowabu.

24 Igice cya kabiri cy’abana babo bavuga igishidodi cyangwa se urundi rurimi rwo mu mahanga; batazi kuvuga ikiyahudi.

25 Nuko ndabatonganya, ndabavumagura, ndetse bamwe ndabakubita, mbapfura n’imisatsi; maze mbarahira Imana, mvuga nti «Abakobwa banyu ntimukabashyingire abahungu babo, kandi n’ababo ntimukabarongore cyangwa se ngo mubashakire abahungu banyu.

26 Mbese si nk’uko Salomoni, umwami wa Israheli, yacumuye? Nyamara kandi, no mu mahanga menshi atabarika, nta wundi mwami wahwanye na we; Imana yaramwikundiye, maze imugira umwami wa Israheli yose.

27 None namwe tubemerere, mukomeze muhemukire Imana; mukore ishyano mushaka abagore b’abanyamahanga?»


Ibindi Nehemiya yakoze

28 Ubwo mperako nirukana umwe mu bahungu ba Yoyada mwene Eliyashibu, umuherezabitambo mukuru, wari umukwe wa Sanabalati w’Umuhoroni maze ndamumenesha.

29 Mana yanjye, urajye ubibuka kubera ko batesheje agaciro umurimo w’ubuherezabitambo, bakandavuza isezerano wagiranye n’abaherezabitambo n’abalevi.

30 Nuko mbatandukanya n’uwitwa umunyamahanga wese, maze abaherezabitambo n’abalevi mbaha amabwiriza, agenga buri wese mu murimo we.

31 Hanyuma nshyiraho n’andi mabwiriza, agena uko amaturo y’inkwi hamwe n’ay’imbuto zizera mbere bizajya bigemurwa. Mana yanjye, urajye unyibuka, maze uzanyiture iyo neza!

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan