Nehemiya 12 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuAmazina y’abaherezabitambo n’abalevi 1 Dore abaherezabitambo n’abalevi bazanye na Zorobabeli mwene Sheyalitiyeli, na Yozuwe: ni Seraya, Yirimeya, Ezira, 2 Amariya, Maluki, Hatushi, 3 Shekaniya, Rehumu, Meremoti, 4 Ido, Ginetoni, Abiya, 5 Miyamini, Madiya, Biliga, 6 Shemaya, Yoyaribu, Yedaya, 7 Salu, Amoki, Hilikiya na Yedaya. Abo bari abatware b’abaherezabitambo n’ab’abavandimwe babo, mu gihe cya Yozuwe. 8 Abalevi ni Yozuwe, Binuwi, Kadamiyeli, Sherebiya, Yehuda, na Mataniya; ni we wateraga indirimbo z’ibisingizo hamwe n’abavandimwe be. 9 Naho Bakibukiya na Uni hamwe n’abavandimwe babo, babahagararaga imbere, buri wese mu cyiciro cye. 10 Yozuwe abyara Yoyakimu, Yoyakimu abyara Eliyashibu, Eliyashibu abyara Yoyada, 11 Yoyada abyara Yonatani, Yonatani abyara Yaduwa. 12 Abaherezabitambo bari abatware b’amazu yabo mu gihe cya Yoyakimu ni aba: kwa Seraya ni Meraya; kwa Yirimeya ni Hananiya; 13 kwa Ezira ni Meshulamu; kwa Amariya ni Yehohanani; 14 kwa Maluki ni Yonatani; kwa Shekaniya ni Yozefu; 15 kwa Harimu ni Adina; kwa Merayoti ni Helikayi; 16 kwa Ido ni Zekariya; kwa Ginetoni ni Meshulamu; 17 kwa Abiya ni Zikiri; kwa Minyamini ni . . . ; kwa Moyadiya ni Pilitayi; 18 kwa Biliga ni Shamuwa; kwa Shemaya ni Yehonatani; 19 kwa Yoyaribu ni Matenayi; kwa Yedaya ni Uzi; 20 kwa Salayi ni Kalayi; kwa Amoki ni Eberi; 21 kwa Hilikiya ni Hashabiya; kwa Yedaya ni Netaneli. 22 Mu gihe cya ba Eliyashibu, Yoyada, Yohanani na Yaduwa, ni ho abatware b’amazu y’abaherezabitambo banditswe, kugeza ku ngoma ya Dariyusi, umwami w’Abaperisi. 23 Bene Levi babaye abatware b’amazu, na bo banditswe mu gitabo cy’Amateka, kugeza mu gihe cya Yohanani mwene Eliyashibu. 24 Abatware b’abalevi ni aba: Hashabiya, Sherebiya, Yozuwe, Binuwi, Kadamiyeli; bahagararaga bateganye n’abavandimwe babo, nk’uko Musa, umuntu w’Imana, yabitegetse, maze bagatera indirimbo zo gusingiza no gushimira, bakikiranya. 25 Naho Mataniya, Bakibukiya, Obadiya, Meshulamu, Talimoni na Akubu, bo bari abanyanzugi; bakarinda amazu y’ububiko yari hafi y’amarembo. 26 Babayeho mu gihe cya Yoyakimu mwene Yozuwe, mwene Yosadaki; ni na bwo Nehemiya yari umutware, naho Ezira ari umuherezabitambo n’umwigishamategeko. VI. ITAHWA RY’INKIKE ZA YERUZALEMU Ibirori byo gutaha inkike za Yeruzalemu 27 Igihe cyo gutaha inkike za Yeruzalemu kigeze, bajya gushaka abalevi aho babaga mu migi yabo ngo babazane i Yeruzalemu, kugira ngo baze bahimbaze ibyo birori, baririmbe indirimbo z’ibisingizo bavuza ibyuma birangira, inanga n’imiduri. 28 Abaririmbyi, bene Levi, bakoranira i Yeruzalemu bavuye mu turere tuyikikije; baje baturutse mu nsisiro za Netofa, 29 i Beti‐Giligali no mu misozi ya Geba na Azimaweti. Koko kandi abaririmbyi bari barubatse insisiro zabo mu karere ka Yeruzalemu. 30 Nuko abaherezabitambo n’abalevi barisukura; hanyuma basukura n’imbaga yose, ndetse n’amarembo n’inkike zose. 31 Nyuma y’ibyo, nuriza abatware ba Yuda bajya hejuru ku nkike, maze abaririmbyi na bo mbagabanyamo imitwe ibiri. Abo mu mutwe wa mbere banyura iburyo bagenda hejuru y’urukuta, berekeza ku Irembo ry’Imyanda. 32 Inyuma yabo hakurikiraho Hoshaya, ari kumwe n’igice cya kabiri cy’abatware ba Yuda, 33 hamwe na Azariya, Ezira, Meshulamu, 34 Yehuda, Miyamini, Shemaya na Yirimeya, 35 bari batoranyijwe mu baherezabitambo, kandi bafite amakondera. Bakurikirwa na Zekariya mwene Yonatani, mwene Shemaya, mwene Mataniya, mwene Mikaya, mwene Zakuri, mwene Asafu, 36 hamwe n’abavandimwe be, Shemaya, Azareli, Milalayi, Gilalayi, Mayi, Netaneli, Yehuda, na Hanani; bose bafite ibikoresho byo kuririmba, nk’uko byategetswe na Dawudi umugaragu w’Imana. Ubwo kandi Ezira umwigishamategeko, ni we wari ubarangaje imbere. 37 Bageze ku Irembo ry’Isoko, barombereza inzira, bazamuka ku madarajya y’umurwa wa Dawudi, barurira bajya hejuru y’inkike ibangikanye n’ingoro ya Dawudi, barakomeza baragenda maze bagera ku Irembo ry’Amazi, mu burasirazuba. 38 Undi mutwe w’abaririmbyi, wo ugana ibumoso. Nanjye ubwanjye ndabakurikira, hamwe n’ikindi gice cya kabiri cy’abatware b’umuryango; tugenda hejuru y’inkike kuva ku munara w’Amatanura kugera ku Nkike Ngari. 39 Turakomeza no hejuru y’Irembo rya Efurayimu, irya Yeshana n’iry’Amafi, turombereza inzira tugera ku munara wa Hananeli no ku uw’Ijana, maze tunyura ku Irembo ry’Intama, tugeze ku Irembo ry’Abarinzi turahagarara. 40 Nuko ya mitwe yombi iraza, yinjira mu Ngoro y’Imana, bafata imyanya; nanjye ninjirana n’igice cya kabiri cy’abatware twari kumwe. 41 Hari kandi n’abaherezabitambo: Eliyakimu, Maseya, Minyamini, Mikaya, Eliyonayi, Zekariya, na Hananiya, bari bafite amakondera; 42 hamwe na Maseya, Shemaya, Eleyazari, Uzi, Yehohanani, Malikiya, Elamu na Ezeri. Nuko abaririmbyi baratangira bararirimba, bayobowe na Yizirahiya. 43 Maze uwo munsi batura ibitambo bitagira ingano kandi barishima cyane, kuko Imana yari yabahaye ikibanezereza. Abagore n’abana na bo barishima cyane; maze ibyishimo bya Yeruzalemu biramenyekana, bigera no mu misozi ya kure. Umugabane w’abaherezabitambo n’abalevi 44 Uwo munsi nyine, hashyirwaho abantu bashinzwe kurinda ibyumba bibikwamo amaturo, imiganura n’ibice bya cumi; kugira ngo bajye babikoranyirizamo ibyasaruzwaga mu migi, biteganyirijwe abaherezabitambo n’abalevi, nk’uko amategeko abigena. Koko kandi Yuda yari ishyigikiye umuherezabitambo cyangwa umulevi wese wabaga ari ku gihe. 45 Bakoreraga Imana kandi bakarangiza n’imihango yo gusukura, babifashijwemo n’abaririmbyi n’abanyanzugi, bose bakabigenza uko Dawudi na Salomoni umuhungu we, bari barabitegetse. 46 N’ubundi koko kuva na kera, mu gihe Dawudi yari akiriho, Asafu ni we wari umutware w’abaririmbyi, kandi bari barahimbye n’indirimbo z’ibisingizo n’izo gushimira. 47 Ikindi kandi, no mu gihe cya Zorobabeli na Nehemiya, Israheli yatangaga umugabane wa buri munsi ugenewe abaririmbyi n’abanyanzugi. Naho abalevi bashyikirizwaga amaturo matagatifu, na bo bakayahamo bene Aroni umugabane ubagenewe. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda