Nehemiya 11 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuV. INTONDEKE Y’ABATUYE I YERUZALEMU N’AHAHAKIKIJE Amazina y’Abayahudi baje gutura muri Yeruzalemu 1 Nuko abatware b’umuryango wose baraza batura i Yeruzalemu. Rubanda basigaye bo, hakoreshwa ubufindo kugira ngo ku bantu icumi, umwe aze ature muri Yeruzalemu, umugi mutagatifu, naho icyenda bandi bagume mu migi yabo. 2 Imbaga ishimira abantu bose bari biyemeje kuza gutura i Yeruzalemu, babyishakiye. 3 Dore amazina y’abatware bo muri ako karere biyemeje gutura i Yeruzalemu. Naho Abayisraheli bandi, baba abaherezabitambo, abalevi, abahereza cyangwa se abahungu b’abagaragu ba Salomoni, bo bakwiriye imigi ya Yuda, buri wese atura mu isambu ye. 4 I Yeruzalemu hatuwe na bene Yuda hamwe na bene Benyamini: Muri bene Yuda ni: Ataya mwene Uziya, mwene Zekariya, mwene Amariya, mwene Shefatiya, mwene Mahalaleli wo muri bene Pereshi; 5 na Maseya mwene Baruki, mwene Kolihoze, mwene Hazaya, mwene Adaya, mwene Yoyaribu, mwene Zekariya, mwene Shela. 6 Bene Pereshi bose batuye i Yeruzalemu, bari abagabo 468 b’intwari. 7 Naho bene Benyamini, ni Salu mwene Meshulamu, mwene Yowedi, mwene Pedaya, mwene Kolaya, mwene Maseya, mwene Itiyeli, mwene Yeshaya, 8 hamwe n’abavandimwe be Gabayi na Salayi; bose hamwe bakaba 928. 9 Yoweli mwene Zikuri yari umutegeka wabo, naho Yehuda mwene Hasenuwa akaba uwa kabiri mu butegetsi bw’umugi. 10 Mu baherezabitambo, ni Yedaya mwene Yoyaribu, Yakini, 11 Seraya mwene Hilikiya, mwene Meshulamu, mwene Sadoki, mwene Merayoti, mwene Ahitubi wategekaga Ingoro y’Imana, 12 hamwe n’abavandimwe babo bakoraga mu Ngoro y’Imana; bose hamwe bakaba 822. Hari Adaya mwene Yerohamu, mwene Pelaliya, mwene Amisi, mwene Zekariya, mwene Pashuru, mwene Malikiya, 13 n’abavandimwe be b’abatware b’amazu; bose hamwe bari 242. Hari na Amasayi mwene Azareli, mwene Ahizayi, mwene Meshilemoti, mwene Imeri, 14 n’abavandimwe be, bose hamwe bari abagabo 128 b’intwari. Umutegeka wabo yari Zabadiyeli mwene Hagadoli. 15 Mu Balevi, ni Shemaya mwene Hashubi, mwene Azirikamu, mwene Hashabiya, mwene Buni, 16 hamwe na Shabatayi na Yozabadi, bari abatware b’abalevi, bashinzwe imirimo yo hanze ku Ngoro y’Imana. 17 Hari Mataniya mwene Mika, mwene Zabadi, mwene Asafu wayoboraga indirimbo, agatera isengesho ryo gushimira. Hari na Bakibukiya uwa kabiri mu bavandimwe be, na Abuda mwene Shamuwa, mwene Galali, mwene Yedutuni. 18 Abalevi bose bari batuye mu Murwa Mutagatifu ni 284. 19 Mu banyanzugi, ni Akubu, Talimoni hamwe n’abavandimwe babo barindaga amarembo, bose hamwe bari 172. 20 Naho abandi Bayisraheli basigaye, abaherezabitambo n’abalevi, bo bakwiriye mu migi ya Yuda, buri wese atura mu munani we. 21 Abahereza bari batuye muri Ofeli; Siha na Gishipa bakaba abatware babo. 22 Umutware w’abalevi b’i Yeruzalemu yari Uzi, mwene Bani, mwene Hashabiya, mwene Mataniya, mwene Mika; yari umwe muri bene Asafu, baririmbaga mu Ngoro y’Imana. 23 Koko kandi umwami yari yarabahaye amategeko n’amabwiriza kugira ngo buri munsi bashobore kurangiza neza uwo murimo wabo w’abaririmbyi. 24 Petahiya mwene Meshezabeli wo muri bene Zerahi, mwene Yehuda, ni we wahagarariraga umwami, agakemura ibibazo byose byerekeye imbaga. Abatatuye i Yeruzalemu 25 Naho mu nsisiro zo ku misozi, Abayuda batuye i Kiriyati‐Araba no mu midugudu yaho; i Diboni no mu midugudu yaho, i Yekabuseli no mu nsisiro zaho; 26 i Yeshuwa, i Molada, i Betipeleti, 27 i Hasari‐Shuwali, i Berisheba no mu midugudu yaho; 28 i Sikilage, i Mekona no mu nsisiro zaho; 29 i Eni‐Rimoni, i Soreya, i Yarimuti, 30 i Zanowa, i Adulamu no mu midugudu yaho; i Lakishi no mu misozi yaho; i Azeka no mu midugudu yaho. Batura kuva i Berisheba kugeza ku kabande ka Hinomu. 31 Ababenyamini bo batuye bahereye i Geba, i Mikimasi, i Aya, i Beteli no mu midugudu yaho; 32 i Anatoti, i Nobu, i Ananiya, 33 i Hasori, i Rama, i Gitayimu, 34 i Hadidi, i Seboyimu, i Nebalati, 35 i Lodi n’i Ono, ku kibaya cy’abashongesha ibyuma. 36 Bamwe mu balevi bo mu turere twa Yuda, bajya guturana n’Ababenyamini. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda