Nehemiya 1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Amagambo ya Nehemiya mwene Hakaliya. Mu mwaka wa makumyabiri w’ingoma ya Aritashuweru, mu kwezi kwa Kisilewu, nari mu kigo ntamenwa cy’i Suza. Nehemiya amenya ibyabaye i Yeruzalemu 2 Nuko haza Hanani, umwe mu bavandimwe banjye avuye mu gihugu cya Yuda, aherekejwe n’abantu bamwe. Mbabaza ibyerekeye Abayahudi barokotse, abasigaye mu bari barajyanywe bunyago, n’ibyerekeye Yeruzalemu. 3 Baransubiza bati «Abarokotse bakaba barahatahukiye, ubu bari mu makuba akomeye kandi barasuzuguwe; inkike za Yeruzalemu zaratengutse, n’amarembo yayo barayatwitse.» 4 Ngo numve ayo magambo nicara hasi, ndarira kandi mara iminsi myinshi mu kababaro; ngasiba kurya kandi ngasengera imbere y’Imana Nyir’ijuru. 5 Ndavuga nti «Ndakwinginze, Uhoraho, Mana Nyir’ijuru, Mana ikomeye kandi igatera ubwoba, wowe ukomeza isezerano ryawe kandi ntuhemukire abagukunda bakanakurikiza amategeko yawe! 6 Tega ugutwi kwawe rero, n’amaso yawe yitegereze, kugira ngo wumve isengesho ry’umugaragu wawe. Muri iki gihe ndasengera imbere yawe umunsi n’ijoro, nsabira Abayisraheli, abagaragu bawe, kandi ngashinja ibyaha byabo kuko twagucumuyeho. 7 Twaraguhemukiye bikabije kandi ntitwakurikiza amategeko, amateka, n’amabwiriza wahaye Musa umugaragu wawe. 8 Ndakwinginze ngo wibuke rya jambo wavugishije Musa umugaragu wawe, ugira uti ’Nimumpemukira, nzabatatanyiriza mu mahanga, 9 ariko nimungarukira mugakomeza amategeko yanjye kandi mukayakurikiza, kabone n’aho abajyanywe bunyago banyu bazaba bari inyuma y’ijuru, nzabakoranya maze mbagarure aho nahisemo kugira ngo mpatuze izina ryanjye.’ 10 None se, abo si twebwe abagaragu bawe n’umuryango wawe warokoye, ukoresheje ububasha n’imbaraga bitagereranywa by’ukuboko kwawe? 11 Ndakwinginze rero, Nyagasani, tega ugutwi isengesho ry’umugaragu wawe, n’iry’abagaragu bawe bashimishwa no kubaha izina ryawe. Ha umugaragu wawe kurangiza neza uyu munsi icyo agamije, kandi wa muntu aze kunyakirana impuhwe!» Icyo gihe nari nshinzwe kujya mpereza umwami divayi. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda