Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Nahumu 3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Umugi wamenaga amaraso ugabijwe abawurimbura

1 Ugushije ishyano, mugi umena amaraso, ukaba wuzuye ubujura n’urugomo, ntunahweme kunyaga iby’abandi!

2 Nimwumve urusaku rw’ikiboko n’urw’inziga zikocagurana, imirindi y’amafarasi n’umuvuduko w’amagare y’intambara.

3 Abanyamafarasi biteguye kurasa, inkota ziragurumana nk’amafumba, amacumu ararabya nk’umurabyo. Abapfuye ni benshi, imirambo irandagaye hose, intumbi ntizibarika, baragenda bazisitaraho!

4 Ibyo byose ubitewe n’uburaya bwawe bukabije, wowe, mupfumukazi wabuhiriye ukagira n’uburanga butangaje, ugashikamira amahanga n’ubwo buhabara bwawe, n’ibihugu ukabyicisha uburetwa kubera ubupfumu bwawe.

5 Noneho dore ndakwibasiye, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo ubivuze, nzazamura ingutiya yawe kugera ku gahanga, kugira ngo nkwambike ubusa imbere y’amahanga, n’ibihugu mbyereke ubwambure bwawe.

6 Nzakujugunyaho imyanda, nkugire akarorero, kugira ngo ukorwe n’ikimwaro,

7 maze ugukubise amaso wese, ahunge avuza induru, agira ati «Ninivi yarimbutse!» Ni nde uzayigirira impuhwe? Ni ko se, uzavana he abaguhumuriza?


Ninivi izaba aka Tebesi

8 Waba se hari icyo urusha Tebesi, wa mugi wubatse hagati y’imiyoboro ya Nili, ugakikizwa n’amazi impande zose, uruzi rukawubera inkike iwurinda?

9 Kushi na Misiri ni byo wishingikirizaga buri gihe, Puti n’Abanyalibiya baragiranye na wo amasezerano.

10 Nyamara abaturage bawo barafashwe, bajyanwa bunyago; abana bawo b’ibitambambuga bicirwa mu mayira yose, abanyacyubahiro bawo bagabanywa ababatsinze, hakoreshejwe ubufindo, n’abatware bawo bose baboheshwa iminyururu.

11 Nawe rero uramukiwe no gusinda ukarohama! Uzahatirwa gushakira hose ubuhungiro kugira ngo ucike umwanzi!


Ninivi ntizashobora kwirwanaho

12 Ibigo byawe bikomeye byose bimeze nk’imitini iriho imbuto zihishije; iyo bayinyeganyeje na gatoya, imbuto zihungukira mu kanwa k’uzirya.

13 Reba abantu usigaranye: bifashe rwose nk’abagore! Amarembo y’igihugu cyawe yugururiwe abanzi, umuriro watwitse ibihindizo byawe.

14 Nimuvome amazi, uyabikire igihe uzaba ugoswe; komeza inkike zikuzitiye, jya gushaka ibumba, urikate maze ubumbe amatafari.

15 Nyamara ni ho umuriro uzagutwikira, inkota igutsembe, kabone n’iyo waba imbaga nyamwinshi ingana n’isanane cyangwa n’inzige.


Abatuye i Ninivi bose bazatatana

16 Wigwijeho abacuruzi baruta inyenyeri zo mu kirere, none bose barayoyotse nk’inzige zigurutse.

17 Abarinzi bawe bari benshi nk’inzige, abagenzuzi bawe ari nk’irumbo ry’isanane; zihumbitse ku gihuru kubera ubukonje, nyamara iyo izuba rirashe, zose ziraguruka, ntihagire umenya n’aho zihungiye.


Amakuba atagira igaruriro

18 Mbe, mwami wa Ashuru, abatware bawe ko bahunyiza, intwari zawe zikaba zisinziriye! Imbaga yawe yatataniye mu misozi, kandi nta muntu n’umwe uri bubakoranyirize hamwe!

19 Amakuba yawe ntagira igaruriro, ibikomere byawe ntibishobora gukira. Uwumvise akaga urimo wese aravuza impundu, ariko kandi ni mu gihe: none se ni nde utigeze ugirira nabi?

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan